Burikantu wakekwagaho icyaha cyo gukingirana abakobwa yafunguwe

Umunyarwenya akaba n’umuhanzi Mwitende Abdoulkarim uzwi nka Burikantu ku mbuga nkoranyambaga yafunguwe nyuma y’iminsi mike ishize atawe muri yombi akekwaho guhohotera abakobwa yafungiranye mu nzu. Inkuru z’itabwa muri yombi rya Burikantu zasakaye tariki 20 Nyakanga 2025 bitangajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB). RIB yari yatangaje ko Burikantu yari akurikiranyweho gufungirana abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo […]

Continuer la lecture

Kamonyi: Site ikosorerwaho ibizamini bya Leta yafashwe n’inkongi y’umuriro

Inkongi y’umuriro yafashe zimwe mu nyubako z’ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Marie Adélaide rya Gihara, riri kwifashishwa nka site yo gukosoreraho ibizamini bya Leta byo mu mashuri yisumbuye, ku bw’amahirwe ihoshwa itarangiza ibintu byinshi, ndetse itanageze ahabikwa ibizamini. Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2025, mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Gihara, Umurenge […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yavuze kuri Dr. Ngirente Edouard wasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye byimazeyo Dr. Ngirente Edouard wasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yari amazeho imyaka umunani, ashimangira ko bakoranye neza cyane. Dr. Ngirente ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri w’Intebe mushya Dr. Nsengiyumva Justin n’abagize Guverinoma nshya, Perezida Kagame akaba yamushimiye imbonankubone. Yagize ati: […]

Continuer la lecture

Icyizere ngiriwe ntikizaraza amasinde- Minisitiri w’Intebe mushya

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yavuze ko icyizere yagiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kitazaraza amasinde,azakorana ubwitange. Ni ubutumwa bukubiye mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ubwo yarahiriraga kuba Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025. Yabanje gushimira Perezida Paul Kagame icyizere yamugiriye, kandi avuga ko icyo cyizere kitazaraza amasinde. Yagize ati: […]

Continuer la lecture

Abategura Oldies Music Festival barizeza ibyishimo abazitabira iri serukiramuco

Ni iserukiramuco ryimuriwe muri Kigali Universe Complex rivuye i Rebero kuri Canal Olympia, hagamijwe kuryegereza abakunzi baryo, rizaba kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Nyakanga, ku nshuro yaryo ya gatanu. Basile Uwimana, umwe mu bategura Oldies Music Festival, yatangaje ko iri serukiramuco riteguye gutanga uburambe bwihariye kandi bwuzuyemo ibyishimo mu rwego rwo gutera amatsiko abakunzi […]

Continuer la lecture

Abadepite bemeje itegeko rikemura amakimbirane mu bwubatsi n’ibidukikije

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rigenga imirimo y’ubuhanga mu guhanga inyubako, iy’ubuhanga mu by’ubwubatsi n’iy’ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi. Kimwe mu byo ryitezweho harimo gufasha gushyiraho ihuriro ry’abanyamwuga mu bwubatsi n’abahanga mu kubungabunga ibidukikije hagamijwe gukemura amakimbirane cyangwa ukutumvikana hagati yabo byajyaga bigaragara mu gihe cyo kubaka ibikorwa […]

Continuer la lecture

Urukiko rugiye gutangira kuburanisha Joseph Kabila

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuri uyu wa Gatanu, i Kinshasa , ruratangira kuburanisha urubanza rwa Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika ndetse na Senateri ubuzima bwe bwose. Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’urukiko, Umushinjacyaha Mukuru wa gisirikare amukurikiranyeho ibyaha bikomeye birimo Ubugambanyi, gushaka kwigarurira igihugu binyuze mu mvururu,Ibyaha bihungabanya amahoro n’umutekano w’abantu,ubwicanyi,gufata ku ngufu abagore,gukorera […]

Continuer la lecture

Minisitiri Utumatwishima yiyemeje gushyira ubuhanzi n’urubyiruko ku isonga

Yabitangaje nyuma y’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abandi bayobozi bakuru mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Nyakanga 2025. Ni nyuma y’uko Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yagumye ku mwanya wa Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi. Abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter) yashimiye Perezida ku cyizere […]

Continuer la lecture

Muhanga: Ubuyobozi bwafunze inyubako y’Ubucuruzi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwafunze Inyubako y’Ubucuruzi iri mu mujyi rwa gati, kayiziza Umwanda ukabije uyigaragaramo. Inyubako y’Ubucuruzi bitiriye Nyirayo Jacques, iherereye mu mahuriro y’umuhanda uri imbere ya Banki y’Umujyi wa Kigali(BK). Umuyobozi wungurije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bakoze amagenzura abiri basanga muri […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya n’abayobozi bakuru

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 24 Nyakanga 2025, Perezida  wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi Bayobozi Bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda. Abo bayobozi bashyizweho mu buryo bukurikira: I. Abaminisitiri 1- Madamu Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika. 2- Madamu […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yakiriye Dr. Nsengiyumva yagize Minisitiri w’Intebe

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Dr. Justin Nsengiyumva yaraye agize Minisitiri w’Intebe, bagirana ibiganiro byibanze ku kujya inama ndetse no guhuza iby’ibikorwa by’ingenzi u Rwanda rushyize imbere. Ku wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga, ni bwo Perezida Kagame yagize Dr. Nsengiyumva Justin Minisitiri w’Intebe asimbuye Dr Ngirente Edouard wahawe izo […]

Continuer la lecture