Abantu 100 batwara ibinyabiziga bamaze guhanwa bazira guhenda abagenzi.

Nyuma yo gutangaza ibiciro bishya by’ingendo, abagera hafi ku 100 batwara abagenzi bamaze guhanirwa kubahenda bazamura ibiciro. Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rurimo gukurikiranira hafi mu Gihugu hose ishyirwa mu bikorwa ry’ibiciro bishya by’ingendo biherutse gushyirwaho. Rwasabye abatwara abagenzi kubahiriza no kumanika ibiciro aho abagenzi bategera no mu modoka ndetse kandi abagenzi basabwa gukomeza gutanga […]

Continuer la lecture

U Burayi busigaranye amavuta y’indege yakora ibyumweru bitandatu gusa.

U Burayi bufite ibyago byinshi byo kubura amavuta akoreshwa mu ndege ku buryo bishobora kudindiza ingendo zo mu mpeshyi kuva muri Kamena 2026. Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu, yavuze ko uyu mugabane usigaranye amavuta y’indege yo gukoresha mu byumweru bitandatu gusa. Ikibazo cy’ibura ry’aya mavuta gishingiye ku makimbirane akomeje kubera mu Burasirazuba bwo Hagati. Ibi […]

Continuer la lecture

41,1% by’abahawe gatanya mu Rwanda bari bataramarana imyaka 10.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yagaragaje ko ingo 2.629 zahawe gatanya zinashyirwa muri muri sisiteme mu 2025, ndetse 41,1% bari bamaranye imyaka itageze ku 10 babana, mu gihe ingo 18 gusa mu zahawe gatanya ari zo zari zimaranye igihe kirenze imyaka 45. Raporo yitwa Rwanda Vital Statistics report 2025 yashyizwe hanze ku wa 15 Mata […]

Continuer la lecture

Haringingo Francis yemerewe gutoza Rayon Sports.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko umutoza ukomoka mu Burundi, Haringingo Francis Christian, yemerewe gutoza ikipe ya Rayon Sports mu buryo bwubahirije amategeko nyuma yo gukemura ibibazo yari afitanye na Kiyovu Sports yari yaranze kumurekura. Ibi byatangajwe binyuze mu butumwa FERWAFA yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo ku mugoroba wo ku wa Kane tariki […]

Continuer la lecture

Indirimbo y’umunyarwanda “let me be” ikomeje kwigarurira imitima ya benshi.

Indirimbo “Let Me Be” imaze kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok na YouTube, benshi bayumvise bishimira ijwi ryoroshye n’injyana ya ’amapiano,’ ariko batitaye cyane ku waba ayiri inyuma. Iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 13, yageze no ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu Burayi no muri Afurika, yakozwe n’umuhanzi w’umunyarwanda Elvin Cena w’imyaka 21 […]

Continuer la lecture

Trump aremeza ko Israel na Liban byemeranyije agahenge.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa Kane, itariki 16 Mata 2026, yatangaje ko Liban na Israel bumvikanye agahenge k’iminsi 10. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Donald Trump yavuze ko yavuganye na Perezida Joseph Aoun wa Liban na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu. Mu butumwa ntaho avuga umutwe wa […]

Continuer la lecture

Minisitiri Uwihanganye yahumurije abanyarwanda ko Izamuka rya Lisansi nta ngaruka riri bugire ku biciro by’ingendo.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko n’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse, bitazagira ingaruka ku biciro by’ingendo ku bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange. Ku wa Kane tariki ya 16 Mata ni bwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2,938 Frw. Ibi bivuze ko Lisansi yiyongereyeho […]

Continuer la lecture

Nyamasheke: Umurambo w’umusore wabonywe mu mugezi hakekwa ubusinzi.

Umurambo w’umusore w’imyaka 31 witwaga Nkinzingabo Jean Baptiste wabaga mu Mudugudu wa Gikangaga, Akagari ka Gasovu, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, wasanzwe munsi y’ikiraro kiri ku mugezi wa Ryamunyu hakekwa ko yaba yanyereyeho yasinze nijoro akitura muri uwo mugezi akabura gitabara agapfa. Muhayimana Donatille wamugezeho bwa mbere, yavuzeko ko hari mu ma saa moya […]

Continuer la lecture

U Rwanda, Kenya na Uganda byiyemeje kwihutisha iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi.

Abaminisitiri b’imari baturutse muri Kenya, u Rwanda na Uganda bemeye gushyira imbere gushakira amafaranga umushinga wadindiye w’iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi wa Standard Gauge Railway (SGR), mu rwego rwo guhuza akarere ufatwa nk’umwe mu mishinga y’ibikorwaremezo ikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba. Iyi nama yabereye iruhande rw’inama za IMF na Banki y’Isi zo mu mpeshyi 2026 […]

Continuer la lecture

Rurageretse hagati ya Super Manager na MTN Rwanda yishyuza miliyoni 380 Frw.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza, Gakumba Patrick alias Super Manager yareze sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda aho ayishyuza miliyoni 380 Frw. Ku wa 15 Mata 2026 Super Manager yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu gukurikira urubanza yarezemo MTN Rwanda. Ni urubanza rwabereye mu ruhame ndetse iyo sosiyete yari yunganiwe n’umunyamategeko.  Super Manager yavuze ko […]

Continuer la lecture

The Ben amaze iminsi arembeye mu bitaro.

Umuhanzi The Ben amaze iminsi ari mu bitaro kuva mu rukerera rwo ku wa Mbere, aho ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kuremba mu ijoro ryo ku Cyumweru. Amakuru aturuka ku nshuti ze za hafi avuga ko ku Cyumweru yatangiye kugaragaza ko atameze neza, ariko uko amasaha yicumaga agenda arushaho kuremba kugeza ubwo ajyanwe kwa muganga […]

Continuer la lecture