Politics
Perezida Tshisekedi yagize ubwoba none yashyizeho umuyobozi mushya w’ikigo gishinzwe iperereza
Binyuze mu itangazo rya perezida ryasohotse ku wa gatanu,tariki 31 Gicurasi , Félix Tshisekedi yagize Justin Inzun Kakiak umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR).
Justin Inzun Kakiak yigeze kuyobora uru rwego kuva muri Werurwe 2019 kugeza mu Ukuboza 2021, ubwo yagirwaga Ambasaderi udasanzwe wa RDC i Brazaville muri Repubulika ya Congo.
Iri teka rya Perezida rishyira umunyamategeko Augustin Mulumba Nsabwa ku mwanya w’umuyobozi mukuru wungirije wa ANR.
Asimbuye Daniel Lusadisu Kiambi, umusimbura wa Jean Hervé Mbelu ku buyobozi bwa ANR.
Izi mpinduka mu buyobozi bwa ANR zije nyuma y’ibyumweru bibiri habaye”kugerageza guhirika ubutegetsi” byakozwe n’itsinda rya Christian Malanga.
Nyuma yo kugaba ibitero mu rugo rwa Vital Kamerhe, uyu yaje gufata ingoro ya perezida mu minota mike, mbere yo kuraswa n’ingabo zirinda Perezida, ku cyumweru tariki ya 19 Gicurasi.