Gasabo: Polisi yataye muri yombi umugore ukekwaho urumogi

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ANU, ryafashe umugore witwa Kakure Marie Louise w’imyaka 54 akurikiranyweho udupfunyika 274 tw’urumogi twafatiwe mu rugo iwe. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko yafatiwe mu karere ka Gasabo, Umurenge Gisozi, Akagali ka Ruhango, Umudugudu Kanyinya ku wa 29 Kanama 2025. ‎Avuga […]

Continuer la lecture

Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice wari umukandida rukumbi, yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu myaka ine iri imbere. Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025, mu Nteko rusange isanzwe ya FERWAFA yabereye muri Serena Hotel, ni bwo habaye amatora ya Komite Nyobozi nshya yayo izayiyobora mu myaka ine iri imbere. Shema wari […]

Continuer la lecture

Bugesera: Hatangijwe uburyo bwo kurwanya malaria hifashishijwe drones

Ikigo cya Charis UAS Ltd gitanga serivisi zo gukoresha ’drones’ za gisivili zifashishwa mu buhinzi, ubuzima n’ibindi, gifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) na GIZ, byatangije uburyo bushya bwo kuzifashisha mu kurwanya malaria. Ni uburyo bwatangijwe ku wa 29 Kanama 2025, mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera. Ni nyuma yo kubona ko bwatanze umusaruro […]

Continuer la lecture

Ibyo Abatuye mu Kagari ka Kigarama bavuga ku nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

Abatuye mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, bavuga ko inzu ikoreramo Ubuyobozi bw’Akagari itajyanye n’igihe kuko ishaje bikabije bakaba bafite impungenge ko ishobora kuzagwa ku bayikoreramo. Ni inzu bigaragara ko ishaje yaba ku nkuta inyuma ndetse no ku bisenge, mu buryo bugaragarira buri wese uyinyuzeho. Abaturage batuye muri aka […]

Continuer la lecture

Darko Nović watoje APR FC yagizwe umutoza wa Al Merrikh SC

Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’Umutoza Mushya wa Al Merrikh SC yo muri Sudani iri mu mwiherero mu Rwanda, mu gihe iri gutegura umwaka utaha w’imikino. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 29 Kanama 2025, ni bwo iyi kipe yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo itangaza ko yahaye akazi umutoza mushya. Ni itangazo rigira […]

Continuer la lecture

Huye: Umugabo yapfuye acukura ubwiherero

Umugabo witwaga Niyibizi Albert, uri mu kigero cy’imyaka iri hejuru ya 30 y’amavuko yapfiriye mu mwobo w’uburebure bwa metero 12 yacukuraga wari kuzaba ubwiherero. Ni inkuru yasakaye mu masaha y’amanywa kuri uyu wa 29 Kanama 2025, bibera aho yacukuraga ubwiherero mu Mudugudu wa Akabuye, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, ubwo […]

Continuer la lecture

Umunyamakuru Paul Rutikanga yakoze ubukwe

Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda, Paul Rutikanga, yasezeranye n’umukunzi we Uwera Caroline, mu birori byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Kanama 2025.   Ni ibirori byabaye nyuma y’aho aba bombi basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 26 Kanama 2025. Ni mu gihe muri Gicurasi aribwo Rutikanga yambitse impeta Uwera amusaba kuzamubera umugore undi arabyemera. […]

Continuer la lecture

Huye: Umugabo n’umugore barwanye, umugore ahasiga ubuzima

Umugore w’imyaka 38 wo mu Karere ka Huye yishwe atemaguwe bikekwa ko byawakozwe n’umugabo we w’imyaka 35 na we urembeye mu bitaro nyuma yo gusangwa yanegekaye afite ibikomere. Byabaye mu ijoro ryo ku wa 27 rishyira ku wa 28 Kanama 2025 saa tatu z’ijoro, bibera mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Muyogoro, Umurenge wa Huye, […]

Continuer la lecture

Gicumbi: Umugore yishwe n’umugabo we amakubise majagu

Emmanuel Hareramungu wo mu Murenge wa Muko mu Karere Ka Gicumbi yafashwe n’inzego z’umutekano akurikiranyweho kwica umugore we Nyampundu Chantal amwicishije majagu. Nyakwigendera yishwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 rishyira ku wa 28 Kanama 2025, aho uru rupfu rwaturutse ku makimbirane yari mu muryango. Abaturage b’Umudugudu wa Ntonyanga ahabereye ubwo bwicanyi babwiye Imvaho […]

Continuer la lecture

Rayon Sports na Kiyovu Sports ku munsi wa 1: Uko amakipe azahura muri Shampiyona 2025/26

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), rwashyize ahagaragara uburyo amakipe azahura mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26, aho umukino utegerejwe ku munsi wa mbere uzahuza Rayon Sports izatangira na Kiyovu Sports. Mu Ijoro ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025,  ni bwo hashyizwe ahagaragara uburyo amakipe azahura mu mwaka utaha […]

Continuer la lecture