Inganda enye zirimo urukora umutobe wa Salama zafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko binyuze muri ’Operation Usalama’ ku bufatanye n’inzego zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), hafunzwe inganda enye zakoraga mu buryo butemewe ndetse ibyo zakoraga birangizwa n’ababikurikiranyweho batabwa muri yombi.   Operation Usalama ni gikorwa ngarukamwaka gihuririweho na polisi zo muri Afurika y’Ibirasirazuba cyo gukora ubugenzuzi ku bicuruzwa, […]

Continuer la lecture

Musanze: Yafatanywe umutwe w’inka yaraye yibwe avuga ko yawuguze

Umuturage wo mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, ari muri batanu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza muri ako Karere, nyuma yo gusanganwa umutwe w’inka yaraye yibwe, akavuga ko yari yawuguze. Uwo mugabo yafatanywe n’abandi bantu babiri bakekwaho ubufatanyacyaha muri ubwo bujura bw’inka yibwe ikanabagwa, igihanga kikaba ari cyo cyatumye n’abandi bafatanyije bakurikiranwa. […]

Continuer la lecture

Umunya-Somalia wakekwagaho ibyaha byo gufata ku ngufu, yafatiwe mu Rwanda

Inzego z’ubuyobozi muri Somalia zifatanyije na Interpol zafashe Jama Abdi Mohamud, wahoze ari Umuyobozi w’ibitaro bya Qardho. Yafatiwe mu Rwanda asubizwa mu gihugu cye kugira ngo akurikiranywe kubyaha byo gufata ku ngufu no gukorera abandi ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru muri Somalia byatangaje kuri iki Cyumweru ko iperereza ryagaragaje ko Jaamac yagize […]

Continuer la lecture

Umurwayi wa nyuma wa Ebola yasezerewe mu bitaro muri DRC

Ishami ry’Umuryango w’Abaibumbye ryita ku Buzima, OMS ryatangaje ko umurwayi wa nyuma wa Ebola yasezerewe mu bitaro bihereye mu Ntara ya Kasai iri mu Burengerazuba bushyira Amajyepfo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, (DRC). OMS yagaragaje ko nyuma yo gusezererwa k’uwo murwayi nihashira iminsi 42 nta wundi murwanyi uragarara ari bwo bizatangazwa ko  icyo gihugu […]

Continuer la lecture

Rutsiro: Batatu bagiye kwiba amabuye y’agaciro babura umwuka barapfa

Abaturage batatu bo mu Karere ka Rutsiro bagiye kwiba amabuye y’agaciro ahantu yacukurwaga ariko hamaze amezi abiri hafunzwe, babura umwuka bahumeka barapfa. Byabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kagano ho mu Mudugudu wa Kazizi, mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025. Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko abashinzwe umutekano ba […]

Continuer la lecture

Leta irateganya miliyari 11 Frw mu kubahiriza uburigangire; dore uko azakoreshwa

U Rwanda ruri mu bihugu byashyize imbaraga ryo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu kwimakaza iterambere ry’igihugu ritagira uwo ruheza. Mu 1995, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere uburenganzira bw’abagore yasinyiwe i Beijing mu Bushinwa, kuva ubwo kugeza uyu munsi umugore ni inkinga ya mwamba mu iterambere ryarwo. Raporo y’Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa […]

Continuer la lecture

Rutsiro: Imbwa z’agasozi zavuye muri pariki zariye intama 2 z’umuturage

Nzayisenga Valens wo mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, arataka igihombo nyuma y’uko imbwa z’agasozi bikekwa ko zaturutse muri Pariki y’Igihugu ya Gishwati- Mukura, igice cya Mukura, zimuririye intama ebyiri yoroye agamije kwiteza imbere. Uyu muturage uturiye Pariki ya Gishati Mukura igice cya Mukura, avuga ko yari yaziritse intama hafi […]

Continuer la lecture

Musanze: Umwana w’imyaka 8 yapfiriye mu mugezi yakiniragamo

Ababyeyi ba Iradukunda Jacques w’imyaka umunani y’amavuko bari mu gahinda gakomeye ko kubura uyu mwana wabo waguye mu mugezi wa Rwabeya mu Mudugudu wa Mubuga, Akabari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, bikarangira ahasize ubuzima. Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira ubwo uwo mwana yarimo akinira na bagenzi […]

Continuer la lecture

Umukobwa w’i Karongi yakuriyemo inda ku bitaro, umwana amuta mu ndobo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 21 nyuma yo gukuriramo inda mu bwiherero bw’Ikigo Nderabuzima cya Kibuye, agata umwana mu ndobo ishyirwamo amazi akoreshwa muri ubwo bwiherero. Uyu mukobwa wari usanzwe uba i Kigali, avuka mu Murenge wa Bwishyura. Nyuma yo gusubira iwabo, ku wa 16 Ukwakira 2025, […]

Continuer la lecture

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga y’abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka

U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka, yateguwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) izaba iba ku nshuro ya kabiri. Iyi nama izabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 22 Ukwakira 2025, ifite insanganyamatsiko igaruka ku “gukoresha ubushobozi bw’ingabo zirwanira ku butaka mu kuzamura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’amahoro n’umutekano.” […]

Continuer la lecture

Rutsiro: Hegitari zirenga 35 zangijwe n’imvura ivanzemo urubura

Imvura ivanze n’urubura rwinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa 17 Ukwakira 2025 yangije imyaka yiganjemo ibigori ihinze mu Midugudu ya Kamishishi, Mucaca, Rukondo na Bitura, Akagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro. Amasambu abarurwa kuri hegitari zirenga 35 yari yuzuye urubura, hakaba hari imyaka yangiritse burundu ku buryo bisaba gutera indi bushyashya. […]

Continuer la lecture