Chantal wareze Dr. Nsabimana wabaye Minisitiri, yatsinzwe urubanza anacibwa miliyoni 1 Frw

Muganga yavugaga ko yatunguwe no kubona Nsabimana ashatse undi mugore rwihishwa kandi ko ubwo buriganya yamukoreye bwamuteye uburwayi bukomeye bw’agahinda gakabije ku buryo yavujwe n’umuryango we ariko kugeza ubu bikaba byaranze. Yasabaga urukiko gutegeka Nsabimana Ernest kuryozwa indishyi zitandukanye zingana na 406.000.000 Frw zirimo n’amafaranga agomba kumufasha gukomeza kwivuza. Yaburanye avuga ko igikorwa yakorewe cyo […]

Continuer la lecture

RDF yavuze ku musirikare wayo ufungiye i Burundi

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasobanuye iby’umusirikare wayo witwa Sgt Sadiki Emmanuel, umushoferi mu Ngabo z’u Rwanda, wafatiwe ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi wa Nemba-Gasenyi, ubwo yibeshyaga ku mbibi z’umupaka. Itangazo ryashyizwe hanze na RDF rishimangira ko Sgt Sadiki Emmanuel yahise atabwa muri yombi na Polisi y’u Burundi, ubu aka afungiye kuri Sitasiyo […]

Continuer la lecture

Perezida Macron yavuze ibanga ryafasha Trump guhabwa Prix Nobel

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko kugira ngo mugenzi we uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ahabwe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, akwiriye kubanza guhagarika intambara yo muri Gaza. Ibi yabigarutseho nyuma y’uko Perezida Trump amaze iminsi avuga ko akwiriye guhabwa igihembo cy’amahoro kubera intambara amaze guhagarika kuva yasubira ku butegetsi. Yagize ati […]

Continuer la lecture

Uganda: Bobi Wine na Gen Mugisha Muntu batanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi na Gen Muntu Mugisha bashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire zabo aho bagiye guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Kyagulanyi wari uhagarariye ishyaka National Unity Platform mu matora aheruka yongeye kugaragaza ko azahatanira kuyobora Uganda. Kyagulanyi wamamaye cyane mu muziki muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu […]

Continuer la lecture

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje Qatar nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu biganiro bigamije amahoro mu Burasirazuba bwa RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Qatar ikomeje kugira uruhare rukomeye mu biganiro biganisha ku mahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yabigarutseho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye Inteko Rusange ya Loni. Nduhungirehe yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Qatar (QNA) ko Qatar n’u Rwanda bifitanye umubano ukomeye kandi […]

Continuer la lecture

RAB mu mushinga w’ikoranabuhanga uzatuma inka imwe ibyara inyana 16 ku mwaka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko bitarenze mu 2026, kizaba cyatangije umushinga w’ikoranabuhanga mu bworozi witwa ‘embryo production’, ukazatuma inka y’ishashi ishobora kubyara izindi 16 ku mwaka. Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RAB, Dr. Uwituze Solange, yavuze ko muri Sitasiyo y’icyo kigo ya Songa mu Karere ka Huye isanzwe ikorerwamo ubushakashatsi ku bworozi bw’inka, […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yaganiriye n’Umushoramari Ahmed El Sewedy uyobora Elsewedy Electric

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yahuye na Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Elsewedy Electric, ikigo gikomeye cyo mu Misiri gikora mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ibikorwa remezo n’inganda, Ahmed El Sewedy, bagirana ibiganiro byibanze ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda. Ibiganiro byabo byibanze ku kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, by’umwihariko mu nzego z’ingufu, […]

Continuer la lecture

U Rwanda na Misiri byasinyanye amasezerano yagura ubutwererane

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri, u Rwanda na Misiri byasinyanye amasezerano atandukanye arimo ayo kongera umubano mu by’ishoramari, imicungire y’umutungo kamere w’amazi, guhana ubutaka bwifashishwa mu bikorwa by’iterambere n’ayo guteza imbere imijyi n’imiturire. Ayo masezerano yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro byo mu muhezo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye na Perezida wa Misiri, […]

Continuer la lecture

Rubavu: Umwarimu akurikiranyweho gucucura abaturage n’abarimu akoresheje uburiganya

Kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Rubavu hafungiye umwarimu witwa Tuyisenge Emmanuel w’imyaka 30, akurikiranyweho kurimanganya ababyeyi yasezeranyije gushakira ishuri na bagenzi be yijeje kugera ku nguzanyo. Uwo Tuyisenge wigisha mu ishuri ribanza rya Kinyanzovu riri mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Kinyanzovu, Umurenge wa Cyanzarwe, akurikiranyweho kurya amafaranga 100.000 y’ababyeyi 2 […]

Continuer la lecture

Imiryango 600 ituriye CIMERWA igiye gutangira kwimurwa

Akarere ka Rusizi katangaje ko kagiye kwimura imiryango ituye mu ntera ya metero 500 uvuye ku Ruganda rwa CIMERWA, yose igiye kwimurwa. Imiryango irebwa n’iyi gahunda ni 651 igizwe n’abaturage 2.919 bo mu midugudu ya Nyenyeri, Ramiro, Kabarore yo mu Kagari ka Shara mu Murenge wa Muganza. Ni imirimo izakorwa mu byiciro. Ku ikubitiro hagiye […]

Continuer la lecture

Musanze: Umugabo arakekwaho gutema ingurube za sebukwe

Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Munezero Janvier ukekwaho gutema ingurube za sebukwe kubera amakimbirane yari amaze iminsi amurangwaho. Byabaye ku wa 22 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Kumazi, Akagari ka Bisoke, ubwo Barasebya, umugabo w’imyaka 78, yabyukaga mu gitondo agasanga ingurube ze ebyiri zatemwe ku maguru y’inyuma. Munezero Janvier […]

Continuer la lecture