Muhanga : Dr Habineza yemereye abaturage uruganda rutunganya amabuye y’agaciro

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije akaba na Kandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Dr Frank Habineza, yabwiye abaturage ba Muhanga ko naramuhanga atowe azashyiraho uruganda rutunganya amabuye y’agaciro, bayongerera agaciro ndetse no gutanga akazi ku rubyiruko. Ibi yabitangaje kuri uyu wa 9 Nyakanga 2024 ubwo yiyamamazaga mu KARERE ka Muhanga. Dr Frank […]

Continuer la lecture

BUGESERA :Dr Frank Habineza yemereye abaturage umuhanda n’uruganda rukora amagare

kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024, mu karere ka BUGESERA, Dr Frank Habineza Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) akaba na Kandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ubwo biyamamazaga muri aka karere yemereye abaturage amazi meza umuhanda wa kaburimbo n’uruganda rukora amagare bishimisha cyane abaturage bitabiriye ibi bikorwa. Ibi bikorwa byatangiriye mu […]

Continuer la lecture

NYAMAGABE: Abaturage twahanye igihango gikomeye” Dr Habineza Frank”

Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024, Mu murenge wa Gasaka akarere ka Nyamagabe Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR,  riratangaza ko ryahanye igihango n’abaturage b’akarere kuko mu bibazo bajyanye mu nteko 70% byarakemutse naho ibindi bakurikiranye nyuma 50% byagezweho. Hon Dr Habineza yagarutse kubyo bakoze birimo ibibazo bajyanye mu nteko uko byakemutse […]

Continuer la lecture

Dr yatanze igisubizo ku bibazo byugarije urubyiruko rw’akarere ka Gakenke

Ubwo yiyamamazaga mu KARERE ka Gakenke ku itariki ya 5Nyakanga 2024, Hon Dr Frank Habineza yagarutse ku bibazo byugarije urubyiruko rw’akarere ka Gakenke ndetse atanga igisubizo kirambye cyanyuze imbaga y’abitabiriye ibikorwa bye. Ibi bikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu isoko rya Gakenke ku munsi waryo wa 12 hamamazwa Dr Frank Habineza ku mwanya wa Perezida ndetse […]

Continuer la lecture

Rulindo: DGPR nibatorwa Gaz bazayigura bitewe n’ingano y’amafaranga y’umuguzi

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu KARERE ka Rulindo yabwiye abaturage ko nibatorwa umuturage ushaka kugura gazi ntibizagombera ko afite amafaranga aguze icupa ryose rya Gaz. Ibi nibyo yatangarije mu gikorwa cyo kwamamaza Hon Dr Frank Habineza ku mwanya wa Perezida ndetse n’abadepite ba DGPR cyabereye mu murenge wa Base kuri uyu wa […]

Continuer la lecture

Karongi: Abaturage batakambiye Hon Dr Habineza na DGPR

Umuyobozi w’ishyaka DGPR mu KARERE ka Karongi Umurwanashyaka Olivier yatangaje ko hari bamwe mu baturage mu KARERE ka Karongi, umurenge wa Rubengera akagari ka Kibirizi, bamubwiye ko bifuza ko Dr Frank Habineza yabakemurira ikibazo cy’amazi, imisarane rusange idahari. Mu ijambo rye, Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Hon Dr Frank Habineza asubiza ABA baturage […]

Continuer la lecture

Rutsiro : Hon Dr Frank yashimiwe bikomeye n’abaturage

Kuri uyu wa  3Nyakanga 2024, ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR ku munsi waryo wa 12 ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu kagari ka Gasiza umurenge wa Musasa mu KARERE ka Rutsiro Aho abaturage ku bwinshi bari bitabiriye ibirori.. Umwe muri ABA baturage akaba yageneye impano Dr Frank Habineza kuba yaratumye abana babona ifunguro ku […]

Continuer la lecture

U Rwanda rugomba kwirwanaho igihe cyose ruzaterwa

  Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri Nyakanga 2024, Umuyobozi w’ishyaka DGPR ndetse akaba na Kandida ku mwanya wa Perezida yagarutse ku mutekano uvugwa mu KARERE Aho yatangaje igihe cyose u Rwanda rwaterwa rugomba kwirwanaho natwe rugishije inama. Kuba Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yaragiye yigamba kenshi azatera u Rwanda, uyu […]

Continuer la lecture

RUBAVU: Ishyaka DGPR ryaserukanye umucyo I Mahoko

  Kuri uyu wa Kabiri Nyakanga 2024 ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza Aho imbaga y’abaturage yagaragaje akanyamuneza n’umunezero mu kwishimira imigabo n’imigambi iri shyaka ribazaniye. Abiganjemo urubyiruko n’abakuze nibo bari biganje mubari bitabiriye ibi bikorwa byo kwamamaza DGPR barazwe n’umudiho wikiranwaga n’akamwenyu mu maso. Hon Dr Frank Habineza Perezida […]

Continuer la lecture

Nyabihu : Dr Frank Habineza n’ishyaka DGPR bakoze ku mutima wa benshi

kuri uyu wa kabiri Nyakanga 2024 mu KARERE ka Nyabihu mu gasanteri ka Mukamira,abaturage ndetse na bamwe mu basirikare bashimiye Dr Frank Habineza bamwifuriza kuba Commandant in chief. Ibi ni ibyatangajwe na Bwana Modeste umurwanashyaka ndetse akaba n’umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) mu ntara y’iburengerazuba yakira abashyitsi yagarutse ku butumwa yahawe n’abasirikare […]

Continuer la lecture

Gushyira Agronome ku kagari imwe migambi mishya ishyaka DGPR rizaniye abanyarwanda nirimara gutorwa

Umuyobozi w’ishyaka rigamije Demokarasi no kurengera ibidukikije Hon Dr Frank Habineza yabwiye abaturage bo mu murenge wa Tyazo ahazwi nka Kanjongo mu KARERE ka Nyamasheke ko nibamutora bagatora n’abadepite b’iri shyaka ko service zimwe na zimwe zibarizwa ku murenge zizamanurwa ku kagari. Ni mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku munsi wa 10, iri shyaka DGPR ryakorewe […]

Continuer la lecture