Urujijo ku bashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC cyatangaje ko cyaburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi, mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024. Itsinda ry’abashatse guhirika ubutegetsi ryari riyobowe na Christian Mangala, umunye-Congo usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu Christian Makanga yafashe itsinda rito hamwe […]

Continuer la lecture

Ntiharamenyekana irengero ry’imbogo ebyiri zateye abaturage

Abaturage 9 bakomerekejwe n’imbogo zari zatorotse Pariki mu Murenge wa Gahunga n’uwa Rugarama yo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, kugeza ubu imbogo ebyiri birakekwa ko zikizerera mu mirima. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024, nibwo hamenyekanye amakuru ko abaturage bagera ku icyenda bakomerekejwe n’imbogo zatorotse Pariki y’Ibirunga. Abakomeretse cyane, hari […]

Continuer la lecture

U Rwanda rwanyomoje ibyavuzwe ko rwanze ko umukozi w’umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu arusura

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko uhagarariye Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch yangiwe kwinjira mu Gihugu nyuma yo gutanga amakuru y’ibinyoma mu Rwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ku mpamvu yashakaga gusura u Rwanda. Mu itangazo u Rwanda rwasohoye kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024, rwagaragaje ko nta mikoranire rufitanye na Human Rights Watch, kandi […]

Continuer la lecture

“Ntabwo muri butware igikombe.” Cristiano Ronaldo yavuze kuri Arsenal

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal na Al Nassr yo muri Arabie Saoudite, Cristiano Ronaldo, yavuze ko Arsenal idashobora gutwara Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, amasaha make mbere y’uko ikipe yegukana Premier League uyu mwaka imenyekana. Cristiano yabivugiye i Riyadh ubwo yari yitabiriye umurwano w’Iteramakofe wahuje Tyson Fury na Oleksandr Usyk. Aha ni ho yahuriye na […]

Continuer la lecture

Abakandida Depite 28 batanze kandidatire mu munsi umwe

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje koyakiriye kandidatire z’abakandida bashaka kwiyamamariza kuba Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho abagera kuri 28 bazitangiye rimwe ku munsi wa mbere ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024. Gutangira gutanga izo kandidatire byatangiye ku wa Gatanu tariki ya 17 bikazageza ku ya 30 Gicurasi 2024. NEC itangaza […]

Continuer la lecture

Generali wa FARDC yarusimbutse akinzwa n’amaguru ubwo M23 yari imusatiriye

Nyuma y’iminsi 3 y’imirwano ikaze mu bice bya Katoro,Kibingo,Gasharira na Mirangi,hagati y’abarwanyi b’umutwe wa M23 na FARDC,Gen Kabundi yarusimbutse. Umwe mu ba Ofisiye ba Wazalendo wahaye amakuru Rwandatribune dukesha iyi nkuru aravuga ko Gen.Kabundi yasimbutse igico yari yatezwe n’abarwanyi ba M23 agakizwa n’amaguru. Bivugwa ko umutwe wa M23 ukomeje gusatira agace ka Kanyabayonga ukaba ugeze […]

Continuer la lecture

Ese kuki Uburundi buhora bushyira u Rwanda mu bibazo byabwo?

Mu ntara ya Bujumbura mu Burundi hakomeje kugabwa ibitero bya hato na hato, aho Perezida Evariste Ndayishimiye n’abandi bari mu butegetsi bwe bashinja Leta y’u Rwanda kubigiramo uruhare. Ni ibirego byatangiye ubwo umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabaga igitero muri zone Gatumba tariki ya 22 Ukuboza 2023. Mu kwezi kwakurikiyeho, Ndayishimiye yafunze imipaka ihuza […]

Continuer la lecture

Burera: Imbogo zavuye muri Pariki zirara mu baturage zirabakomeretsa

Kuri uyu wa Gatandatu, imbogo zasohotse muri Pariki y’Ibirunga zinjira mu baturage mu Mirenge ya Rugarama na Gahunga mu Karere ka Burera. Izi mbogo zakomerekeje abaturage 7 barimo uwakomeretse cyane wajyanwe mu Bitaro bya Ruhengeri. Mu mbogo zirindwi zinjiye mu baturage, imwe yishwe, eshatu ziracyari mu baturage mu gihe izindi zasubiye muri Pariki y’Ibirunga. Umunyamabanga […]

Continuer la lecture

Umusore w’imyaka 19 arakekwaho kwica umukecuru n’umusaza abatemye

Umusore w’imyaka 19 utuye mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, arakekwaho gusanga umukecuru n’umusaza bamureze, mu rugo rwabo akabica abatemye. Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Gatare, mu Kagari ka Gicaca, Umurenge wa Musenyi, IGIHE dukesha aya makuru yamenye amakuru avuga ko bishobora kuba byaramenyekanye ku wa wa Kane tariki y 16 Gicurasi 2024. […]

Continuer la lecture

M23 yasubije Bemba wavuze ko bayambuye Vitshumbi

Umutwe wa M23 wahaye urw’amenyo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gutangaza ko ingabo zayo zawirukanye mu duce twa Vitshumbi na Kibirizi. Ku wa Kane tariki ya 16 Gicurasi ni bwo Minisitiri w’Ingabo za RDC, Jean Pierre Bemba, yatangaje ko FARDC n’abo bafatanya bigaruriye turiya duce two muri Teritwari ya Rutshuru, ndetse […]

Continuer la lecture

Bemba yavuze ko FARDC yirukanye M23 mu duce twa Rutshuru yari iherutse kwigarurira

Ubutegetsi bwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko Ingabo z’iki gihugu zirukanye inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 mu duce two muri Teritwari ya Rutshuru zaherukaga kwigarurira. Byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba, ubwo ku wa Kane w’iki cyumweru yari mu nama y’abaminisitiri. Uyu yavuze ko ingabo za Leta zigaruriye uduce […]

Continuer la lecture