Connect with us

Politics

Abakandida Depite 28 batanze kandidatire mu munsi umwe

Published

on

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje koyakiriye kandidatire z’abakandida bashaka kwiyamamariza kuba Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho abagera kuri 28 bazitangiye rimwe ku munsi wa mbere ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024.

Gutangira gutanga izo kandidatire byatangiye ku wa Gatanu tariki ya 17 bikazageza ku ya 30 Gicurasi 2024.

NEC itangaza ko muri abo 28 bamaze gutanga kanditire zabo, muri bo 25 ari abifuza guhagararira ibyiciro byihariye ni ukuvuga 20 bashaka guhagararira abagore, abahagarariye urubyiruko batatu n’abafiza guhagararira abantu bafite ubumuga babiri.

Ni mu gihe batatu bo batanze kandidature nk’abakandida bigenga.

Imyanya y’Abadepite ni 80, muri yo imyanya 53 abayitorerwa ni abakandida baba baratanzwe n’imitwe ya politiki n’abandi baba bariyamamaje nk’abakandida bigenga, bazatorwa mu matora ataziguye.

Ni mu gihe abandi 24 bagomba gutorwa mu byiciro byihariye mu nzego bakaba bahagarariye abagore, hazatorwa kandi abandi Badepite babiri bahagarariye urubyiruko n’undi umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga, bigakorwa mu buryo buziguye.

Icyitegetse Venuste ni umwe mu batanze kandidatire yifuza guhagararira urubyiruko, yabwiye itangazamakuru ko icyamuteye kwiyamamaza, ari uko ashaka kuba ijwi ry’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, agakorana na bo by’umwihariko abatuye mu bice byo mu cyaro, akumva ibibazo byabo, bityo akabakorera ubuvugizi nk’Umudepite.

Yavuze ko azashishikariza urubyiruko gukoresha ingufu zarwo kugira ngo rugire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Kuri we, gahunda yo kwimenyereza umwuga ku barangije ni ingenzi ku mirimo y’urubyiruko.

Yagaragaje ko hari umushinga w’iterambere ashaka gukora akaba yarawugejeje mu rwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), ariko ko hakenewe izindi mbaraga.

Ati: “Tugomba gukorana n’ibigo bitandukanye, byaba ibyigenga ndetse n’ibya Leta, kugira ngo dufashe abakiri bato barangije amashuri yisumbuye kubona aho kwimenyereza umwuga”.

Yavuze ko ibyo bishobora gufasha abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye kubona ubumenyi ngiro bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Vestine Tuyishime, ni undi mukandida Depite wamaze gutanga kandidatire muri NEC, mu cyiciro cy’abahagarariye abagore, yavuze ko mu baturage hari ibibazo yifuza kugira uruhare mu kubikemura, amaze kuba umwe mu bagize Inteko Inshinga Amategeko.

Tuyishime kuri ubu ashinzwe ibijyanye no kurinda abana imirire mibi no kurwanya inda zitateguwe mu bangavu, mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Tuyishime atanga urugero, yavuze ko hari abantu batuye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza badafite ibikorwa remezo kandi bashobora kuhatakariza ubuzima mu gihe cy’imvura.

Yagize ati: “Nindamuka ntowe, nzakora ubuvugizi ku buryo bazimurirwa ahantu hatekanye, cyane cyane ko kwita ku mibereho y’abaturage biri muri gahunda za Guverinoma”.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC yatangaje ku munsi wa mbere kwakira kandidatire byagenze neza mu byiciro byose, ko zatanzwe hakurikijwe amategeko.

Ni komisiyo ku ikubitiro yatangiye yakira kandidatire y’Umukandida ku mwanya wa Perezida watanzwe n’Umuryango RPF Inkotanyi, akaba ari Perezida Paul Kagame.

Umuryango RPF inkotanyi kandi wanahise ushyikiriza NEC lisiti y’abakandida bawuhagarariye baziyamamaza ku mwanya w’Abadepite.

Umunyabanga Mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi Gsamagera Welllars yagize ati: “RPF Inkotanyi, yatanze lisiti, Abadepite baba ari 80, muri bo harimo abanyamuryango bacu n’abandi batanzwe n’amashyaka 5, ari mu ihuriro rimwe na RPF, muri aya matora y’Abadepite”.

Kuri uwo munsi kandi NEC yakiriye abakandida bashaka guhagararira ibyiciro byihariye (urubyiruko, abagore n’abantu bafite ubumuga).

NEC kandi yakiriye abakandida 54 bo mu ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL, baziyamamaza ku myanya w’Abadepite.

Iyo Komisiyo yatangaje ko lisiti ntakuka y’abazaba bemerewe kwiyamamaza izatangazwa tariki ya 14 Kamena 2024.