Karongi: Yiraye mu nsina za se arazitemagura

Kuri sitasiyo ya RIB ya Rubengera mu Karere ka Karongi hafungiye Mushimiyimana Félicien w’imyaka 29, wo mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murengezo, Umurenge wa Mutuntu, akurikiranyweho gutema urutoki rwa se Ntirivamunda Bosco w’imyaka 69 amuziza ko ngo atamuhaye umunani. Umuturanyi w’uwo muryango yavuze  ko uwo musore bakeka ko yari yafashe ibiyobyabwenge yiraye mu rutoki […]

Continuer la lecture

Urubanza rwa Kalisa Adolphe “Camarade’’ rwasubitswe

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo mu Karere ka Gasabo, rwasubitse iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza ruregwamo Kalisa Adolphe, wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Kalisa Adolphe ashinjwa ibyaha bibiri birimo icyo kunyereza umutungo n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano, akaba yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa. Uru rubanza rwagombaga kuba kuri uyu wa 19 […]

Continuer la lecture

Rutsiro: Huzuye ibitaro bigezweho bizafasha abasaga miliyoni 5

Abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba begerejwe ibitaro bigezweho byubatse hafi y’inkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro, byitezweho gufasha abaturage basaga miliyoni eshanu barimo n’abazajya bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibyo bitaro byiswe ‘Kivu Hills Medical Center (KHMC)’ byubatswe kuri hegitari hefi ebyiri kuri umwe mu misozi iherereye mu Murenge wa […]

Continuer la lecture

Rusizi: Uwari umaze iminsi 9 ahishije inzu n’igikoni yari yimukiyemo cyakongotse

Mu ma saa tatu z’igitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri 2025, Cakwakuzi Straton w’imyaka 66, wari umaze iminsi 9 ahishije inzu n’ibyarimo byose, akimukira mu gikoni kitari cyahiye, na cyo cyafashwe n’inkongi kirakongoka. Yari atuye mu Mudugudu wa Cyapa, Akagari ka Burunga,Umurenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi. Uyu mugabo usanzwe ari […]

Continuer la lecture

Meta yashyize hanze amadarubindi ashobora gukora nka telefoni

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Meta, cyasohoye amadarubindi (lunettes) z’ikoranabuhanga ‘Meta Ray-Ban Display’ zifite screen mu birahure byazo ituma zishobora gusoma ubutumwa no kubusubiza, kureba amashusho, amafoto, n’ibindi. Izi lunette zashyizwe hanze ku wa 17 Nzeri 2025, mu nama ngarukamwaka itegurwa na Meta yiga ku iterambere ry’iri koranabuhanga, ibera muri California muri Amerika. Umuyobozi mukuru wa Meta, […]

Continuer la lecture

Tadej Pogačar nimero ya mbere ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare yageze i Kigali

Nimero ya mbere ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare, Tadej Pogačar, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane, aho yitabiriye Shampiyona y’Isi izabera i Kigali tariki 21-28 Nzeri 2025. Pogačar usanzwe ukinira Ikipe ya UAE Team Emirates XRG, ari mu bakinnyi icyenda bagize Ikipe y’Igihugu y’Abagabo ya Slovenia izitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya […]

Continuer la lecture

Kinshasa: Urugo rwa Azarias Ruberwa wabaye Visi Perezida rwatewe n’abasirikare

Abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda abayobozi bakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bateye urugo rwa Azarias Ruberwa wabaye Visi Perezida w’iki gihugu kuva mu 2003 kugeza mu 2006, birara mu mutungo we. Umuryango wa Ruberwa wasobanuye ko uru rugo ruherereye muri Komini Gombe mu mujyi wa Kinshasa rwatewe n’abasirikare bagera ku 150 […]

Continuer la lecture

Ibishya ku kwishyura indishyi zikomoka ku mpanuka z’ibinyabiziga n’inyamaswa mu Rwanda

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rigena indishyi zikomoka ku mpanuka z’ibinyabiziga n’inyamaswa, rigaragaramo zimwe mu ngingo nshya zirebana no kubara indishyi. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Godfrey Kabera, yasobanuriye Abadepite ko umushinga w’itegeko wateguwe mu rwego rwo guhuza amategeko abiri atandukanye agenga indishyi zikomoka ku mpanuka mu […]

Continuer la lecture

U Rwanda n’u Bushinwa bemeranyije kwagura umubano mu bya gisirikare

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri, Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare n’umutekano. Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yemeje ko ayo masezerano ari intambwe ikomeye mu kurushaho kwimakaza umubano w’ibihugu byombi usanzwe ari nta makemwa. Igikorwa cyo gusinya amasezerano y’ubutwererane bwa gisirikare hagati y’u Bushinwa n’u […]

Continuer la lecture

Uganda: Umuganga yirukanywe azira kuvuga ko azahatana mu matora ya Perezida

Dr. Deo Lukyamuzi Kizito, wari usanzwe ari inzobere mu kubaga mu bitaro bya Case biherereye i Nsambya muri Uganda, yirukanywe azira kuvuga ko aziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Mutarama mu 2026. Dr. Deo Lukyamuzi Kizito yirukanywe ku wa 16 Nzeri 2025. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Case bwavuze ko bwirukanye Dr. Deo Lukyamuzi, kuko yafashe […]

Continuer la lecture

Iki ni igihe cyo gushyira Imbuto mu butaka- MINAGRI

Minisiteri y’Ubuhinzi, MINAGRI yatangaje ko imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga 2026A igeze kure, aho ubutaka bwateguwe buri ku kigero cya 74,6% mu gihe gutera bigeze kuri 15,6%; iki kikaba ari cyo gihe cyo gutera. ‎Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubuhinzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Dr. Florence Uwamahoro yavuze ko kuri ubu igihembwe cy’ihinga […]

Continuer la lecture