Politics
Kayitesi watorewe kuyobora Rutsiro, azahabwa Imodoka ariko ntazatindaho – Umunyamakuru Ngoboka
Umunyamakuru wigenga Ngoboka Sylvain mu kiganiro cyihariye yahaye Umuyoboro wa Youtube wa KOFFITO TV yatangaje ko Kayitesi Dative, watorewe kuyobora akarere ka Rutsiro azahabwa Imodoka yo gutemberamo ariko atazatinda ku buyobozi.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa gatanu, ubwo yari mu karere ka Rubavu mu bushakashatsi ku bayobozi bashya batowe mu matora mu kuzuza inzego z’ibanze mu ntara y’Iburengerazuba.
Mu mboni za Ngoboka asanga kuba Kayitesi Dative asanzwe asengera mu idini ry’abadive atazagira igitsure cyo kuyobora abakozi b’akarere ka Rutsiro bamunzwe n’ubusambo. Ibyo avuga ko uwahawe kuyobora aka karere utabasha kumutandukanya n’uwo asimbuye wari waratoreww ku kayobora w’umurokore.
Ngoboka uvuga ko asanzwe azi Kayitesi akora mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Karongi (IPRC), aho ahera abahamya ko uyu muyobozi atuje cyane ndetse ko kubera adafite igitsure cyo kuyobora, abamutoye bamuhemukiye cyane kuko atazatindaho.
Ati “Kayitesi turaziranye cyane, ni Umudive w’imbere udafite igitsure, bizamugora gushobora abakozi b’akarere ka Rutsiro barimo abenshi bamunzwe n’ubujura. Rero naze ahabwe imodoka yo gutemberamo, ubundi akazi kamunanire.”
Ngoboka atebya yumvikana avuga ko nawe yayobora akarere, ariko igitangaje n’uburyo abivugamo, aho yivugira ko kuyobora nabi nawe bitamunanira, ibyo ahuza n’amatora abona akorwa mu nzego z’ibanze agasa n’atanyuze mu mucyo kuri bamwe baba batanyuzwe n’ibyayavuyemo.
Umunyamakuru Ngoboka ahamya ko kuba uwanyuma mu mihigo bitamunanira, kuko uwo mwanya ntawe baba bawuhataniye.
Ngoboka ari naho ahera asaba abasenga gusengera akarere ka Rutsiro, kubera ko abona ko komite nshya yiganjemo abarokore n’abadive itazashobora abakozi b’aka karere.
Kuri we asanga kugira iyi komite nyobozi nshya yahawe akarere ka Rutsiro, yagakwiriye kubanza kwirukana abakozi bose bamazemo imyaka myinshi hakazanwa abashya, kuko aribo babasha kuyoboka.
N’ubwo Ngoboka ibi atabivuga nk’uteze iminsi Kayitesi Dative na Komite bafatanyije kuyoborana, avuga ko kugira ngo barambeho bizabasaba imbaraga nyinshi cyane, mu gushyira igitsure ku bakozi bo muri aka karere.
Muri iki kiganiro Umunyamakuru Ngoboka hari aho yumvikana avuga ko igihe kigeze kugira ngo abaturage bitorere umuyobozi ubabereye, aho kujya bahora bumva ko hari abaza bavuga ngo mutore runaka byavuye hejuru aho atazi. “Ibyo afata nko kubeshya Umukuru w’Igihugu.”
Kayitesi Dative, yatorewe kuyobora akarere ka Rutsiro kuri uyu wa kane, tariki 07 Ukuboza 2023, aho yahanganiye uyu mwanya n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, ibyo bamwe bavuga ko iki atari igipimo cyo guhanganiraho nk’umuyobozi w’Akarere.
Abandi batowe muri Komite nyobozi y’aka karere ni Uwizeyimana Emmanuel, wabaye Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu na Umuganwa Marie Chantal wabaye Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.