Life
Bwa mbere habonetse uburyo wakoresha ukamenya igihe uzapfira
Abashakashatsi bo muri Denmark bavumbuye uburyo bw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano bwiswe life2vec bushobora kugaragaza ibihe byaranze ubuzima bw’umuntu n’igihe ashobora kuzapfira.
Mu bushakashatsi bwabo bagaragaje ko mu gihe life2vec ikoresha amakuru atomoye yerekeye uko umuntu ariho mu bihe by’ubu, igaragaza ibyo azahitamo gukora mu bihe bizaza n’uko ubuzima bwe bwose buzagenda kugeza apfuye.
Umwarimu muri Kaminuza y’Ubumenyingiro ya Denmark wayoboye ubwo bushakashatsi, Sune Lehmann, yavuze ko mu kugerageza ubushobozi bw’iryo koranabuhanga, bifashishije amakuru y’ikigo gishinzwe ibijyanye n’ibarura muri iki gihugu.
Ni amakuru y’abarenga miliyoni esheshatu yo hagati ya 2008 na 2016, yerekeye ibijyanye n’uburezi, ubuzima, amafaranga umuntu yinjiza n’ibyo akora.
Kugira ngo life2vec imenye neza ubuzima bw’abantu, aba bahanga bakoze uburyo bayigisha bimwe mu bihe by’ingenzi biranga ubuzima bwa muntu, gufata amakuru yabonye ikaba yakora interuro buri muntu wese yakumva.
Nyuma life2vec yagendeye kuri ayo makuru yose, igaragaza ubushobozi bwo kuba yakwerekana ibizaba ku muntu mu bihe bizaza, ibyo ashobora gutekereza, imyifatire izamuranga, ikagaragaza niba umuntu ashobora kuzapfa mu myaka ya vuba.
Mu kugaragaza uburyo umuntu ashobora gupfa mu myaka ya vuba, iri tsinda ry’abashakashatsi ryakoresheje amakuru y’abaturage miliyoni ebyiri n’ibihumbi 300 bari hagati y’imyaka 35 na 65 yo hagati ya 2008 na 2015.
Lehmann ati “Mu kugerageza uburyo life2vec ishobora gutanga amakuru ya nyayo. Twafashe abantu 100 bo twari tuzi ko 50 by’abo bapfuye mu myaka ine yakurikiyeho n’abandi nk’abo bakiriho, ariko life2vec yo ntiyari ibizi.”
Nyuma ngo bayihaye iyo mibare y’abo bantu ngo igaragaze abashoboraga kubaho muri iyo myaka ine n’abashoboraga gupfa, itanga amakuru ya nyayo ku rugero rwa 78%.
Icyakora hagaragajwe ko ubushakashatsi bugifite imbogamizi zitandukanye, zirimo kutagaragaza ikizica umuntu cya nyacyo n’itariki ya nyayo azapfiraho.
Hagaragajwe kandi ko kuba bwarakorewe mu bihugu bikize bigira ibishobora gutwara ubuzima bw’umuntu bike ari ikindi kibazo, hasabwa ko bwakwagurirwa no mu bihugu bikennye kuko bwitezweho gukemura byinshi.