Life
Ese Koko Nibyo Iyo Umuntu Urwaye IGICURI Agusuriye Nawe Uhita Ukirwara?
Igicuri ni indwara y’imitsi irangwa no gutuma ubwonko budakora uko bikwiye, ibyo bigakurikirwa no kwikubita hasi bitunguranye kandi bigakunda kubaho kenshi. mu gihe umuntu yikubise hasi bikurikirwa no gutitira amaguru cyangwa se umubiri wose.
Gusa uko kwikubita hasi k’umuntu urwaye igicuri ntibimara igihe kinini kuko nyuma y’iminota runaka arahaguruka gakomeza ubuzima bisanzwe.
Uko kugwa bitunguranye k’umuntu urwaye igicuri, biterwa n’imikorere idasanzwe y’urwunge rw’udutsi two mu mutwe, bigatuma habaho icyo bagereranya n’amashanyarazi anyura hagati y’imitsi ikora ku bwonko.
Umurwayi wafashwe n’igicuri, akenshi ntamenya ko kigiye kumufata, ariko hari abarwayi bamwe bumva ko hatangiye kubaho impinduka, bakajya ahantu heza hakiri kare.
Umuntu wese yarwara igicuri bitewe n’icyateye iyo ndwara, ariko iyo ndwara iboneka cyane cyane mu bana bato, kuko kimwe mu bitera indwara y’igicuri ari ibibazo abana bahura nabyo bakivuka, nko kuvuka bananiwe n’ibindi.
Hari kandi no kugwa bakabanza umutwe, kurwara indwara zifata ubwonko, birumvikana ko n’umuntu mukuru ugize impanuka agakomereka ku mutwe, cyangwa bakamukubita ikintu mu mutwe, igikomere kikagera ku bwonko, bishobora kumuviramo kurwara igicuri.
Hari n’ibindi bitera indwara y’igicuri harimo nko kunywa inzoga nyinshi kandi ku buryo buhoraho. Iyo inzoga imaze kuba nyinshi mu mubiri, bishobora gutera indwara y’igicuri.
Akenshi igicuri kivurwa no kunywa imiti yo kwa muganga. Nka 80% by’abarwayi b’igicuri, bajyanwa kwa muganga bagahabwa imiti ibafasha kudatitira cyane mu gihe bamaze kwikubita hasi (médicaments anticonvulsifs).
Iyo miti kandi igabanya kwikubita hasi kenshi, ishobora no kubivura burundu. Kugira ngo iyo miti igire akamaro, bisaba kuyinywa ku buryo buhoraho. 1/5 cy’indwara z’igicuri ntizivurwa n’iyo miti.
Hari n’ubwo biba ngombwa ko umurwayi abagwa, akaba ashobora gukira bitewe n’uko icyateraga igicuri cyavuyeho. Ikibazo nahereyeho mbanza ndumva ubu wakiboneye igisubizo.
Indwara y’igicuri ntiyandura kuberako bagusuriye. Impamvu wazisomye hejuru. Umuntu urwaye igicuri ntukamuhunge ahubwo ujye umwegera kugirango adakomereka kimufashe akagwa hasi. Ubunyarwanda n’ubuntu.