Life
Ni iki wagakoze mu gihe ubyutse kugirango ugire umunsi mwiza?
Kenshi Abantu ducurika ibintu cyangwa se tukibwira ibitari byo kubwo kumva ibintu bitandukanye hirya no hino ku mbugankoranyambaga cyangwa se wenda ahandi ubyumvira, kuko bavuga byinshi bitandukanye rero bituma bicanga benshi bikanabatera kutabikurikiza kugirango bagire umunsi mwiza, niyo mpamvu rero tugiye kurebera hamwe iby’ibanze wagakoze mu gihe ubyutse bikagufasha kugira umunsi mwiza.
Senga: abemera bavugako ari byiza gushima Imana igihe ubyutse kuko si benshi baba bagize ayo mahirwe ndetse aba bimenyereye bavuga ko iyo ubikoze gutyo ndetse ukabigira umuco bituma wirirwa umeze neza ndetse ufite amahoro yo mu mutima.
Nywa amazi: abahanga bavuga ko kubera umuntu aba amaze amasaha menshi aryamye ndetse atanywa amazi bituma umuntu abyukana umwuma ari naho bahera bakugira inama yo kujya unywa nibura akarahure kamwe k’amazi kuko ni ingenzi cyane ku buzima bwa muntu, kugira ngo byumvikane neza ibaze ari nko kumanywa ukamara amasaha nibura arinrwi cyangwa umunani utarakoza amazi mu kanwa wumve uko uba umeze kandi wibukeko ayo masaha yenda kungana nayo uryama bigutere gukora amahitamo mazima.
Meditasiyo: Ni byiza mu gihe ubyutse gufata umwanya muto ukitekerezaho ariko bikaba byiza igihe ufashe umwanya utekereza ku bintu byiza, urugero nko kumva uri bugire umunsi mwiza, ko udasanzwe, ko uri ingenzi mu buzima bwa benshi, kwibwirako uribugire umunsi mwiza kandi ko ibyo wiyemeje byose ugomba kurara ubigezeho n’ibindi byiza ndetse ibyo byose ukabitekerezaho ufunze amaso kandi ukaba utekereza kubintu byiza.
Gorora umubiri: aha turavuga gukora [stretching] bavuga ko ari byiza gukora ibi kubera ko umubiri wawe uba umaze amasaha menshi uryamye uba ukeneye kongera kuwugorora neza kugira ngo wongere ukore neza cyane winjire mu munsi umubiri uri ku murongo, ariko si byiza gukora imyitozo myinshi kandi ikomeye kubera ko uba ntacyo urarya.
Teguza ubwonko bawe ko ugiye gukora: ni byiza kutabyuka uhubagurika ahubwo ugafata umwanya ugatekereza ku bintu bitandukanye uri buze gukora umunsi wose ndetse ibi bituma ubwonko bwawe ubitangira nabwo bwabyiteguye neza ku buryo ntakiba ngo kibutungure, ibyo rero bigatuma ukora akazi kawe umeze neza mu ntekerezo.
Kora isuku mu kanwa: kubera ko uba umaze umwanya munini uryamye ndetse ubumbye akanwa bituma umwuka mwiza udasohoka bigatuma ubyuka ufite umwuka mubi mu kanwa, biba byiza rero iyo ubyutse ukahakorera isuku kandi neza, tukiri kuri iyi ngingo kandi abahanga bavuga ko umuntu aba akwiriye gukora isuku mu kanwa nibura inshuro eshatu k’umunsi [mu gitondo- umaze gufungura na ni joro ugiye kuryama.
Kora Siporo: Niba wifuza guhorana imbaraga umunsi wose kora imyitozo ngorora mubiri kugira ngo wirirwane imbaraga kandi utangire akazi kawe ufite ingufu, ibi bikurinda kugira ubunebwe bukabije mu gihe cy’akazi bityo bigatuma utanga umusaruro kandi wowe cyangwa naho ukora hagatera imbere, tukwibutseko hari utwo kurya duke wafata tuributume ugira akabaraga mu gihe cya siporo yawe.
. Karaba
.Ambara neza
.Fata ibyo kurya bya mugitondo
.soma amakuru yaramutse
.Andika ibyo uri bukore byose uwo munsi
.Genda ku kazi
.Mu gihe uri kujyayo irinde gutekereza ibintu bibi ndetse uvugane n’abantu batuma wishima ugatangira umunsi neza.
Ibi rero ni bimwe mu by’ingenzi ugomba kwitaho niba ushaka kujya ugira umunsi mwiza ariko tubibutseko ibi byose bishoboka iyo ubyuka kare cyangwa se mbere y’amasaha runaka usanzwe ubyukiraho ujya mu kazi kawe ka buri munsi.
Urugero niba utangira akazi Saa tatu itoze kubyuka Saa kumi n’ebyiri ubundi ukore ibi byose twababwiye haruguru ariko nanone ujye witoza kuryama uruhuke neza kugirango ibi bishoboke , dusoza turafuriza kuzagira ubwira n’umwete muri uyu mwaka.