Uncategorized
“Nange narimfite gahunda yo kumuhagarika,” Karasira avuga ku munyamategeko we wikuye mu rubanza rwe
Umunyamateko Me Gatera Gashabana yivanye mu rubanza yunganiragamo Uzaramba Karasira Aimable uri gukurikiranwa n’Urukiko Rukuru Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza.
Uyu munsi, mbere y’uko urubanza rutangira Gatera Gashabana, wari uri mu rukiko, yandikiye urukiko ibaruwa ko yivanye muri uru rubanza yari yaratangiranye narwo. Amaze kwandika iyo baruwa no kuyishyira muri ‘system’ y’urukiko Gashabana yahise asohoka aragenda.
Nyuma, urukiko rwatangaje ko Gatera Gashabana yikuye mu rubanza, gusa ntirwatangaje impamvu, umucamanza ahita abaza Karasira niba yiteguye kuburana atunganiwe cyangwa niba akeneye umwunganizi.
Karasira yabwiye Urukiko ko rwamufasha gushaka umwunganizi kuko “muri gereza nta bwinyagamburiro mfite”.
Yagize ati, “Umutungo wanjye wose warafatiriwe ku buryo njyewe byahita bingora, mumfashe kugira ngo urutonde rw’abavoka nabona nakoroherezwa kugira ngo nshobore kuvugana nabo.”
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE dukesha aya makuru, Me Gatera Gashabana yatangaje ko uwo mwanzuro yawufashe ku mpamvu ze bwite. Ati “Naruvuyemo kubera impamvu zanjye bwite.”
Nyuma y’uko inteko y’Abacamanza itangaje ko Me Gatera yikuye mu rubanza, Karasira Aimable yahise avuga ko na we yari afite gahunda yo kumuhagarika nkuko yabikoze kuri Me Kayitana Evode.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuba umwunganizi yikuye mu rubanza ari uburenganzira bwe kandi n’umuburanyi kuburana yunganiwe nabyo ari ubwe bityo ko urukiko rwafata icyemezo ku kigomba gukorwa.
Me Gatera Gashabana yunganiraga Karasira muri urwo rubanza kuva rwatangira ndetse muri uru rukiko yafatanyaga na Me Kayitana Evode ari na we wabanje kurwikuramo.
Karasira Aimable yaherukaga kubwira urukiko ko umwe muri babiri basanzwe bamwunganira kuva yatangira urubanza rwe yamaze kurwikuramo ariko yemeza ko akeneye undi ukiri muto.
Ati “Ndagira ngo menyeshe urukiko ko Me Evode Kayitana atakinyunganira kandi mbona muri uru rubanza nzakatirwa imyaka magana, bibaye byiza nabona undi mwunganzi muto uzi iby’ikoranubuhanga“.
Me Gatera Gashabana icyo gihe yamwijeje ko azashakira umukiriya we undi mwunganizi ukiri muto nk’uko abisaba.
Mu Ugushyingo 2023, Karasira Aimable yasabye Urukiko ko abunganizi be bahembwa kuko imitungo ye yose yakoreye n’iyo yasigiwe n’ababyeyi yafatiriwe bakaba batabasha kwishyurwa.
Icyo gihe Me Kayitana Evode yagaragaje ko ubwa mbere we na mugenzi we Gashabana babifashijwemo n’Ubushinjacyaha ariko nyuma basubiyeyo bubabwira ko bidashoboka kuko amafaranga ya Karasira yafatiriwe.
Karasira Uzaramba aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we.
Ni ibyaha byiganjemo ibikekwa ko yakoze yifashishije Umuyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.
Urukiko rwemeye kumworohereza, urubanza ruhita rurasubikwa rukazasubukurwa tariki 03 Nzeri (9) 2024.
Muri Mata (4) 2023 ni bwo uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi n’Urukiko Rukuru urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ruri mu karere ka Nyanza, ubu rugeze aho agomba kwiregura nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwo bwarangije kumurega no gutanga ibimenyetso bimushinja.