Politics
Abasirikare bakuru b’u Bwongereza basabye ko abanya-Afghanistan babaye mu gisirikare batangomba koherezwa mu Rwanda
Uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo n’abandi bari abayobozi mu gisirikare cy’u Bwongereza babwiye Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak ko mu gihe abimukira bakoreye ingabo z’igihugu haba imbere no hanze yacyo baba boherejwe mu Rwanda byaba ari igisebo cyo kunanirwa kubahiriza indangagaciro zabo.
Abasirikare bakuru 13 bo mu nzego zitandukanye z’igisirikare batangaje ko abanya-Afghanistan n’abandi babaye mu ngabo z’u Bwongereza batagomba koherezwa mu Rwanda binyuze mu masezerano ibihugu byombi byasinyanye mu mpera za 2023.
Nubwo aya masezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yagiye anyura mu nzira zigoye, The Telegraph yanditse ko mu minsi mike ashobora kuzaba yemejwe, indege ya mbere ikazahita ihagurukana abimukira ba mbere.
Ibaruwa yasinyweho n’abasirikare bakuru 13 iburira ko “abagabo n’abagore barwanye mu ngabo zacu n’abakoreye Guverinoma yacu mu bihugu by’amahanga bagomba kutabarirwa mu bazoherezwa mu Rwanda.”
Bagaragaza ko mu gihe byaba bitubahirijwe “byazatuma bitongera gushoboka kubona abakozi bo mu bindi bihugu bafasha mu bikorwa bya gisirikare.”
Bavuze ko babonye “umuhate no kwitanga byagaragajwe n’abanyamahanga bafashije ingabo zacu ku rugamba n’abaharaniye inyungu z’u Bwongereza mu bihugu by’amahanga, bashyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi dutegetswe kubahiriza umwenda dufitiye abo bantu.”
Iyi baruwa yasinyweho n’abarimo Umugaba w’Ingabo z’ibwami zo mu Kirere, David Craig, Gen David Richards na Gen John Nicholas Reynolds Houghton bose bahoze ari abayobozi bakuru b’ingabo.
Iyi baruwa kandi yikomye uburyo Guverinoma y’u Bwongereza yitaye ku kibazo cy’abanya-Afghanistan bigaragambije basaba kutoherezwa mu Rwanda.
Iki kibazo cyari gikurikiye inkubiri y’aba basirikare bo muri Afghanistan basabye ubuhungiro mu Bwongereza, basabwa gutanga ibyangombwa bisinyweho na guverinoma y’Abataliban nyamara ari bo bahungaga.
Aba basirikare b’u Bwongereza bagaragaza ko abanya-Afghanistan babaye mu gisirikare bashoboye guhungira mu Bwongereza n’imiryango yabo badakwiye guhembwa koherezwa mu Rwanda.
Kugeza ubu hari ubusabe bwinshi bw’abarwaniye u Bwongereza bashaka ubuhungiro muri iki gihugu ndetse amadosiye ababarirwa muri 400 yari yarasubijwe inyuma agiye kongera gusuzumwa.