Connect with us

Politics

Yabuze ibyangombwa ubwo yatangaga kandidatire yo kongera guhatanira kuyobora u Rwanda

Published

on

Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024 nibwo Frank Habineza yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa ku biro bya Komisiyo y’Amatora mu Kiyovu.

Dr Frank Habineza yageze ku biro bya NEC aherekejwe n’itsinda rigari ry’abarwanashyaka ba Green Party barimo na Senateri Mugisha.

Mu byangombwa bisabwa, Dr Habineza Frank yabuzemo bibiri birimo icyemezo kigaragaza ko yaretse ubundi bwenegihugu n’ibaruwa yandikiwe NEC isaba kuba umukandida.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yasabye ko Green Party ikora ibishoboka byose ngo ibyo byangombwa bizaboneke mbere y’uko hasohorwa urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza.

Dr Habineza Frank yasobanuye ko icyemezo kigaragaza ko yaretse ubwenegihugu yumvaga atari ngombwa kuko mu 2017 yagitanze NEC ikacyakira,cyane ko yari yaretse ubwa Sweden yari afite.

Mu migabo n’imigambi [Manifesto],Ishyaka rya DGPR ryemeje ko rizakomeza kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abanyarwanda.

Ati” muri Manifesto mu ingingo y’ubutabera turifuzako ntamuntu uzongera gufatwa ngo afungwe by’agateganyo iminsi 30 ntabimenyetso ubugenzacyaha bufite., kuko usanga umuntu afungwa imimsi 30 y’agateganyo ikavamo imyaka myinshi nyuma akazataha ari Umwere kandi usanga umuturage atinya kurega Leta yamufunze Icyo gihe kandi ari umwere”

Ryagize riti: “DGPR, tuzakomeza kwibanda ku bikorwa by’iterambere no kuvugira abaturage hagamijwe kuzamura imibereho n’iterambere by’Abanyarwanda bose,abagore urubyiruko n’umwihariko wacu kubitaho mu kwigobotora inzitizi zose zirimo ubukene mu myaka itanu iri imbere (2024-2029).

Dr Frank Habineza,yabwiye abanyamakuru ko amatora y’uyu mwaka bayafitemo icyizere cyinshi kurusha aya 2017 kuko ariya bayagiyemo bamaze imyaka ine gusa ishyaka ryemewe n’amategeko,ariko ubu bamaze imyaka irenga 10 bakora politiki.

Uyu yavuze ko mu byo bifuza guhindura natorwa harimo kandi gushyiraho ikigega gifasha itangazamakuru by’umwihariko iry’igenga rikagira amikoro ahagije.

Iri shyaka ryanatanze kandidatire z’abazarihagararira mu matora y’Abadepite 64.