Politics
Haribazwa impamvu umubyeyi wa IngabireVictoire akidegembya mu Gihugu kirimo Urugereko ruburanisha abakekwaho Jenoside
Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi irasaba iki Gihugu guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagituyemo, barimo Theresa Dusabe [umubyeyi wa Ingabire Victoire] ukidegembya muri iki Gihugu gisanzwe kirimo icyicaro cy’Urugereko ruburanisha imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Bihugu binyuranye birimo u Buholandi ari na ho afite icyicaro, kikaba ari na cyo kirimo urugereko rwari rufite inshingano zo kuburanisha imanza zikomeye zirimo urwa Felicien Kabuga.
Uyu Kabuga Felicien wagize uruhare rukomeye mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, byarangiye ataburanishijwe n’uru Rugereko ngo urubanza rurangire, ibintu bashenguye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni icyemezo cyatewe n’uko abaganga bemeje ko Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana.
Amb. Nguhungirehe mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10 dukesha iyi nkuru, ubwo yari i La Haye mu Buholandi, yavuze kuba Kabuga ataraburanishijwe ngo urubanza rwe rurangire, ari ibintu bibabaje.
Yagzie ati “Ariko bitanga isomo ku muryango mpuzamahanga n’Ibihugu by’amahanga. Ni yo mpamvu mu biganiro dutanga mu bihe byo kwibuka; n’ejobundi narabivuze, twese duhora tubivuga, ni ngombwa ko aya mahanga adufasha gufata no gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo baburanishwe. Imyaka imaze kuba mirongo itatu, ntabwo dushaka ko n’abandi bazamera nka Kabuga.”
Nk’uko byagenze mu Rwanda; Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ntibyari bisanzwe no mu Buholandi, byanatumye Ambasade y’u Rwanda muri iki Gihugu igisaba guta muri yombi abarimo nyina wa Victoire Ingabire.
Amb. Nduhungirehe yagize ati “Minisitiri w’ubutabera n’umutekano yaje muri uko Kwibuka, ubusanzwe ntabwo Leta y’u Buhorandi ihagararirwa kuri urwo rwego, ubundi ihagararirwa n’umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, twarabashimiye tunabasaba ko u Buholandi bwakora iyo bwabaga kugira ngo abakidegembya muri iki Gihugu batabwe muri yombi.”
Yakomeje avuga ko mu Buholandi hoherejwe impapuro zo guta muri yombi abantu 19. Ati “Ngirango hari abazwi bari hano mu Buholandi, ngira ngo muramuzi uriya Karoli Ndereyehe wayoboraga Isar Rubona, hari uwitwa Theresa Dusabe nyina wa Victoire Ingabire ukekwaho Jenoside yaba yarakorewe i Butamwa.”
U Rwanda rugaragaza ko u Buholandi bwarufashije mu kubaka urwego rw’ubutabera, ndetse iki Gihugu kibaba cyarafashe abantu batanu (5) bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Batatu baburanishirijwe mu Buholandi; abandi babiri boherezwa mu Rwanda.