Politics
U Rwanda rwasubije Amerika ko yarengereye ishinja ingabo zarwo kwica impunzi
Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje ingabo zarwo kurasa ku baturage bavuye mu byabo mu nkengero z’umujyi wa Goma, mu gihe nta perereza ryigenga rirakorwa.
U Rwanda rwagaragaje ko Amerika yarengereye cyane ibeshyera ingabo zarwo, mu gihe imiryango mpuzamahanga imaze igihe igaragaza ko ingabo za Congo (FARDC) ku bufatanye n’iz’u Burundi bashyize imbunda ziremeyere hafi y’aho abaturage bahungiye, ibintu byagaragaraga ko byanze bikunze bizagira ingaruka ku mutekano.
Iraswa ry’iyi nkambi ryabaye nyuma yaho FARDC ishyize intwaro zikomeye hagati mu nkambi yuzuyemo impunzi, ikintu cyamaganywe n’imiryango irimo uw’ Abaganga batagira Umupaka.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko itagomba kwikorezwa umutwaro w’iraswa ry’iyi nkambi ndetse n’ugutsindwa kwa DRC mu bijyanye n’umutekano n’imiyoborere.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko hagomba gukorwa iperereza ryimbitse kugirango hamenyekane muby’ukuri ibyabaye muri iriya nkambi.
U Rwanda ruvuga ko uruhande rwafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika rutuma hashidikanywa ku musanzu wayo mu gukemura iki kibazo.
Ni ibintu u Rwanda ruvuga kandi ko bituma hataboneka umuti urambye w’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
U Rwanda ruvuga ko ibi bitera ingabo mu bitungu uruhande rubi rurimo Ingabo za Congo FARDC zifatanyije n’Umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umutwe wa Wazalendo, Abacanshuro baturutse i Burayi, Ingabo za SADC ndetse n’iz’u Burundi zidashyigikiye inzira y’amahoro yo gushaka umuti w’ikibazo cya Congo.
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko kandi itazahwema gufata ingamba zo kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano muri rusange kuko Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi n’abandi bategetsi ba Congo batahwemye kuvuga ko bafite umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda ndetse no gukuraho guverinoma ya rwo.
Muri Kongo, abantu barenga 17 bahitanywe n’ibisasu byatewe mu nkambi ya Mugunga mu mujyi wa Goma. Abandi barenga 30 bakomeretse bajyanwa ku bitaro bya CEBCA mu mujyi wa Goma.
Ku wa Gatanu tariki 03 Gicurasi nibwo mu Nkambi ya Mugunga hatewe ibisasu.Umutwe wa M23 washinje Leta ya Congo kuba inyuma y’iki gitero.
Ahagana saa tanu za mu gitondo nibwo muri iyi nkambi hagati hatewe ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa roketi. Ababibonye bavuga ko byari biturutse mu teritware ya Masisi aharimo kubera imirwano hagati y’ingabo za Kongo FARDC n’abarwanyi ba M23.
Iyi nkambi icumbikiye impunzi zahunze imirwano ziturutse muri santere ya Sake ubwo abarwanyi ba M23 bageragezaga kwigarurira aka gace gakomeye ko mu teritware ya Masisi.