St valent isize umuhanzi Safi Madiba yongeye gusubira mu rukundo

  Umuhanzi Safi Madiba yongeye gusubira mu rukundo nyuma y’imyaka ibiri atandukanye n’umugore we Niyonizera Judith. Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025 , umunsi wahariwe abakundana (Saint Valentin), nibwo Safi nawe yagaragaje ibihe byiza yagiranye n’uwitwa Uwase Gisele. Yifashishije amashusho n’amafoto yasangije abamukurikira kuri Instagram, yerekanye ibihe byiza yagiranye na Gisele nawe usanzwe utuye muri […]

Continuer la lecture

Utubari, Amahoteli n’ahabera imyidagaduro byemerewe gukora bigakesha

Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, ahabera imyidagaduro harimo amahotel utubari, utubyiniro na za resitora, hongerewe amasaha yo gukora nijoro. Ibikorwa birimo amahoteli, utubari, resitora n’utubyiniro byemerewe gukora kugeza Saa Munani zo mu rukerera, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, naho kuva ku wa Gatanu kugera […]

Continuer la lecture

Patrick Gihana agiye kumurika igitabo cye yise”Humura mwana”

  Nyuma yo kumenyekana mu ruhando rwa muzika, Umuhanzi Patrick Gihana yamaze kwinjira mu rwego rw’ abanditsi, aho mu mins itarambiranye agiye kumurika igitabo gikozwe mu buryo bw’ inkuru ishushanyije yise”Humura Mwana”. Mu kiganiro n’ ikinyamakuru  RWANDANEWS24, uyu muhanzi avuga ati”  Nyuma yo kwandika igitabo “Humura Mwana” nk’ inkuru yigisha cyane cyane ABANA amateka mabi […]

Continuer la lecture

Yago yahunze biturutse ku gatsiko kashatse kumwica

Umuhanzi Nyarwaya Innocent wamenyekanye cyane nka Yago yatangaje ko yahunze biturutse ku gatsiko kashatse kumwica mu myaka Ine ishize nkuko yabigarutseho ku rubuga rwe rwa X. Nubwo yatangaje ko yahunze kandi agahungira mu gihugu cya Uganda, yaciye amarenga ko atahunze kubera kwanga u Rwanda ahubwo ko ari abantu ku giti cyabo babiteye. Ati: “Rwanda nkunda, nkuhunze ntakwanga ahubwo […]

Continuer la lecture

Intambara y’amagambo yongeye kubura hagati ya Papa Cyangwe na Rocky Kimomo

Umuhanzi Papa Cyangwe yongeye kurakara bikomeye nyuma y’uko Rocky Kimomo asibye indirimbo zose bakoze bakirikumwe. Papa Cyangwe na Rocky Kimomo bakoranye igihe kinini mbere y’uko batandukana, Papa Cyangwe agatangira kwikorana mu muziki. Igihe gito nyuma yo gutandukana kwabo, hahoraga intambara y’amagambo hagati yabo. Papa Cyangwe yari amaze iminsi mu gahinda ko kwibwa shene ye ya […]

Continuer la lecture

Imvamutima za Musengimana wahimbye ‘Azabatsinda’ nyuma yo gusuhuza Perezida Kagame

Musengimana Beatha, wakoze indirimbo ‘Azabatsinda’, akomeje kugaragaza ibyishimo bidasanzwe nyuma yo gukabya inzozi ze zo kuririmbira imbere ya Perezida Kagame, ndetse akabasha kumuramutsa. Musengimana yavuze ko guhura na Perezida Kagame bwa mbere no kumukora mu biganza ari ibintu byamuhesheje ibyishimo atigeze agira mu buzima bwe bwose. Ati: “Nyuma yo gukora indirimbo ‘Azabatsinda’, inzozi zanjye zari […]

Continuer la lecture

Israel Mbonyi agiye kwamamaza ikinyobwa cya SKOL Brewery Ltd

Israel Mbonyi yamaze kumvikana n’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd ku bijyanye no kwamamaza ikinyobwa gishya cya ‘Maltona 0.0%’ kidasembuye, giherutse gushyirwa ku isoko. Amakuru ahari akaba anemezwa n’uruhande rwa SKOL Brewery Ltd, avuga ko uyu muhanzi yamaze gushyira umukono ku masezerano ndetse n’amafoto yamaze gufatwa. Igisigaye ni ukuyasohora bakamutangaza nka ‘Brand Ambassador’ mushya w’iki kinyobwa. […]

Continuer la lecture

Amakuru mabi kuri w’amukecuru wamamaye kubera imvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’

Nyirangondo Espérance, uzwi cyane kubera imvugo ye yihariye “Abakobwa bafite ubushyuhe,” yitabye Imana ku wa 11 Nyakanga 2024 aguye mu bitaro bya Kibirizi aho yari amaze igihe arwariye. Uyu mukecuru yabaye icyamamare mu Rwanda ndetse yakoreshejwe mu ndirimbo “Ubushyuhe” ya DJ Pius na Bruce Melodie. Nyirangondo yitabye Imana afite abana 10, ariko yari asigaranye babiri […]

Continuer la lecture

Producer ukomeye yanyomoje ibihuha bivuga ko yapfuye

Umwe mu batunganya umuziki (Producer), muri Uganda Abdul Karim Muchwa uzwi nka Producer Didi yamaganye amakuru avuga ko yapfuye. Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 14 Nyakanga 2024, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye z’ibyamamare n’abandi mu bakoresha neza imbuga nkoranyambaga zabo, hiriwe hacacana inkuru zibika producer Didi bakagaragaza amafoto ye yarananutse cyane. Ashingiye ku byacaracaye […]

Continuer la lecture

Eddy Kenzo nyuma yo gukundana na Minisitiri yasabwe kwibagirwa ibintu byo kugira abagore benshi

Sebukwe wa Eddy Kenzo, Patrick Apecu, yasabye uyu muhanzi kwita ku rukundo rwe n’umukobwa we, Nyamutooro, no kwirinda ibijyanye no gushaka abagore benshi. Ibi yabivuze nyuma y’ibirori byo kumwerekana nk’umukunzi wa Nyamutooro, aho hanatangajwe ko bazakurikirwa n’imihango yo gusaba no gukwa. Apecu yagiriye inama Eddy Kenzo yo gukunda, kwita, no gufata neza umukobwa we, ashimangira […]

Continuer la lecture

Umuhanzi ukomeye arembeye mu bitaro harakekwa uburozi

Umuhanzi akaba n’umwe mu batunganya umuziki (producer) wo muri Uganda, Kiggundu Sulaiman uzwi ku izina rya McSan, arwaye bikomeye akaba ari mu bitaro aho yitabwaho. Ibi byatangajwe n’abo mu muryango we kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nyakanga 2024, bavuga ko McSan yajyanywe mu bitaro tariki 30 Kamena 2024 nyuma yo kuva mu gitaramo, bakeka […]

Continuer la lecture