Connect with us

Rwanda

Abanyarwanda babiri bashakishwaga byemejwe ko bapfuye

Published

on

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko zirimo urwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), Serge Brammertz, yemeje ko Abanyarwanda babiri bari bagishakisha bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bapfuye.

Aba ni Sikubwabo Charles wabaye Burugumesitiri wa Komini Gishyira muri Perefegitura ya Kibuye, akaba n’umunyamuryango w’ishyaka CDR, mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, na Ryandikayo wabaye umucuruzi muri iyi komini.

Sikubwabo yashinjwaga ibyaha birimo jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, umugambi wo gukora jenoside, ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, gutsemba nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ibindi bikorwa by’ubugome nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Ryandikayo we yashinjwaga ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, umugambi wo gukora jenoside, ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, gutsemba nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, gufata ku ngufu nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu no gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Nk’uko Brammertz yabisobanuye, Sikubwabo wabaye mu Ngabo z’u Rwanda (Ex-FAR), yashinjwe kwifatanya n’abarimo Ntakirutimana Elizaphan na Ntakirutimana Gérard mu kuyobora ibitero byibasiye impunzi z’Abatutsi ku kigo cya Mugonero tariki ya 16 Mata 1994.

Sikubwabo kandi yashinjwe uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga 1000 muri Kiliziya Gatolika no mu kigo cyitiriwe Mutagatifu Yohani mu Mujyi wa Kibuye, kuri stade yaho, ku rusengero rwa Mubuga ndetse no mu duce twari tugize Komini Bisesero.

Ryandikayo we yashinjwe gukorera ibyaha byibasiye Abatutsi ku ivuriro rya Mubuga, ku rusengero rwa Murangara n’urwa Mubuga, guteza no kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu Bisesero, afayanyije n’abarimo Sikubwabo Charles.

Brammertz yemeje ko Sikubwaho yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Nyakanga 1994, akomereza muri Repubulika ya Congo (Brazaville), muri Repubulika ya Centrafrique na Tchad mu mpera za 1997, apfa mu mwaka wakurikiyeho.

Ati “Nyuma y’iperereza ryimbitse, Ibiro by’Ubushinjacyaha byashoboye kwemeza ko Sikubwabo yapfiriye i N’Djamena muri Tchad muri 1998 hanyuma ahambwa aho. Umuhango wo gushyingura witabiriwe n’abantu bake, Sikubwabo ashyingurwa mu mva itaramenyekanye ku irimbi rusange. Iryo rimbi ryarangiritse nyuma y’umwuzure mwinshi nyuma y’uwo mwaka ndetse no mu myaka yakurikiyeho.”

Iperereza ryakozwe n’Ubushinjacyaha bwa IRMCT ryagaragaje ko Ryandikayo yahungiye muri RDC muri Nyakanga 1994, ajya mu nkambi ya Kashusha, aho yinjijwe muri FDLR, nyuma ajya i Kinshasa mu bikorwa by’uyu mutwe.

Brammertz yasobanuye ko Ryandikayo yapfiriye i Kinshasa mu 1998, kandi “bishoboka cyane ko yazize uburwayi nyuma gato yo kugera i Kinshasa”, kuko ngo ubwo yahungiraga muri RDC “yari asanzwe afite ibibazo by’ubuzima”.

Muri rusange, Abanyarwanda IRMCT yashakishaga ni umunani: Protais Mpiranya, Augustin Bizimana, Aloys Ndimbati, Pheneas Munyarugarama, Fulgence Kayishema, Kabuga Félicien, Charles Sikubwabo na Ryandikayo. Keretse Kabuga uri mu makoko y’uru rwego na Kayishema uru mu butabera bwa Afurika y’Epfo, abandi bose byemejwe mu bihe bitandukanye ko bapfuye.Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko zirimo urwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), Serge Brammertz, yemeje ko Abanyarwanda babiri bari bagishakisha bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bapfuye.

Aba ni Sikubwabo Charles wabaye Burugumesitiri wa Komini Gishyira muri Perefegitura ya Kibuye, akaba n’umunyamuryango w’ishyaka CDR, mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, na Ryandikayo wabaye umucuruzi muri iyi komini.

Sikubwabo yashinjwaga ibyaha birimo jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, umugambi wo gukora jenoside, ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, gutsemba nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ibindi bikorwa by’ubugome nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Ryandikayo we yashinjwaga ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, umugambi wo gukora jenoside, ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, gutsemba nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, gufata ku ngufu nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu no gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Nk’uko Brammertz yabisobanuye, Sikubwabo wabaye mu Ngabo z’u Rwanda (Ex-FAR), yashinjwe kwifatanya n’abarimo Ntakirutimana Elizaphan na Ntakirutimana Gérard mu kuyobora ibitero byibasiye impunzi z’Abatutsi ku kigo cya Mugonero tariki ya 16 Mata 1994.

Sikubwabo kandi yashinjwe uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga 1000 muri Kiliziya Gatolika no mu kigo cyitiriwe Mutagatifu Yohani mu Mujyi wa Kibuye, kuri stade yaho, ku rusengero rwa Mubuga ndetse no mu duce twari tugize Komini Bisesero.

Ryandikayo we yashinjwe gukorera ibyaha byibasiye Abatutsi ku ivuriro rya Mubuga, ku rusengero rwa Murangara n’urwa Mubuga, guteza no kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu Bisesero, afayanyije n’abarimo Sikubwabo Charles.

Brammertz yemeje ko Sikubwaho yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Nyakanga 1994, akomereza muri Repubulika ya Congo (Brazaville), muri Repubulika ya Centrafrique na Tchad mu mpera za 1997, apfa mu mwaka wakurikiyeho.

Ati “Nyuma y’iperereza ryimbitse, Ibiro by’Ubushinjacyaha byashoboye kwemeza ko Sikubwabo yapfiriye i N’Djamena muri Tchad muri 1998 hanyuma ahambwa aho. Umuhango wo gushyingura witabiriwe n’abantu bake, Sikubwabo ashyingurwa mu mva itaramenyekanye ku irimbi rusange. Iryo rimbi ryarangiritse nyuma y’umwuzure mwinshi nyuma y’uwo mwaka ndetse no mu myaka yakurikiyeho.”

Iperereza ryakozwe n’Ubushinjacyaha bwa IRMCT ryagaragaje ko Ryandikayo yahungiye muri RDC muri Nyakanga 1994, ajya mu nkambi ya Kashusha, aho yinjijwe muri FDLR, nyuma ajya i Kinshasa mu bikorwa by’uyu mutwe.

Brammertz yasobanuye ko Ryandikayo yapfiriye i Kinshasa mu 1998, kandi “bishoboka cyane ko yazize uburwayi nyuma gato yo kugera i Kinshasa”, kuko ngo ubwo yahungiraga muri RDC “yari asanzwe afite ibibazo by’ubuzima”.

Muri rusange, Abanyarwanda IRMCT yashakishaga ni umunani: Protais Mpiranya, Augustin Bizimana, Aloys Ndimbati, Pheneas Munyarugarama, Fulgence Kayishema, Kabuga Félicien, Charles Sikubwabo na Ryandikayo. Keretse Kabuga uri mu makoko y’uru rwego na Kayishema uru mu butabera bwa Afurika y’Epfo, abandi bose byemejwe mu bihe bitandukanye ko bapfuye.