Connect with us

Life

Iby’ingenzi wamenya ku ndwara izwi nk’Ise

Published

on

Aka gakoko mu busanzwe kaba ku mubiri w’umuntu ku ruhu, gusa nta kibazo gatera mu mubiri ndetse kakaba kanafasha kurinda zimwe mu ndwara z’uruhu.

Hari igihe aka gakoko gashobora kwiyongera mu bwinshi ari nabyo biza gutera indwara y’ise. Icyo gihe nibwo ku ruhu hatangira kugaragara amabara yijimye cyangwa se yerurutse bitewe n’uko uruhu rwawe rusa. Ikunda gufata mu gituza, ku nda, mu kwaha no ku bibero. Ishobora no gufata ahandi nko mu isura no kuruhu rw’umutwe.

Ibimenyetso by’ise

• Kwishimagura cyane ahantu wazanye ibyuya
• Amabara ku ruhu

Ibitera indwara y’ise

N’ubwo utu dukoko two mu bwoko bw’imiyege dusanzwe tuba ku ruhu, dore ibintu bishobora gutuma twiyongera cyane:

• Kubira ibyuya byinshi
• Iyo ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanutse
• Kuba ahantu hashyuha cyane.
• Kurwara indwara z’imirire mibi
• Kurwara indwara zigabanya ubudahangarwa bw’umubiri nka diyabete na SIDA.
• Ihindagurika ry’imisemburo

Uko ivurwa: Ni indwara ivurwa igakira

Dore imwe mu miti ushobora gusanga muri farumasi yagufasha gukira indwara y’ise:

• Selenium sulphide shampoo (Selsun): uyu muti usabwa kuwoga kenshi gashoboka ndetse ukawumesesha n’imyenda yawe.
• Ketoconazole (Nizoral) shampoo cyangwa cream

Ushobora kandi no kuvura ise udakoresheje imiti yo muri farumasi. Urugero ni nk’uburyo bwo gukoresha vinaigre (vinegar) cyangwa se amazi y’igikakarubamba.

• Ufata igikakarubamba ugakamura, amazi avamo maze ukayasiga aho yafashe hose, ukareka bikararaho, ugakaraba bucyeye. Ukomeza gukoresha ubu buryo iyo aribwo wahisemo kugeza ukize.
• Vinegar/ Vinaigre: nayo uyisiga neza aho ise igaragara hose, ukabikora inshuro 3 kugera kuri 5 mu minsi igera kuri 3 y’icyumweru.

Uko warinda ise kugaruka nyuma yo kwivuza

Aka gakoko gatera ise gashobora gufata mu myenda ndetse no mu biryamirwa. Ibi bikaba aribyo bituma yakongera kugaruka nyuma yo kuyivuza.

Ni byiza kumesa imyenda n’ibiryamirwa muri uriya muti wa selenium sulphide shampoo, mu rwego rwo kubyirinda. Ku bakobwa ni ngombwa guhinduranya buri munsi amasutiye n’indi myenda y’imbere.