Connect with us

Religion

Abapasiteri muri ADEPR bararira ayo kwarika kubera ibyo iri torero ryabakoreye

Published

on

Hashize imyaka irenga ibiri mu itorero rya ADEPR habayemo impinduka mu buryo butunguranye. Icyo gihe abashumba 30 bayoboraga itorero ku Rwego rw’Ubuterere bavanweho hashyirwaho abandi bashya, ndetse abapasiteri 10 barimo batanu bayoboye Ururembo n’ababungirije biyongeraho. Abavanwe ku nshingano zabo icyo gihe banavuga ko hari 5 bari bagize Biro Nkuru y’Itorero ry’Abapantekote mu Rwanda bandi bakuwe ku nshingano.

 

Bamwe mu bakuwe ku nshingano bagera kuri 438 kuko hari n’abahagaritswe basanzwe bayoboye za Paruwasi icyo gihe, bavuga ko iri torero ryabarenganyije kuko nta cyaha baregwa, ariko kuri ubu bakaba baragizwe ibicibwa mu mayeri kuko batabasha gusenga, kubwiriza, kubatiza, gusezeranya no kugabura ifunguro ryera. Aba kandi ntabwo habariwemo Abakuru b’itorero, impuguke n’izindi nzego zikora muri serivise zitandukanye kuko bose bagera kuri 3000.

 

Bamwe muri abo bayobozi babwiye Umuseke ko nta n’umwe muri bo ushobora guhabwa umwanya wo kubwiriza, kubatiza, gusenga, gutegura ifunguro ryera cyangwa gusezeranya abagiye kurushinga. Umwe muri bo yagize ati “Iyo mirimo yose ntabwo dushobora kuyikora kandi batwambura izo nshingano nta cyaha bigeze badushinja cyangwa ngo batubwire impamvu itumye dusimburwa.”

 

Icyakora uyu mu pasiteri aravuga ko batarimo kuburana kugira ngo basubizwe ku mirimo, kuko ababasimbuye babafata nk’abakeba n’ushatse kubaha akanya ngo bahagarare kuri alitari bamushinja icyaha bakamuhata ibibazo nk’uwacumuye akarenga ku mategeko y’Itorero.

 

Mugenzi we avuga ko hari n’ubwo babashyiraho abantu bameze nk’ingenza, bashinzwe gucunga abo baganira bakeka ko ari inshuti zabo bakarara batanze raporo. Yagize ati “Bakunze kuduha agaciro iyo tugeze hanze bagakoresha uburyarya kandi mu mitima yabo harimo urwango rudafite aho rushingiye. Mu itorero hakabaye ahantu umuntu aruhukira akumva atuje, ariko si ko bimeze kuko ubu habaye ahantu abantu bamwe bakoresha uburyarya n’ubugome.”

 

Umushumba mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pst Ndayizeye Isae we yavuze ko icyo kibazo cy’abavuga ko bambuwe inshingano mu mayeri atakizi. Icyakora ku rundi ruhande avuga ko kiramutse kinahari ari icyo kwigirwa mu nama nk’uru y’itorero kigashakirwa umuti, avuga ko ibibazo by’itorero bidakemurwa n’itangazamakuru.

 

Icyakora ku rundi ruhande nubwo Ndayizeye avuga gutyo, abo bakorana batari muri iki cyiciro cy’abambuwe inshingano mu buryo bw’amayeri, bavuga ko hari n’abasengana n’uyu mushumba mukuru bamaze iyo myaka ibiri badasenga, batabwiriza, batabatiza, badatanga ifunguro cyangwa ngo basezeranye abageni, bakavuga ko abo bose pasiteri Ndayizeye abazi no mu mazina yombi.