Other news
Hari ibice by’umubiri Virusi ya Marburg ishobora kumaramo igihe kinini itarashiramo
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko Virus ya Marburg hari ibice by’umubiri ishobora kumaramo igihe kirenga umwaimo amasohoro, ku buryo umugabo wayikize agomba kuwumara adakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Nkeshimana Menelas, wavuze ko Virus ya Marburg itera indwara ya Marburg, idasanzwe nk’uko byakunze kuvugwa.
Avuga ko uretse kuba uwayanduye agaragaza ibimenyetso bikomeye birimo gucika intege cyane mu gihe iyi Virus iba iri kororoka mu mubiri, no kugira umuriro mwinshi.
Dr. Nkeshimana avuga ko nubwo umuntu ashobora kuvurwa iyi ndwara agakira, ariko “hari ibice by’umubiri bishobora gusigaramo Virus mu gihe gishobora kurenga n’umwaka, ariko ntibivuze ko muri icyo gihe umuntu arwaye, azahaye cyangwa afite umuriro, umuntu aba ameze nk’abandi bose.”
Yakomeje agira ati “Ariko Virus iri muri ibyo bice bibiri nyamukuru ikaba yatindamo igihe kirekire. Nka Virus isigara mu jisho mo imbere ubwo ni mu marira, ni virus ishobora kwandura, icyo gihe twitwararika iyo umuntu aje kwa muganga kwivuza amaso bigasaba ko bamubaga imbere mu jisho, muganga aritwararika.
Ahandi ni mu masohoro ku bagabo, nabwo aba ari aho agenda ameze neza ariko mu masohoro havamo Virus ishobora kwandura. Icyo gihe bivuga biti ibyiciro by’abo bantu turabitwararika, cyane cyane tubasaba kugira isuku mu mibonano mpuzabitsina, bagakoresha agakingirizo iyo bari kumwe n’abo bashakanye, no kujugunya agakingiriza bigakorwa mu buryo bwagenwe bw’isuku ikwiye kugira ngo ya Virus iri mu masohoro utayiha uwo mwashakanye.”
Dr. Nkeshimana avuga ko n’abakize iyi ndwara ya Marburg, basezerewe mu Bitaro, babanje guhabwa aya makuru, ndetse ko ari yo mpamvu Inzego z’Ubuzima zikomeza kubakurikirana mu gihe cy’umwaka wose, kugira ngo bakomeze gufashwa kubahiriza aya mabwiriza.
Kugeza ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, mu Rwanda indwara ya Marburg yari imaze gusanganwa abantu 66, barimo 15 yahitanye ndetse n’abandi 49 bakize basezerewe mu Bitaro, n’abandi babiri bakiri kuvurwa.
Dr. Nkeshimana avuga ko abantu bakize iyi ndwara, haba hakiri ibyago ko bashobora kwanduza abandi, ariko “babyitwayemo neza sinavuga ngo biroroshye, ariko ni abantu dukurikiranira hafi, muri uko kwitabwaho nyuma yo gukira Marburg.”
Uyu Muyobozi muri MINISANTE avuga ko aba bantu baba barakize Marburg, baba bameze neza, ntakibazo na gito bafite, ndetse n’abababona bakaba babona ntakibazo bafite, ariko bakaba bazi ko bagomba kwitwararika kuri ibi basabwe.