Guverinoma y’u Rwanda n’iya Kenya ku wa 29 Kamena 2026, byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu gutumiza ibikomoka kuri Peteroli binyuze mu muhora wa ruguru.
Aya masezerano yemerera u Rwanda gukura ibikomoka kuri peteroli ku masoko yo hirya no hino ku isi rukoreshe ibikorwaremezo bya Kenya, haba mu kuyibika ndetse no mu bwikorezi bwayo.
Hasinywe kandi amasezerano y’impande eshatu hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Guverinoma ya Kenya, na Rwanda National Energy Company (RNEC)ndetse n’Amasezerano y’ububiko n’ubwikorezi bw’ibikomoka kuri Peteroli hagati ya Rwanda National Energy Company (RNEC) na Kenya Pipeline Company (KPC).
Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, ivuga ko ari intambwe ikomeye mu bufatanye bw’ibihugu.
Yagize iti “Aya masezerano yashyizweho umukono ni intambwe ikomeye mu bufatanye bw’ibihugu byo mu karere no mu kwihaza ku bikomoka kuri Peteroli.”
Iyi Minisiteri ivuga ko imwe mu nyungu u Rwanda rwiteze muri aya masezerano harimo kwihaza no kongera ingano y’ibikomoka kuri peteroli mu gihugu ndetse no guhangana n’ihungabana ry’isoko ry’ibikomoka kuri peteroli mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
U Rwanda rwiteze kandi kurushaho guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda na Kenya.
Ubu bufatanye kandi bushimangira ingamba z’u Rwanda zo kongera inzira zikoreshwa mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli, hagamijwe guharanira ko biboneka ku isoko bihagije kandi mu buryo burambye.
Aya masezerano arahita atangira gushyirwa mu bikorwa binyuze mu nzego zagenwe arizo RNEC na KPC, ku bufatanye n’izindi nzego za Leta z’ibihugu byombi.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yiyemeje gukora ibishoboka byose ngo ibikomoka kuri peteroli biboneke mu gihugu mu buryo buhagije kandi buhoraho.

Que pensez-vous de cet article ?
J'aime
Amour
Heureux
Haha
Triste

