Kamonyi: Abifashijwemo na nyina umukobwa w’imyaka 24 yabyaye umwana bahita bamwica

Umukobwa witwa Umulisa Anitha w’imyaka 24 y’amavuko, akomeje gushakishwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, nyuma yo kubyara umwana, abifashijwemo na nyina bakamujugunya mu bwiherero, aho bikanarangira yitabye Imana. Amakuru avuga ko intandaro yo kujugunya uyu mwana ukivuka mu bwiherero, ari uko uwamuteye inda yamwihakanye. Bamwe mu baturage baturanye n’uyu muryango, bavuga ko […]

Continuer la lecture

Gakenke: Bagowe n’ikiraro kimaze imyaka 2 kidakora nkuko bikwiye

Abaturage bo mu Mirenge ya Rushashi, Ruli na Gakenke yo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko bamaze imyaka ibiri mu bwigunge kubera ikiraro cya Kagoma cyabafashaga mu migenderanire. Aba baturage bavuga ko hari bamwe muri bagenzi babo bagwa muri iki kiraro haba mu bihe by’imvura cyangwa se nimugoroba kubera ko ibiti bicyubatse bishaje. Kugeza ubu […]

Continuer la lecture

Burera : Bagore bavuga ko babangamiwe n’abagabo barwanira ibiryo batanahashye

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Burera bavuga ko babangamiwe n’abagabo babo babatererana mu rugendo rwo guhangana n’imirire mibi no guhashya igwingira, ahubwo hakaba hakiri bamwe mu bagabo batsimbaraye ku ngeso yo guhungabanya umutekano w’urugo bamena n’ibyo batekewe batahashye. Mu buhamya  bagaragaza ko bamwe mu bagabo banze guhindura imyumvire ku buryo hari bamwe mu […]

Continuer la lecture

Bamutemaguriye insina 102 bamenagura n’ibirahure by’inzu ye

Ingabire Jean Pierre w’imyaka 38 utuye mu Mudugudu wa Gikuyu,Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, ararira ayo kwarika nyuma y’uko abataramenyekana bitwikiriye ijoro bakamutemera insina 102 bakanajya ku nzu ye itari ituwemo bakamenagura ibirahuri byayo. Ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye mu ijoro ryo ku ya 1 Kanama rishyira ku ya 2 […]

Continuer la lecture

Abantu 20 bakurikiranyweho gukura utugabanyamuvuduko mu modoka

Abantu 22 bafatiwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali byo kurwanya abahungabanya umutekano wo mu mu muhanda, by’umwihariko abadakoresha utugabanyamuvuduko (Speed Governors). Muri bo harimo abashoferi 18 bafashwe batwaye imodoka zitwara abagenzi zakuwemo utugabanyamuvuduko cyangwa tudakora n’abatekinisiye 4 bacyekwaho kubafasha mu kudukuramo no kutubuza gukora neza. Iteka […]

Continuer la lecture

Abagabo bane bishwe n’inzoga y’inkorano bita Dodo

Abagabo bane mu Ntara ya Kayanza mu gihugu cy’u Burundi barapfuye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu nyuma yo kunywa inzoga y’inkorano. Aba bari kumwe n’abandi bantu batatu. Ibi byabereye mu murwa mukuru w’intara ya Kayanza (mu majyaruguru y’Uburundi). Inzoga nyirabayazana w’izi mpfu enye yitwa “Dodo vino” nk’uko iyi nkuru dukesha […]

Continuer la lecture

M23 yafashe Nyamilima itarwanye

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Kanama, umutwe wa M23 wigaruriye umujyi muto wa Nyamilima wo muri Groupement ya Binza ho muri Teritwari ya Rutshuru. Amakuru avuga ko uyu mutwe wigaruriye uyu mujyi utarwanye, nyuma y’uko inyeshyamba za Mai-Mai zahagenzuraga zahavuye mbere y’uko uhagera. Amashusho yashyizwe hanze yerekana ingabo za M23 zigera Nyamilima zinafite […]

Continuer la lecture

Bamwe mu bafungiwe insengero baritwaza gutungurwa kandi itegeko rimaze imyaka 5

Bamwe mu banyamadini baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuze ko kuzuza ibisabwa bari kubikora ariko batunguwe, ko babahaye amezi 3 yonyine, batabafungiye baba bamaze kubyuzuza. Barabivuga kubera gahunda imaze icyumweru cyose yo gufunga insegero zitujuje ibisabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), kandi itegeko rigaragaza urusengero rwujuje ibyangombwa rimaze imyaka 5 rigiyeho. Ndayisaba Ananias, umwarimu mu itorero ry’Abadiventi rya […]

Continuer la lecture

Umusore w’imyaka 21 yarohamye mu Kivu amaze kubatizwa arapfa

Iradukunda Anastase w’imyaka 21 yarohamye mu kiyaga cya Kivu arapfa nyuma yo kubatizwa mu mubatizo w’itorero EMLR Paruwasi ya Bushenge hamwe na bagenzi be 28, we ntiyahise ajya aho bahindurira imyenda. Umubatizo waberega mu Kagari ka Burimba, Umurenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, arohama mu gice cy’Akagari ka Mataba kegeranye n’aka  Burimba. Amakuru Imvaho […]

Continuer la lecture

Kamala Harris yanze ibyo kuganirira na Trump kuri televiziyo

Kamala Harris, uri imbere mu bahabwa amahirwe yo guhagararira ishyaka ry’abademokarate mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanze kwitabira ikiganiro kuri Fox News hamwe na Donald Trump, umukandida mugenzi we. Kamala Harris yavuze ko atazaganira na Trump kuri Fox News mu gihe azaba ataritabira ikiganiro cya mbere cyari giteganyijwe kuri ABC […]

Continuer la lecture

Gatsibo: Batatu bafunzwe bakekwaho gukubita no gukomeretsa umugore bikamuviramo urupfu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abasore batatu bo mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore witwa Mbahungirehe Esther bikamuviramo urupfu. Amakuru avuga ko Mbahungirehe Esther yitabye Imana ku wa 1 Kanama 2024, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nyuma y’uko yakubiswe ku wa 31 Nyakanga […]

Continuer la lecture