Perezida Macron yavuze ibanga ryafasha Trump guhabwa Prix Nobel

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko kugira ngo mugenzi we uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ahabwe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, akwiriye kubanza guhagarika intambara yo muri Gaza. Ibi yabigarutseho nyuma y’uko Perezida Trump amaze iminsi avuga ko akwiriye guhabwa igihembo cy’amahoro kubera intambara amaze guhagarika kuva yasubira ku butegetsi. Yagize ati […]

Continuer la lecture

Uganda: Bobi Wine na Gen Mugisha Muntu batanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi na Gen Muntu Mugisha bashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire zabo aho bagiye guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Kyagulanyi wari uhagarariye ishyaka National Unity Platform mu matora aheruka yongeye kugaragaza ko azahatanira kuyobora Uganda. Kyagulanyi wamamaye cyane mu muziki muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu […]

Continuer la lecture

U Rwanda na Misiri byasinyanye amasezerano yagura ubutwererane

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri, u Rwanda na Misiri byasinyanye amasezerano atandukanye arimo ayo kongera umubano mu by’ishoramari, imicungire y’umutungo kamere w’amazi, guhana ubutaka bwifashishwa mu bikorwa by’iterambere n’ayo guteza imbere imijyi n’imiturire. Ayo masezerano yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro byo mu muhezo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye na Perezida wa Misiri, […]

Continuer la lecture

Musanze: Umugabo arakekwaho gutema ingurube za sebukwe

Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Munezero Janvier ukekwaho gutema ingurube za sebukwe kubera amakimbirane yari amaze iminsi amurangwaho. Byabaye ku wa 22 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Kumazi, Akagari ka Bisoke, ubwo Barasebya, umugabo w’imyaka 78, yabyukaga mu gitondo agasanga ingurube ze ebyiri zatemwe ku maguru y’inyuma. Munezero Janvier […]

Continuer la lecture

Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, yeguye

Vital Kamerhe yeguye ku mwanya wa Perezida w’Inteko ishinga amategeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Umwuka mubi wari ukomeje gututumba mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’uko abadepite barenga 200 bashyize umukono ku nyandiko isaba kweguza bamwe mu bayobozi bayo uretse Visi Perezida wa Mbere n’uwa Kabiri. Ku […]

Continuer la lecture

Dembélé yegukanye Ballon d’Or

Rutahizamu wa Paris Saint-Germain n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Ousmane Dembélé, yegukanye Ballon d’Or ku nshuro ya mbere, nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2024/25. Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, ni bwo muri Théâtre du Châtelet i Paris hatangiwe ibihembo byari bikurikiwe n’abarenga miliyoni 400 […]

Continuer la lecture

Dushaka ko umusaruro wikuba kabiri-Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva ku bahinzi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yahaye abahinzi umukoro wo guhinga neza ku buryo umusaruro beza ugera kuri toni kuri hegitari kugira ngo umuhigo u Rwanda rufite wo gukuba kabiri umusaruro w’ubuhinzi ugerweho. Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 22 Nzeri 2025 ubwo yatangizaga ku rwego rw’Igihugu ku igihembwe cy’ihinga cya 2026 A. Igihembwe cy’ihinga cya […]

Continuer la lecture

Amagare: Bäckstedt yegukanye ITT mu bakobwa batarengeje imyaka 23

Umwongerezakazi Zoe Bäckstedt, yegukanye Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare mu cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe ku bakobwa batarengeje imyaka 23 mu bagore (ITT) akoresheje iminota 30 n’amasegonda 56. Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, ni bwo hakinwe umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Isi y’Amagare mu byiciro by’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 23 basiganwa […]

Continuer la lecture

Nyamagabe: Abagore batatu batawe muri yombi bazira gusenyera umwisengeneza wabo

Abagore batatu bavukana bo mu Karere ka Nyamagabe, batawe muri yombi bazira gusenya inzu y’umukobwa babereye nyirasenge bagamije kumumenesha. Aba bagore batatu bafashwe ku wa 19 Nzeri 2025, ku bufatanye n’ubuyobozi by’Akagari na DASSO, aho bari mu Mudugudu wa Gitondorero, Akagari ka Gitondorero, Umurenge wa Mugano, ho mu Karere ka Nyamagabe. barimo uw’imyaka 57 usanzwe […]

Continuer la lecture

Ingabo za Afurika y’Epfo ntizirashira muri RDC

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) gikomeje ibikorwa byo gucyura ibikoresho n’abandi basirikare bari baroherejwe mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’uko byemejwe n’ikinyamakuru cyo Mail & Guardian cyo muri Afurika y’Epfo. Byamenyekanye ko kuva ku wa 14 Nzeri 2025, indege ya Boeing 737 na Il-76 za SANDF zakoreshejwe mu gutwara ibikoresho ndetse […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yasuye umuhanda wa Formula 1 muri Azerbaijan

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Azerbaijan yasuye umuhanda uberamo amasiganwa y’imodoka nto za Formula 1. Umukuru w’Igihugu ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu i Baku kuva ku wa 19 Nzeri. Ni uruzinduko rushimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Azerbaijan. Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko […]

Continuer la lecture