Perezida Macron yahamagaye kuri telefoni Perezida Kagame na Tshisekedi

Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, Emmanuel Macron yahamagaye kuri telefoni Perezida Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame mu bihe bitandukanye. Ibiro bya Perezidansi y’Ubufaransa bivuga ko ku wa Gatandatu tariki 25 Mutarama, 2025 Perezida Macron yavuganye kuri telefoni na Perezida Tshisekedi, na Perezifa Paul Kagame. Nta byinshi byatangajwe ku byo baba bemeje, cyakora itangazo rivuga ko Emmanuel […]

Continuer la lecture

Rusizi: Abanyeshuri babiri baravugwaho kugerageza kuroga bagenzi babo

Abanyeshuri babiri b’abakobwa b’imyaka 20 na 19 y’amavuko baravugwaho kugerageza kuroga bagenzi babo bakoresheje umuti wica imbeba. Biga ku ishuri rya GS Mutongo riherereye mu Kagari ka Tara mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi. Byabaye ku wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025 ubwo abanyeshuri bagenzi babo bajyaga kurya saa saba z’amanywa, bakumva […]

Continuer la lecture

Goma Mwicuraburindi

Virunga Energies Ikigo gicuruza amashanyarazi muri Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane mu mujyi wa Goma, cyatangaje ko kidashobora gutanga amashanyarazi mu mujyi wa Goma na Nyiragongo kubera imirwano yaciye insinga z’amashanyarazi mu bice bya Nyiragongo. Umujyi wa Goma uri mu kizima mu gihe wugarijwe n’ibura ry’amazi, bitewe n’uko ukoresha ay’ikiyaga cya Kivu, atunganywa hakoreshejwe amashanyarazi yamaze […]

Continuer la lecture

Polisi yafashe abiyita abahanuzi bava i Kigali bakajya guteka umutwe mu Ntara

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga yatangaje ko yafashe abagore n’abagabo bava i Kigali kajya kwiba mu Ntara, amayeri yabo akaba arimo “guhanurira abantu” no kubasengera ubundi bakabatekera umutwe bakabacucura. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bakorewe […]

Continuer la lecture

Amafaranga ya Pansiyo yongerewe

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko amafaranga yagenerwaga abari mu kiruhuko cy’izabukuru (pansiyo) n’agenerwa abagize ibyago bikomoka ku kazi yiyongera akava ku bihumbi 13 akaba ibihumbi 33,710 by’amafaranga y’u Rwanda. Mu itangazo RSSB yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025, ruvuga ko izo mpinduka zishingiye ku mwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri wemeza […]

Continuer la lecture

Rusizi: Umugabo yasanganywe iwe n’inshoreke ye bombi batabwa muri yombi

Umugabo witwa Niyomugabo Fabien na Nyiraguhirwa Théopiste bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe, nyuma yo gufatirwa mu nzu ye yararanyemo uyu mugore w’inshoreke. Niyomugabo w’imyaka 29 atuye mu Mudugudu wa Rwinkwavu, Akagari ka Turambi, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi afunganywe na Nyiraguhirwa Théopiste w’imyaka 25 kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe, nyuma yo […]

Continuer la lecture

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yahumurije abagenda muri aka karere

Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko ibikorwa mu karere ka Rubavu bikomeje nk’ibisanzwe, nubwo hari imirwano iri hafi y’umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yagize kandi ubutumwa bwo gukangurira abaturage gukoresha imipaka yemewe no kwirinda ibihuha. Mu gihe intambara ikomeje kwibasira inkengero za Goma, hari abaturage n’abanyamahanga bava muri […]

Continuer la lecture

Axel Rudakubana w’imyaka 18 yakatiwe gufungwa imyaka 52

Umunyarwanda utuye mu Bwongereza, Axel Rudakubana w’imyaka 18 y’amavuko, yakatiwe n’Urukiko igihano cyo gufungwa imyaka 52, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abana b’abakobwa batatu bari mu ishuri ahitwa i Southport, muri Nyakanga umwaka ushize wa 2024, ndetse akagerageza no kwica abandi bantu 10. Urukiko rwumvise uko icyo gitero cyagenze n’uko cyakozwe mu buryo buteye […]

Continuer la lecture

Nyuma y’imirwano yabereye i Sake Perezida Tshisekedi yayoboye inama y’igitaraganya

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yayoboye inama y’igitaraganya nyuma y’aho ingabo z’iki gihugu zihanganiye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 rwagati mu mujyi wa Sake. Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani, na Minisitiri w’Ingabo Guy Kabombo Mudiamvita. Yabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu mu ijoro. […]

Continuer la lecture

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Gen Maj Cirimwami yishwe na M23

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami, yishwe arashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23, mu gace ka Kasengezi, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wawo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 24 Mutarama 2025. Abinyujije ku rubuga rwa X, Kanyuka yagize ati “Umugaba Mukuru w’igisikare cy’umutwe wa FDLR, General Chirimwami, yapfuye. Yiciwe i […]

Continuer la lecture

M23 yahigiye gufata Umujyi wa Goma

Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko ugiye gufata Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Mutarama 2025, yatangaje ko abatuye muri uyu mujyi bababaye cyane, abateguza kubohorwa. Yagize ati […]

Continuer la lecture