NEWS
Mu Rwanda habonetse Indwara ya Marburg itera kuva amaraso
Nyuma y’amajwi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agakangaranya abantu benshi, Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda habonetse abarwayi bake bafite ibimenyetso by’indwara na virusi ya Marburg.
Iyi Minisiteri yemeje ko mu gihe hakorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara, hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye.
Hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye, ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.
Abakoresha urubuga rwa WhatsApp bakomeje kubonan amajwi yakwirakwijwe bikekwa ko yafashwe n’umwe mu bakozi bakora muri bimwe mu bitaro bikomeye mu Rwanda.
Uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso byayo ari byo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda, yahamagara Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri numero 114 cyangwa akegera ivuriro rimwegereye.
Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gukurikiranira hafi iki kibazo kandi irakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’iyi ndwara. Abaturage barasabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi bakaza ingamba z’isuku.
Virusi ya Marburg itera indwara yandura vuba cyane kandi ikica benshi nk’uko byemezwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), aho ihitana hejuru ya 88% by’abayandura.
OMS ivuga ko iyo virusi iba mu muryango umwe na virusi itera indwara ya Ebola.
Ibyorezo binini bya mbere byabayeho mu mateka bigatuma iyo virusi imenyekana ni ibyabaye i Marburg na Frankfurt mu Budage ndetse n’I Belgrade muri Derbia mu mwaka wa 1967.
Ibyo byorezo byahujwe n’imirimo ya laboratwari yifashishaga inkende zo mu bwoko bwa Cercopithecus aethiops zakuwe mu gihugu cya Uganda muri icyo gihe.
Nyuma y’aho ibindi byorezo byavuzwe muri Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), muri Kenya, Afurika y’Epfo no muri Uganda.
Mu mwaka wa 2008, hari abantu bane bagaragaye mu bakoreye ingendo mu gace kagaragaramo uducurama twa Rosettus muri Uganda. Abahanga mu by’ubuzima bavuze ko umuntu wa mbere wanduye iyi virusi ashobora kuba yarabaye mu birombe cyangwa ubuvumo butuyemo utwo ducurama.
Uwanduye Marburg bisaba iminsi iri hagati y’iminsi umunani n’icyenda kugira ngo yongererwe amaraso, ndetse OMS ivuga ko ishobora gukwirakwizwa binyuze mu ducurama, ingurube cyangwa se inkende.