Connect with us

Life

Icyo Abagabo barengeje imyaka 50 bagakwiye gukora.

Published

on

Kenshi  kuri benshi yewe nabakiri bato usanga yicara agatekereza ukuntu mu myaka mirongo itanu azaba ameze, agatekereza ibyiza byose azaba yaragezeho nko kuzaba yarabyaye umwana we w’imfura arimo kuminuza, urugo rwiza azaba afite, akazi keza k’inzozi ze, icyubahiro mu bantu n’ibindi. ariko  sikenshi Abntu batekereza ndetse ngo bapange uburyo bwiza bwo kuzita k’umibiri yabo kugira ngo bazageze iyo myaka wenda barageze kuri ibyo byiza bifuza ariko kandi banafite ubuzima buzira umuze.

 

Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe bimwe mu byo Abagabo barengeje imyaka mirongo itanu bakabaye bakora cyangwa se bareka nkuko abahanga muby’ubuzima babitangaza.

Ibyo wakitayeho niba wujuje cyangwa urrengeje imyaka mirongo itanu.

 

 

Kunywa itabi: ni kenshi bakubwirako itabi ari ribi kandi ryica gusa biratangaje ukuntu abantu bakomeza kuritumagura kandi ari benshi, ikibabaje ni ukuntu  twese tuzi ingaruka mbi zaryo zirimo kanseri y’ibihaha,indwara z’umutima, guturika udutsi dutwara amaraso mu bwonko [stroke] n’ibindi byinshi bigira ingaruka mbi ku buzima bwawe, aha rero abahanga bavuga ko bibaye byiza utakabaye unywa itabi cyangwa se ngo mu gihe ukiri muto [umusore, inkumi] ntiwakabaye unarigerageza niba wifuza kuzasaza neza.

 

 

 

 

Kudakora siporo: Abahanga bavuga ko umuntu wese yakabaye agira siporo umuco, kuko aribwo buryo bwiza bwo kugira ubuzima buzira umuze, niyo mpamvu banavuga ko k’umuntu urengeje cyangwa ufite imyaka mirongo itanu, gukora siporo nibura iminota mirongo itatu k’umunsi bituma umutima wawe ukora neza, imikaya n’amagufa bigize umubiri wawe bikarushaho gukomera ndetse ubuzima bwawe ntibushyirwe mu kaga no kudakora imyitozo ngororamubiri.

 

 

Kutamenya uko uhagaze: Abahanga muri siyansi bavugako umuntu wese yakabaye nibura rimwe mu mwaka ajya kwa Muganga atari uko arwaye ahubwo kugira ngo agereyo muganga amupime arebe  uko ubuzima bwe buhagaze, gusa benshi usanga babikerensa nyamara kumenya uko umeze mu mubiri wawe ni ingezi cyane, nkuko rero umwaka utashira utajyanye imodoka yawe muri kontorori tekinike ninako wakabaye ubigenza kugira  ngo Muganga akurebere uko uhagaze nanasanga ufite ikibazo ukurikiranywe hakiri kare amazi atararenga inkombe.

 

 

 

 

Kunywa inzoga nyinshi: iyo urengeje cyangwa ufite imyaka mirongo itanu  ukaba warabaswe n’agacupa bisunikira ubuzima bwawe ahantu habi cyane kandi biba bizakugora kuhikura, kuko inzoga nyinshi zitera umuvudo ukabije w’amaraso,ibyago k’umwijima,utibagiwe n’ubundi bwoko bwa za kanseri ushobora kurwara binyuze mu gukunda agacupa, ubwo rero kuri iyi myaka ugirwa inama yo kuganya cyangwa kureka inzoga burundu cyane ko umubiri uba waratangiye kugira intege nke kandi mu busanzwe tuziko inzoga ari uburozi mu mubiri.

 

 

 

 

Kutaryama bihagije: iyo uryamye ukabyuka ibitotsi bidashize wenda ukajya ku kazi, muri wowe wumva utameze neza ndetse ukumva umeze nkunaniwe ibi bikanatuma ugira umunsi utari mwiza biturutse kukuba utaryamye ngo uruhuke neza, ari nayo mpamvu batubwira ngo  ku muntu urengeje cyangwa ufite imyaka mirongo itanu yakabaye nibura aryama amasaha hagati ya 7-9 kugira akomeze agire ubuzima bwiza.

 

 

 

 

Kwita ku mirire: imirire ni ikintu cy’ibanze kuko n’umubyeyi asabwa kugaburira umwana ndetse no kumwitaho mu minsi igihumbi yambere y’ubuzima bwe kugirango azakure  neza mu gihagararo no mu bwenge, ibi byaba urugero rwiza rukubwirako ntagihe na kimwe umubiri wawe uba utazakenera amafunguro awutera imbaraga, ayawurinda indwara n’ibiwubaka, iyi rero niyo mpamvu kubantu bose bageze muri iyo myaka baba bagomba kwita ku nryo yuzuye kugirango barusheho kugira ubuzima buzira umuze.

 

 

 

Niba ukiri muto kuri iyi myaka tangira wige kureka bimwe mu byo  twavuze niba ubikora kugira ngo uzabeho neza, niba kandi waragejeje iyi myaka gerageza gukurikiza ibi bintu kugira ngo urusheho kubaho neza uzabone Abuzukuru bawe bakura neza ndetse ntuzagore umuryango wawe muza bukuru uri mu bitaro.