Abapadiri Babiri bitabye Imana ku munsi umwe

Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yatangaje ko Padiri Jean Damascène Kayomberera yitabye Imana ndetse na Diyosezi ya Nyundo yashyize hanze itangazo ry’uko Padiri Jean Marie Vianney Muzeyi Sekabara na we yitabye Imana, bombi bitabye Imana ejo ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2025. Musenyeri Edouard Sinayobye uyobora Diyosezi ya Cyangugu, yavuze ko Padiri Kayomberera yitabye Imana […]

Continuer la lecture

Nyamasheke: Umushoferi w’ikamyo yagonze umukingo arapfa

Umushoferi w’ikamyo yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Rusizi yagonze umukingo ageze ahitwa ku Gisakura mu Mudugudu wa Rwumba, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke ahita ahasiga ubuzima ariko tandiboyi we avamo ari muzima. Ni impamuka yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mutarama ahagana saa moya za […]

Continuer la lecture

Ukekwaho ubujura yatwitswe ari muzima

Abaturage bo mu mujyi wa Kalemie muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafashe ukekwaho ubujura bamutwika ari muzima. Uwatwitswe yafashwe mu ijoro ryo ku wa 10 Mutarama 2025, mu gace ka Kitutu muri Komine ya Lukuga. Abatanze amakuru bahamije ko uwo muntu yafatiwe mu cyuho ari mu bikorwa by’ubujura. Ubuyobozi bw’ako gace bwamaganye ibyo kwihanira […]

Continuer la lecture

Mukura VS ikoze mu maso Rayon Sports

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa Rayon Sports yari imaze imikino 14 idatsindwa muri shampiyona, iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 15 wabereye kuri stade Mpuzamahanga ya Huye hasozwa imikino ibanza. Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga: 42. Khadime Ndiaye 26. Youssou Diagne 54. Omar Gning 2. Serumogo […]

Continuer la lecture

RSSB Bavuze ko Kwizigama muri EjoHeza atari agahato

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rukomeje gusobanura ko kwizigamira muri EjoHeza nta gahato karimo, ahubwo ko umunyamuryango wayo yungukirwa buri mwaka amafaranga angana na 12% by’ayo yizigamiye. Umukozi wa RSSB ushinzwe ibigenerwa Abanyamuryango ba EjoHeza, Ngoga Emmanuel, avuga ko impamvu ubu bwizigame bw’igihe kirekire bwashyizweho, ari ukugira ngo Abaturarwanda bose bateganyirizwe izabukuru(pansiyo), aho kuyiha abakorera […]

Continuer la lecture

Umukire utunze imodoka 25, ibibanza 120, n’inzu 200 i Kigali ari imbere y’ubutabera

Nyanza Ubushinjacyaha buravuga ko Niyitegeka Eliezel yasoreshaga ubutaka bwa leta byanatumye akuramo imodoka zirenga 25, etage mu mujyi wa Kigali n’ibindi atunze atabasha gusobanura aho yabikuye. Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Niyitegeka Eliezel ibyaha bitandukanye ari byo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kunyereza imisoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze n’icyaha cy’iyezandonke. Ubushinjacyaha buvuga ko Eliezel yashyizeho abantu bakajya basoresha […]

Continuer la lecture

BPR Bank yavuze aho igeze ikemura ikibazo cy’abanyamigabane bayo

Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR Bank Rwanda, yatangaje ko muri gahunda yo kwandikisha abanyamigabane bayo bose, imaze kuvugurura amakuru y’abagera kuri 42%. Iyi banki yabayeho kuva mu mwaka wa 1975 yasobanuye muri rusange, abanyamigabane bayo 576.245 ari bo bagombaga kuvugururirwa amakuru. Kugeza ubu, abamaze kuyavugururirwa ni 239.531. Yashishikarije abanyamigabane bose gukoresha uburyo bwagenwe kugira ngo […]

Continuer la lecture

Rutsiro: Umugabo n’umugore we bafatanywe inyama bibye

Kuri sitasiyo ya RIB ya Kivumu mu Karere ka Rutsiro hafungiye Muhire Elie n’umugore we Manirumva Solange bakurikiranyweho kwiba intama y’umuturage witwa Serugendo. Bose uko ari batatu, batuye mu Mudugudu wa Kaje, Akagari ka Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro. Nyuma yo kwiba intama ya Serugendo bakayibagira mu rugo rwabo, bafashwe zimwe mu nyama zayo bazitetse. Umuturage […]

Continuer la lecture

Ingabo za Uganda zishe abayobozi babiri ba ADF, undi yicwa n’abarwanyi be

Ingabo za Uganda ziri mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu 2024 zishe abayobozi bawo babiri, undi yicwa n’abarwanyi be. Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yo ku wa 27 Ukuboza 2024 igaragaza ko abo byemejwe ko bapfuye barimo uwari uzwi nka Braida alias Mzee Pasta, Amigo […]

Continuer la lecture

Umupolisi wishe Abashinwa babiri yakatiwe

Urukiko rw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwa Mwene-Ditu ruherereye mu Ntara ya Lomami, rwakatiye Umupolisi witwa Mutombo Kanyemesha igihano cy’urupfu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica Abashinwa babiri. Mutombo uzwi nka Méchant Méchant yarashe aba Bashinwa bakoreraga sosiyete Crec 6, tariki ya 1 Mutarama 2025, bapfa inyama z’umwaka mushya. Yahise ahunga, nyuma afatwa […]

Continuer la lecture

Polisi y’u Rwanda igiye kugurisha ibinyabiziga birenga 800

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko muri Mutarama 2025 izagurisha ibinyabiziga birenga 800 mu cyamunara. Birimo moto zirenga 700 n’imodoka 10 byagiye bifatirwa mu makosa atandukanye mu Mujyi wa Kigali. Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage, ACP Ruyenzi Teddy, yasobanuye ko impamvu ibyo binyabiziga bigurishwa ari uko biba bishobora kwangirika cyane ko biba bidakoreshwa. […]

Continuer la lecture