Politics
Victoire Ingabire yanyomoje abavuga ko urugo rwe rwagoswe n’Abapolisi
Hashize iminsi ku mbugankoranyambaga hari abatabariza Ingabire Victoire bavuga ko urugo rwe rwagoswe n’abapolisi kubera ibitekerezo bye bitavuga rumwe na leta. Gusa mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, yavuze ko kugeza ubu atekanye kandi ko ntabapolisi bagose urugo rwe.
Umunyamakuru wa Ijwi rya Amerika, yatangiye abaza madame Ingabire Victoire niba amakuru ari kuvugwa ko urugo rwe rwagoswe n’abapolisi, maze Ingabire arabihakana.
“Oya! Urugo rwange ntabwo rwagoswe, abansura bari kunsura, abanshaka barambona ndetse nta n’urwego urwo arirwo rwose rwaba rwampamagaye.”
Madame Ingabire Victoire yakomeje avuga ngo, “Nibyo, hamaze iminsi havugwa amakuru ko umutekano wange utameze neza, hari ababimbwiye mu magambo b’inshuti, hari za twitter zasohotse abantu bose barazibonye, hari ibinyamakuru byasohoye inkuru ibyo nabyo abantu barabibonye. Ibyo byose ni ibituma abantu bahangayika, ariko kugeza uyu munsi meze neza kandi ndi iwange.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Bonifasi Rutikanga, avuga ko ibyo ari ibihuha byo kumbuga nkoranyambaga kandi ko babimenyereye kandi ko ntacyo babikoraho.
“Ntabwo byaribyo. Ibivugwa kuri social media biba ari byinshi kandi ntacyo tuba twabikoraho. Icy’ingenzi nuko, ntabwo urugo rwe rwigeze rugotwa n’inzego zishinzwe umutekano, ntabwo byaribyo. Nge by’umwihariko ntabwo nzi aho atuye ariko uwashaka kuhamenya ntabwo byananirana. Ariko ntabwo mu by’ukuri urugo rwe rwigeze ruzengurukwa nta na gahunda ihari yo kuruzenguruka kuko nta n’impamvu ihari.”
Nk’uko tubikesha IGIHE.com, Victoire Ingabire ufite ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe yongeye kuvuga ko mu Rwanda hari gucurwa umugambi wo kumugirira nabi kubera ko adashyigikiye umugambi w’igihugu wo kwakira abimukira bavuye mu Bwongereza.
Kuva u Bwongereza n’u Rwanda byagirana amasezerano y’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’abimukira n’iterambere ry’ubukungu muri Mata 2022, Victoire yayageze intorezo, agendera mu murongo wo guharabika iki gihugu kugira ngo kitazabakira.
Nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rutangaje ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda itubahirije amategeko, Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko igiye kuyivugurura, igakuraho zimwe mu mpungenge zagaragajwe, zirimo kuba mu gihe bagera i Kigali, basubira mu bihugu bahunze.
Victoire yifashishije ibinyamakuru mpuzamahanga birimo Times Radio, Channel 4 na The Guardian, yavuze ko uburenganzira bw’ikiremwa muntu butubahirizwa mu Rwanda, ko abanyapolitiki bo muri iki gihugu basa n’abakumiriwe.
Mu nyandiko yanyujije kuri The Guardian tariki ya 12 Ukuboza, yavuze ko kuva muri Mata 2022, ari gukorera ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru mpuzamahanga ubukangurambaga burwanya iyi gahunda kuko ngo mu Rwanda bitamushobokera.
Ati “Ndi umwe muri bake banze iyi gahunda ariko mbikorera gusa ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru n’imiyoboro mpuzamahanga, kubera ko ibinyamakuru by’imbere mu gihugu bitampa urubuga. Iyi gahunda ikwiriye kurwanywa, u Rwanda si igihugu kirimo ubwisanzure kubera ko uburenganzira bwa politiki ntibutangwa, kandi ubwisanzure bw’abasivili buratsikamirwa.”