Connect with us

Politics

U Rwanda rwamaganye amagambo ya Minisitiri wa RDC abeshyera Perezida Kagame

Published

on

 

, yamaganye ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC wavuze ko Perezida Paul Kagame amaze iminsi avugira mu bitangazamakuru mpuzamahanga ko “ingabo z’u Rwanda ntizizava muri RDC kugeza igihe Abatutsi b’abanye-Congo bazabonera uburenganzira bwabo.”

Imbere y’abadipolomate bakorera i Kinshasa, tariki ya 8 Gicurasi 2024, Minisitiri Lutundula yavuze ko Perezida Kagame aherutse kubwira ikinyamakuru cyo mu mahanga ko “ingabo z’u Rwanda zitazava muri RDC kugeza ubwo tuzacyura Abanye-Congo b’Abatutsi no mu gihe bazaba basubijwe uburenganzira bwabo.”

Aya magambo Lutundula yegetse ku Mukuru w’Igihugu ahabanye n’ibyo amaze igihe kinini asobanura, kuko we yabwiye ibinyamakuru; byaba ibyo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga ko muri iki gihugu hari impunzi z’Abanye-Congo barenga ibihumbi 100 bahahungiye itotezwa bakorerwaga mu gihugu cyabo.

Perezida Kagame ntiyigeze avuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC ndetse yakomeje gushimangira ko ntawe ukwiye gukomeza kumukorera ibibazo bya RDC.

Perezida Kagame yasobanuye ko abenshi muri aba Banye-Congo bafitanye isano n’abarwanyi b’umutwe wa M23 bafashe intwaro kugira ngo baharanire uburenganzira bambuwe mu gihugu cyabo, agaragaza ko ikibazo cyabateye ubuhunzi gikwiye gukemuka, kugira ngo batahe, babeho mu mahoro.

Ku rubuga rwe rwa X,Madamu Makolo yagize ati: “Ibi ni ubusazi kuba bivugwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’igihugu rukumbi ku Isi cyemereye interahamwe z’abajenosideri b’abanyamahanga (FDLR) kwica abaturage bacyo ndetse no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC. Guverinoma ya RDC ikomeje guha FDLR (yakoze Jenoside mu Rwanda) intwaro zo kwica Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru n’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo”.

U Rwanda rugaragaza ko Abanyafurika bose bakabaye bahangayikishwa n’itsembamoko rikomeje kubera muri RDC, aho guterwa urujijo n’ibirego bigayitse bya Minisitiri Lutundula.

featured-image

Yolande Makolo,muvigizi wa Guverinoma y’u Rwanda