Umugabo wafunzwe azira gutuka Imana yarekuwe

Mubarak Bala, Umunya-Nigeria uzwi cyane kandi utemera Imana, yafunguwe nyuma yo kumara imyaka ine muri gereza azira gutuka Imana ku rubuga rwa Facebook mu mwaka wa 2020. Nyuma yo gufungurwa, ubuzima bwe bwibasiwe n’impungenge z’umutekano we, bigatuma atuye mu nzu y’ibanga. Mubarak, w’imyaka 40, yari yarakatiwe gufungwa imyaka 24 mu mwaka wa 2020 nyuma yo […]

Continuer la lecture

Mu mugi wa Kigali hagiye kwifashishwa satellite mu kugenzura abubaka binyuranyije n’amategeko

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangajwe ko hagiye kwitabazwa icyogajuru mu kugenzura abantu bubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yabwiye Abadepite ko bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2025, iryo koranabuhanga rizaba ryamaze gushyirwaho. Yagize ati: “Tugiye gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga tugiye kujya dukoresha mu minsi iri imbere dufatanyije n’ikigo cy’Ikoranabuhanga gishinzwe Isanzure,tukajya tubasha […]

Continuer la lecture

Nyuma y’uko abantu bafite indwara y’ibicurane muri ibi bihe RBC yavuze ko Nta bwoko bushya bw’ibicurane bwagaragaye mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC cyatangaje ko mu Rwanda nta bwoko bushya bw’ibicurane buhagaragara, ni nyuma y’uko muri ibi bihe abantu bafite indwara y’ibicurane. Icyo kigo gikomeza gisobanura ko mu bihe nk’ibi by’umwaka, hagaragara cyane indwara y’ibicurane. Ibipimo bigaragaza ko virusi itera ibicurane yo mu bwoko bwa “Influenza A” ari yo yiganje. Ni indwara iterwa na […]

Continuer la lecture

Minisitiri w’Ibikorwa remezo yavuze ko Abamotari basanzwe mu kazi ntibarebwa no guhagarika moto zidakoresha amashanyarazi

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore yamaze impugenge abavuga ko icyemezo cyo guhagarika moto zidakoresha amasharanyarazi mu Mujyi wa Kigali, kizateza ibibazo kuri gahunda yo gutwara abantu n’ibintu, ahubwo ko abamotari basanzwe mu kazi kitabareba kimwe n’abandi bantu basanzwe bagenda kuri moto zabo . Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mutara 2025, ubwo […]

Continuer la lecture

NESA yateguje ihagarikwa ry’andi mashuri

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Boneza Angelique, yavuze ko mu bugenzuzi bakoze hirya no hino mu gihugu, basanze hari amashuri 1.015 akora nta byangombwa afite biyemerera kuba amashuri ‘School Accreditation’. Yabikomojeho mu kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda, aho yagaragaje ko hari izindi raporo ziri gutegurwa kuri ubu bugenzuzi, ateguza ko zizasohoka […]

Continuer la lecture

Rubavu: Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yacitse feri igonga ibitaro bya Gisenyi ikomeretsa bane

Mu Karere ka Rubavu, ku muhanda winjira mu Mujyi wa Rubavu ahazwi nko kwa Gacukiro, habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yinjiye mu bitaro bya Gisenyi. Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mutarama 2025 aho iyi kamyo yinjiye mu Bitaro bya Gisenyi nyuma yo gukora impanuka ikomeye biturutse ku kubura feri. Iyo modoka yari […]

Continuer la lecture

Karongi: Inkuba yakubise abantu 12 bane muri bo bahita bapfa

Murambi mu karere ka Karongi Ku cyumweru tariki 05 Mutarama 2025, inkuba yakubise abantu 12 bari bugamye mu nzu imwe, bane muri bo bahita bapfa abandi 8 bajyanwa mu bitaro bahungabanye. Ubuyobozi bw’akarere bwemereye TV1 dukesha iyi nkuru  ko mu mvura yaguye ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 05 Mutarama 2025, inkuba yakubise abantu 12 […]

Continuer la lecture

Byagenze bite ngo Byiringiro Lague wakiriwe na Rayon sports yisange muri Police FC

Byiringiro Lague wifuzwaga na Rayon Sports, yayiteye umugongo, asinya amasezerano y’umwaka n’igice muri Police FC avuye muri Sandviken IF yo muri Sweden.. Nyuma y’aho Sandviken IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Sweden itangaje ko yatandukanye na Byiringiro, Rayon Sports yasamiye mu kirere iyi nkuru maze itangira kugirana ibiganiro na we. Uyu mukinnyi yageze i […]

Continuer la lecture

Umunyamakuru Lorenzo mu nzira isohoka muri RBA

Umunyamakuru w’imikino, Musangamfura Christian Lorenzo, wari umaze igihe mu Rwego rw’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, akaba yari amaze kubaka izina kuri Radio Rwanda, yamaze gusezera ndetse amakuru ahari agahamya ko agiye kwerekeza kuri radiyo nshya igiye gufungurwa na Sam Karenzi. Amakuru ava mu bakoranaga n’uyu munyamakuru, ahamya ko kuri uyu wa 6 Mutarama 2025 ari bwo yatanze […]

Continuer la lecture

Burera: Hari abagikoresha agatadowa

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika, Akagari ka Gisovu mu miryango 15, babangamiwe no kuba bagicana udutadowa kandi insinga z’umuriro w’amashanyarazi zinyura hejuru y’ingo zabo. Izo ngo ni izo mu Midugudu ya Gisovu, Rutongo na Samiro, Akarere ka Burera; bavuga ko baterwa ishavu no kuba insinga z’umuriro w’amashanyarazi unyura hejuru y’ingo zabo,bagasaba ko bahabwa […]

Continuer la lecture

Polisi igiye gutangira gukoresha drone mu kugenzura umutekano wo mu muhanda

  Polisi y’u Rwanda yatangaje ko irimo gukoresha ikoranabuhanga ry’utudege tutagira abapilote (drones) mu kugenzura umutekano, ibyaha n’amakosa yo mu muhanda. Iri koranabuhanga ryiyongereye ku rya cameras zikoreshwa mu kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yagize ati “Polisi ifite gahunda yo gukoresha drone mu bikorwa byayo bya buri munsi, ni mu […]

Continuer la lecture