Connect with us

Politics

Kiliziya Gatolika irashinja Tshisekedi kubuza igihugu umutekano

Published

on

Karidinali Fridolin Ambongo uhagarariye arikidiyoseze ya Kinshasa mu gihugu cya DRC yasobanuye uruhare rw’ubutegetsi bwa Kinshasa burangajwe imbere na Perezida Tshisekedi mu bibazo by’umutekano muke ubugarije none abaturage bakaba bari kwishyura Fagitire

Uyu wihaye Imana amaze iminsi adacana uwaka n’ubutegetsi bwa Peresida Tshisekedi, kuri ubu ari kuvuga ko ikosa ryakozwe na Leta yemeye guha intwaro Abasivile bytumye ubu igihugu gikomeje kuburamo amahoro.

Leta ya Congo yahaye umugisha urubyiruko rwahoze mu mitwe yitwaje intwaro ibabumbira hamwe mu cyiswe ‘WAZALENDO’, bitwa intwali kugumbya n’ingabo z’Igihugu nyamara bakora ibikorwa by’urugomo.

Uku bimeze rero nibyo Karidinali Ambongo afata nk’ikosa rikomeye ryakozwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Ati “Guverinoma yahaye intwaro amatsinda atandukanye y’imitwe ya WAZALENDO, ndetse n’abo muri FDLR, ibi babikoze bibwira ko abo bazabafasha guhangana na M23 ariko uyu munsi tuvugana iyo mitwe iri gukoresha izo ntwaro kandi abaturage nibo bari kwishyura ikiguzi cy’ayo makosa, muri rusange iyo niyo nkomoko y’uyu mutekano muke.”

Uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika muri DRC unaherutse gusuzugurirwa ku kibuga cy’indege aravuga ibi mu gihe ibintu bikomeje kuba bibi mu mujyi wa Goma.urugero ni nk’aho mu ijoro ryo ku wa 18 Mata 2024 habaruwe nibura bantu bagera kuri 4 biciwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Goma gusa.

Aho muri Goma kandi Leta iherutse kuhashyira ingamba zirimo ko bibujijwe ko hagira umusirikare cyangwa undi muntu witwaje intwaro uhagaragara mu ruhame afite iyo ntwaro.

Ibikorwa by’ubwicanyi bwa hato na hato bikomeza kugaragara muri Congo byose bikaba bishyirwa ku gisirikare cya Leta ndetse no ku nsoresore zo muri WAZALENDO aho akenshi ngo “bica uwo bashaka kwambura ibye cyangwa se uwo mu bwoko bw’Abatutsi.”

Kugeza ubu Leta ya Congo ntiragaragaza ko yicuza umwanzuro wayo bamwe bari kubona nk’ikosa bituma abasesenguzi bemeza ko kurangira kw’ibibazo by’umutekano muke muri iki gihugu bikiri kure nk’ukwezi.

 

RDC : la Présidentielle s'est invitée à la messe de Noël

Karidinali Fridolin Ambongo