Connect with us

Other news

Nta muturage w’u Burusiya wemerewe kujya muri Amerika

Published

on

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yaburiye abaturage bayo ibabuza gukorera ingendo zidakenewe muri Amerika no mu bindi bihugu bifitanye umubano ukomeye na yo kuko bashobora gutabwa muri yombi bazizwa impamvu za politike.

Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Maria Zakharova, yavuze ko Abarusiya bajya muri Amerika bishobora kubakururira ibyago byo gufungwa kubera umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje kuzamba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Maria Zakharova, yashimangiye ko Abarusiya benshi bari mu mahanga bari batangiye guhigwa bukware n’abayobozi ba Amerika by’umwihariko abo mu nzego z’iperereza babahimbira ibirego ngo bagezwe imbere y’inkiko.

Ati “Mu biruhuko biri imbere na nyuma yaho turabasaba dukomeje ngo birinde ingendo zitari ngombwa muri Amerika n’abambari bayo by’umwihariko Canada n’ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.”

Yanasabye ko mu gihe bari mu bihugu by’amahanga bakwirinda ibikorwa bishobora gutuma baba inzirakarengane z’imidugararo bagafungwa byitirirwa ko barenze ku mategeko y’ibihugu.

Russia Television yanditse ko Amerika yafatiye ibihano Abarusiya benshi kubera intambara yo muri Ukraine, yanatumye umwuka urushaho kuba mubi hagati y’ibihugu byombi.

Na mbere y’iyi ntambara ariko, Burusiya bwashinje Amerika gukoresha ubutabera nk’intwaro, igafunga abaturage babwo nk’umunyemari Viktor Bout n’umupilote Konstantin Yaroshenko bafunguwe mu 2022 ubwo habagaho igikorwa cyo guhererekanya imfungwa.

Abenshi mu Barusiya bahererekanyijwe bava muri Amerika ni abafatiwe mu bindi bihugu kubera impapuro zo kubata muri yombi zasohowe na Amerika.