Connect with us

Life

Umuherwe Rujugiro yatabarutse ku myaka 82

Published

on

Umuherwe Ayabatwa Tribert Rujugiro yitabye Imana.  Rujugiro yapfuye nyuma y’imyaka myinshi yari amaze aba hanze y’igihugu cye nk’impunzi.

Umuherwe kabuhariwe Rujugiro yamenyekanye mu gucuruza itabi, amazu, n’ibindi yakoreye ahanini mu Burundi, mu Rwanda, muri Uganda, Angola, Afurika y’Epfo, Kenya na Nijeriya.

Muri Uganda, yahashoye miliyoni 20 z’amadorari yashyize mu gucuruza itabi no kugemura ibyokurya. Ajya gutangiza uyu mushinga muri Uganda, ibitangazamakuru byamubajije impamvu ubwo bucuruzi atabukoreye mu Rwanda rwamwibarutse, asubiza ko atagishoboye kuhashora imari kuko igihugu cyamutwaye ibye.

Bimwe mu bintu bye byafatiriwe n’u Rwanda,harimo inyubako y’ubucuruzi “Union Trade Center” (UTC) iri mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali, yatejwe cyamunara mu 2017,iguzwe miliyoni 20 z’amadolari.

Leta y’u Rwanda yashinje Rujugiro kunyereza imisoro mu Rwanda, kugeza ubwo iyi nyubako ya UTC yari afitemo imigabane ya 97% yagurishijwe mu cyamunara kuri miliyari esheshatu, miliyoni 877 n’ibihumbi 150 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyenganda akaba na rwiyemezamirimo Tribert Rujugiro yari amaze hafi imyaka icumi asezeye mu micungire y’ubucuruzi bwe,abuha abahungu be n’umukwe we.

Paul Nkwaya, umuhungu w’imfura wa Ayabatwa, akora nk’umuyobozi ushinzwe gushaka amasoko muri Pan African Tobacco Group, mu gihe umuhungu we muto Richard Rujugiro akora nk’umuyobozi ushinzwe tekinike. Umukwe we Serge Huggenberger akora nk’umuyobozi ushinzwe imari.

Rujugiro ntabwo yivangaga mu bikorwa bya buri munsi by’ubucuruzi bwe ariko yagiraga inama abahungu be n’umukwe we ku micungire y’iyi kompanyi.

Pan African Tobacco Group hamwe n’izindi kompanyi Rujugiro yashinze zikorera mu bihugu 10 zikanacuruza mu bihugu 27 byo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ubariye hamwe,kompanyi za Rujugiro zahaye akazi abantu 26.000 nabo bagafasha byibuze abandi 182.000-muri Afrika yo munsi yubutayu bwa Sahara, buri mukozi afasha byibuze abantu barindwi.

Kuva muri Afurika y’Epfo no muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu kugera muri Angola na Tanzaniya,kompanyi za Ayabatwa zikora sima, icyayi, inkweto za pulasitike, inzoga, ibiryo n’itabi.

Rujugiro mbere y’uko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru yagize ati: “Intego yanjye ntabwo yari iyo gushaka amafaranga;yari ijyanye no kubaka ikintu, kurema ikintu. ”.

Ati: “Icyo nicyo nagerageje kugeraho kandi niwo murage nsigiye abahungu banjye n’umukwe wanjye.”

Inkuru y’urupfu rwa Rujugiro yavuzwe cyane mu masaha akuze y’ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, tariki 17 Mata, 2024.