UTUNTU N'UTUNDI
Yishe mama we kugira ngo abone uko yiba amafaranga yari kuri konti ye
Umusore yishe nyina amuteye icyuma hanyuma amuca ukuboko kugira ngo azakoreshe urutoki rwe yiba amafaranga kuri konti ye ya banki.
Sandra Maria dos Santos Carvalho w’imyaka 58 y’amavuko bamusanze afite ibikomere byinshi by’icyuma yatewe,ikiganza cye cyaraciwe,ari iwe mu mujyi wa Salvador, muri Brazil.
Umuhungu we, Jose Natan Carvalho, yatawe muri yombi nyuma gato yo kuvumbura ibi bintu biteye ubwoba ku wa gatandatu,tariki 20 Mata.
Yitabye urukiko, yemera ko “yatemye ijosi rya nyina n’ukuboko akoresheje icyuma”.
Biravugwa ko uyu musore w’imyaka 21 yashakaga gutwara urutoki rw’umubyeyi we kugira ngo abone uko yiba amafaranga kuri konti ye.
Umucamanza Leandro Florencio Rocha de Araujo yatangarije itangazamakuru ryaho ko uyu musore yemeye icyaha.
Mu rukiko, Carvalho yari yavuze ko yishe nyina mu muhango wo kumukoreraho umuhango w’ubumaji bwirabura yari yanakoze mbere.
Umucamanza yongeyeho ati: “Yiyemereye ko yaciye ijosi rya nyina akoresheje icyuma hanyuma amuca ikiganza kugira ngo azabone amafaranga kuri konti ye.”
Umurambo wa Sandra Maria basanze utwikirijwe ishuka n’isume mu gace kitwa Boca da Mata de Valeria.
Mubyara wa Jose Natan yabimenyesheje abapolisi nyuma yo kujya mu rugo rw’uyu mubyeyi n’uyu ukekwaho icyaha babagamo, akumva umunuko ukabije.
Polisi yavuze ko umurambo we wari watangiye kubora, byerekana ko hari hashize iminsi yishwe.