Umuvugizi wa RIB Dr Murangira bibukije abanto ko “Kwitaba Ubugenzacyaha ni itegeko si ubusabe”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yibukije abaturarwanda ko iyo umuntu ahamagawe n’Umugenzacyaha ku mpamvu z’iperereza ategetswe kumwitaba, kuko kutabikora bigira ingaruka zo kuzanwa ku gahato nk’uko biteganywa n’itegeko. Mu kazi ka buri munsi, Urwego rw’Ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyaha buhamagaza abantu batandukanye hahamijwe gushaka amakuru afasha mu iperereza ku byaha ngo hamenyekane ukuri […]

Continuer la lecture

Mu gihugu hose hazaba hashyizwe sitasiyo zicomeka ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bitarenze ukwezi kwa karindwi.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko bitarenze amezi abiri mu Rwanda hose hazaba hamaze gushyirwa sitasiyo zicomeka ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi. Ibi byatangajwe n’Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Byiringiro Alfred, aho yavuze ko MININFRA ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bari gukorana mu rwego rwo kugeza ibikorwaremezo byo gucomeka ibinyabiziga mu Turere twose […]

Continuer la lecture

Minisitiri Ingabire Paula yatangaje ko hari kwigwa uburyo ko nta mwana uri munsi y’imyaka 16 uzemererwa gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko batangiye gutegura gahunda yo gukumira abana bafite imyaka 16 kumanura ku mbuga nkoranyambaga ku buryo batazongera kuzigiraho konti cyangwa kuzijyaho ngo barebe ibyashyizweho bari mu Rwanda. Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, bwagaragaje ko abana 46% bajya mu by’ikoranabuhanga bifashishije telefone zirimo iz’ababyeyi n’izabo. Mu mashuri hari mudasobwa zagenewe […]

Continuer la lecture

Ese Alliah Cool yateye gapapu Mutesi Jolly kwa Lugumi?

Amakuru ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragaza impinduka zikomeye mu mubano w’ibyamamare bitatu. Mutesi Jolly na Saidi Lugumi bombi ntibagikurikirana kuri Instagram, ibintu byakuruye ibitekerezo byinshi mu bakoresha izi mbuga. Ibi bibaye nyuma y’uko Saidi Lugumi agaragaje ku mugaragaro amarangamutima afitiye Alliah Cool, aho yamwise “rukundo rwanjye” mu gitekerezo yashyize ku ifoto ye. Uyu […]

Continuer la lecture

Paris: Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA PSG yatsinzemo Bayern Munich

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yitabiriye umukino wa mbere wa kimwe cya kabiri cya UEFA Champions League i Paris, aho ikipe ya PSG yamamaza Visit Rwanda yatsinze Bayern Munich. Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Parc des Princes i Paris, ikipe ya PSG yatwaye igikombe giheruka cya […]

Continuer la lecture

Perezida Ndayishimiye yasimbuje Minisitiri Bugaga uherutse gupfa.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagize Ambasaderi Evelyne Butoyi Minisitiri ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru, amusimbuje Gabby Bugaga wapfuye tariki ya 16 Mata 2026. Ambasaderi Butoyi asanzwe ahagarariye u Burundi muri Zambia kuva mu 2024, Malawi, Angola, Zimbabwe no mu muryango uharanira guteza imbere ubukungu muri Afurika yo hagati n’iy’amajyepfo, COMESA. Uyu mudipolomate kandi yabaye Minisitiri ushinzwe […]

Continuer la lecture

Rwamagana: Umugore n’umuhungu we bafunzwe bakekwaho kwica se

Umugore w’imyaka 45 n’umuhungu we w’imyaka 22 bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwica se bamutemaguye. Ibi byabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 27 Mata 2026, mu Mudugudu wa Rukwaya mu Kagari ka Sasabirago. Umwe mu bayobozi yavuze ko uru rugo rwari rusanzwe rubana […]

Continuer la lecture

Nyuma ya Cyubahiro na Mukamabano, Mulindwa Augustine na we yasezeye muri RBA

Nyuma ya Cyubahiro Bonaventure uherutse gusezera mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Mulindwa Augustine na we yasezeye muri iki kigo yari amazemo imyaka 23 akorera. Mulindwa Augustine ni umunyamakuru wakunzwe mu biganiro nka ‘Youth Special’ yamamayemo nka Big Brother yaje no kujya akorana na Tidjara Kabendera na we wiyitaga Big Sister, ‘Twegerane’, ‘Magic Morning’ n’ibindi binyuranye. […]

Continuer la lecture

Urubanza rwa Semuhungu Eric rwashyizwe mu muhezo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko iburanisha mu rubanza rwa Semuhungu Eric rishyirwa mu muhezo bitewe n’uko ibiravugirwamo bishobora kuba birimo ibinyuranyije n’imyitwarire mbonezabupfura. Ni umwanzuro wafashwe ku wa 28 Mata 2026 ubwo hari hagiye gutangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’iminsi 30. Semuhungu wagejejwe mu rukiko kare cyane yatangiye kuburana saa yine zibura iminota […]

Continuer la lecture

Ngoma: Yagiye gusambana abuze ubwishyu indaya iramukubita arapfa.

Kuri uyu wa 27 Mata hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Nsengiyumva Fabien wo mu Mudugudu wa Kagusa, Akagari ka Karama Umurenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma nyuma yo gukubitwa yabuze amafaranga 2,500 byo kwishyura umugore bari basambanye. Abaturage bo muri uyu Mudugudu bavuga ko byatangiye ku Cyumweru, ubwo uyu mugabo yaganaga Mukansanzabaganwa Solange, uzwiho ibikorwa […]

Continuer la lecture

Bugesera: Arembeye mu bitaro nyuma yo gusukwaho amavuta yatuye n’umugore we kubera ifuhe.

Inzego z’umutekano mu Karere ka Bugesera zataye muri yombi umugore wasutse amavuta yatuye ku mugabo we ndetse akanamutera icyuma, amuziza ko yamubonanye n’undi mugore mu kabari bari gusangira inzoga. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 26 bibera mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera. […]

Continuer la lecture