Perezida Kagame na Madamu Jeannette bifatanyije n’abana kwizihiza umunsi wahariwe ba sogokuru muri Green Hills Academy.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’ababyeyi n’abana mu kwizihiza umunsi wahariwe ba basogokuru uzwi nka Grandparents Day wabereye ku ishuri rya Green Hills Academy. Muri uwo muhango, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bishimiye ibitaramo by’umuco nyarwanda byakozwe n’abana biga mu mwaka wa gatatu w’ikiburamwaka muri iri shuri […]

Continuer la lecture

Urukingo rwa Ebola rushobora kuboneka mu mezi icyenda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko bishobora gutwara amezi icyenda kugira ngo urukingo rwa virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo ruboneke Ibi byatangajwe ku wa 20 Gicurasi 2026, n’Umujyanama muri OMS, Dr. Vasee Moorthy. Yavuze ko hari inkingo ebyiri bari kugerageza zo kurwanya icyorezo iyi virusi ya Ebola. Umuntu wa mbere wishwe […]

Continuer la lecture

Byinshi wamenya ku Ndwara y’agahinda Gakabije yugarije urubyiruko.

Umubare w’abatari bake mu Isi wugarijwe n’uburwayi bw’agahinda gakabije benshi bita (Depression). Aka si agahinda gasanzwe umuntu agira kagahita gashira ahubwo ushobora kubana nako ibihe byose ku buryo bamwe bageraho bakumva ko ubuzima ntacyo bumaze no kubaho kwabo birutwa no gupfa Kugira agahinda gakabije bifitanye isano n’imiterere ya muntu n’uburyo yakira ibimubayeho bigoye mu buryo  […]

Continuer la lecture

Putin na Xi Jinping baganiriye ku muhora wa Hormuz

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bushina Xi Jinping byibanze ku kwagura umubano n’ubucuruzi hagati y’ibihumbi byombi, ndetse n’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati. Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gicurasi 2026 mu ruzinduko Putin yagiriye mu Bushinwa. Uruzinduko rwa Putin mu Bushinwa ruje rukurikira urwo […]

Continuer la lecture

APR FC na Rayon Sports zizakinira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro muri Sitade Amahoro

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko bidasubirwaho imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Amahoro mu bagore n’abagabo, izabera muri Sitade Amahoro. Mu cyiciro cy’abagore, Police WFC izahura na Rayon Sports WFC ku mukino wa nyuma uzatangira saa 15:00 naho mu bagabo ikipe ya APR FC izacakirana na Rayon Sports saa 18:00. Iyi mikino yombi izakinwa […]

Continuer la lecture

Gusubukura ibitero kuri Iran byari kwagura intambara no mu bindi bice

Umutwe udasanzwe w’Ingabo za  Iran, IRGC watangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel iyo bibeshya bagasubukuru ibitero baherutse gusubika, intambara bahanganyemo yari gukwira mu bice birenze Uburasirazuba bwo Hagati ikomeje kuberamo. ‎Ku Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2026 Perezida wa Amerika Donald Trump, yatangaje ko we na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bashobora […]

Continuer la lecture

Uganda: Mu rugo rwa Anita Among wahoze ari Perezida w’inteko Ishinga Amategeko hasanzwe intwaro

Inzego z’Umutekano muri Uganda zafatiye intwaro mu rugo rw’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Annet Among, nyuma y’iminsi itanu basaka urugo rwe. Izi ntwaro zije zikururikira gufatira imodioka ze ebyiri zirimo Range Rover na Rolls-Royce Cullinan ifite agaciro k’ibihumbi 400 by’Amadolari zajyanywe ku cyicaro cya Polisi ku wa 18 Gicurasi 2026. Among yayoboye Inteko […]

Continuer la lecture

Nyamasheke: Umugore wari ufite umwana mu ntoki yishwe n’inkuba umwana ararusimbuka.

Mu mvura nke yagwaga mu Kagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, mu ma saa kumi n’iminota 40 z’umugoroba wo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026 inkuba yakubise Nyiranziyumvira Marie Rose w’imyaka 42, wari uri kumwe n’abana 3 mu gikoni atetse, barimo impanga, ateruye umuto muri zo ahita apfa,umwana ararusimbuka. Niragire Josiane, umuturanyi […]

Continuer la lecture

U Rwanda na Tanzania byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ingufu.

U Rwanda na Tanzania byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingufu azafasha ibihugu byombi kuzamura ubukungu, guteza imbere inganda no guhindura imibereho y’abaturage. Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026 iruhande rw’inama Nyafurika yiga ku iterambere ry’ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri. Muri aya masezerano u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, mu […]

Continuer la lecture

Bugesera: Batatu batawe muri yombi bakekwaho gukubita umuturage agapfa.

Abaturage batatu bo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukubita umugabo w’imyaka 40 bakekaga ko ari umujura bikamuviramo urupfu. Ibi byamenyekanye mu ijoro rya tariki ya 18 Gicurasi 2026 aho byabereye mu Mudugudu wo Kurugenge mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka […]

Continuer la lecture

Volleyball: Amakipe arenga 50 ategerejwe muri Rutsindura Memorial Tournament 2026

Abategura irushanwa ngarukamwaka rya volleyball ryo kwibuka Rutsindura Alphonse batangaje ko amakipe akabakaba 60 ari mu byiciro 10 ariyo yamaze kwiyandikisha ngo azitabire iri rushanwa ribera mu Iseminari Nto ya Butare. Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2026 nibwo hatangajwe amakipe y’agateganyo yamaze kwiyandikisha yemeza ko azitabira irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura, Rutsindura Memorial Tournament […]

Continuer la lecture