UTUNTU N'UTUNDI
RDC: Umusirikare yasimbuje urugamba kujya kwirebera ikizungerezi birakaza abatari bake
Abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bababajwe cyane n’amafoto yabyutse acicikana ku mbuga nkoranyambaga y’ Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Sergrent wasohotse mu birindiro bye akajya guhura n’umukobwa w’ikizungerezi ndetse bakanagaragara basomanira mu gihuru.
Ni nyuma y’uko aya mafoto ashyizwe ahagaragara, benshi mu banye Congo barakaye, bavuga ko ibyo byatesheje agaciro impuzankano y’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Aba bavuga ko kubona umusirikare nk’uyu ava ku rugamba bahanganyemo n’inyeshyamaba za M23 akajya kwishimana n’iyi nkumi bibabaje.
Abo baturege bavuga biteye agahinda kubona abasirikare b’igihugu bagaragara mu bikorwa nka biriya kandi bahanganye n’umwanzi ubazengereje.
Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko ibi ari ibisanzwe ku bagore n’abakobwa biganjemo abakora uburaya basanga abasirikare ba FARDC ku rugamba bagasambana nabo kugira ngo babahe amafaranga ibyo bikaba ari nako bimeze ku bandi basirikare ba SADC, n’ingabo z’u Burundi zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.