Hashyizweho komite igenzura ukwihuza kwa BDF na BRD

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko hashyizweho komite izagenzura ibikorwa byo guhuza Ikigega cy’Iterambere gishinzwe guteza Imbere Imishinga (BDF) na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD). Ku wa 31 Nyakanga 2025, ni bwo BDF yahujwe na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) hagamijwe kwihutisha uburyo bwo kubona inguzanyo no gutanga inguzanyo ziteguye neza, zigafasha umukiliya kugera ku ntego […]

Continuer la lecture

Burundi: Umupolisi ufite ipeti rya Colonel afungiwe gucuruza lisansi mu buryo bwa magendu

Leta y’u Burundi ifunze umwe mu bofisiye bakuru muri Polisi y’igihugu, Colonel Moïse Arakaza Alias Nyeganyega, azira gucuruza ibikomoka kuri peteroli binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko. Tariki ya 13 Kanama 2025, abapolisi bakorera muri Komini Rumonge mu Ntara ya Burunga bahagaritse Col Arakaza wari utwaye imodoka nto ya Probox, yari irimo litiro 60 za lisansi. […]

Continuer la lecture

Uganda: Yihaniye mu rusengero ko yishe umukunzi we, ahita ahamagarirwa Polisi

Umusore w’imyaka 24 witwa Clinton Mwesiime yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda ubwo yihaniraga mu rusengero ko yiciye umukunzi we mu karere ka Kabale mu kwezi gushize. Muri Nyakanga, Mwesiime wakoreraga ku kigo nderabuzima cya Hamurwa mu gace ka Rubanda yajyanye n’umukunzi we, Loenada Kobusingye, muri ‘lodge’ yitwa Cheers muri Kabale, bararanamo. Mu gitondo […]

Continuer la lecture

Abasirikare 35 b’u Bwongereza bakekwaho kwishyura abagore ngo baryamane

Iperereza rya gisirikare ryakozwe hagati ya Nyakanga 2022 kugeza mu mpera za 2024, ryagaragaje dosiye 35 z’abasirikare b’u Bwongereza bakekwaho kwishyura abagore kugira ngo bakore imibonano mpuzabitsina. Ibyavuye mu iperereza byagaragaje ko nubwo hari itegeko ryashyizweho rigamije guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu muri Kenya, abasirikare b’Abongereza bari mu kigo cy’imyitozo kiri ahazwi […]

Continuer la lecture

Perezida Ndayishimiye atewe impungenge n’abagabo batakibasha gutera akabariro

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagaragaje ko ahangayikishijwe no kuba abagabo b’i Bujumbura barishoye mu biyobyabwenge n’inzoga zikaze, bikabambura ubushobozi bwo gutera akabariro. Ubwo yari mu muhango wo gushyiraho Guverineri wa Bujumbura, Gen Maj Aloys Ndayikengurukiye, byabereye muri Stade Intwari tariki ya 12 Kanama 2025, yamumenyesheje ko mu bibazo byugarije abatuye muri iyi ntara harimo […]

Continuer la lecture

Minisitiri w’intebe Dr Nsengiyumva Justin, yahaye impanuro abarangije itorero indangamirwa

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, yasabye abasore n’inkumi barangije Itorero Indangamirwa, guharanira guteza imbere u Rwanda aho bari hose birinda kuba ibikoresho by’amahanga. Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 14 mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, ubwo yasozaga Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15. Ni icyiciro cyatojwemo abasore n’inkumi […]

Continuer la lecture

Uganda: Uwahoze ari umupolisi afungiwe kwakira umushahara w’imyaka itatu yaravuye mu kazi

Urukiko rwa Uganda rushinzwe kuburanisha ibyaha bya ruswa ku wa 13 Kanama 2025 rwaburanishije uwahoze ari umupolisi, Francis Oyet, ushinjwa kwakira umushahara mu gihe cy’imyaka itatu kandi atagikorera Leta. Oyet w’imyaka 44 y’amavuko yasezeye muri Polisi ya Uganda ku bushake muri Nzeri 2020. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko kuva icyo gihe kugeza mu Ukwakira 2023, yakiriye umushahara […]

Continuer la lecture

Meteo Rwanda yatangaje ko ubushyushye buziharira igice cya kabiri cya Kanama mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko igice cya kabiri cya Kanama kizarangwa n’ubushyuhe busanzweho mu bihe by’impeshyi, bitandukanye n’igice cya mbere cyaranzwe n’ubwiyongere bw’imvura. Mu gice cya mbere cy’uku kwezi, hagati ya tariki ya 1-10 Kanama, mu bice bitandukanye by’igihugu haguye imvura nyinshi ugereranyije n’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri aya matariki, nubwo igipimo […]

Continuer la lecture

Muhanga: Polisi yaburiye abamotari biseseka mu bindi binyabiziga

Umuyobozi wungirije mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ushinzwe no gukurikirana abatwara abagenzi kuri moto by’umwihariko, CSP Vincent Habintwari, yabashishikarije gucika burundu ku makosa akunze kubagaragaraho rimwe na rimwe akabateza impanuka za hato na hato. Ni ingingo yagarutseho ku wa 13 Kanama 2025 ubwo yari mu Karere ka Muhanga mu bukangurambaga bwa […]

Continuer la lecture

Minisitiri Umutoni yasabye urubyiruko guhanga ibishya bifashishije ikoranabuhanga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yasabye urubyiruko kwifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) mu guhanga ibishya hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kanama 2025, ubwo yifatanyaga n’urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko. Ni umunsi wabanjirijwe n’imurikabikorwa no kwerekana impano by’urubyiruko […]

Continuer la lecture

Constant Mutamba yigereranyije na Nelson Mandela wafunzwe nyuma akayobora Afurika y’Epfo

Constant Mutamba Tungunga wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yigereranyije na Nelson Mandela wafunzwe imyaka 27 azira kurwanya politiki y’irondaruhu nyuma akayobora Afurika y’Epfo. Mu iburanisha rya nyuma ryabaye ku wa 13 Kanama 2025, Mutamba yasabye imbabazi ku bwo kwibasira abacamanza babiri baheruka kwikura mu rubanza, ubwo yabashinjaga kumutera ubwoba no kumurwanya. […]

Continuer la lecture