Connect with us

NEWS

Uwahanuye urupfu rwa Elizabeth II bikaba impamo yanavuze n’igihe Umwami Charles III azapfira

Published

on

Amezi make mbere y’uko uwari Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II apfa, hari umwe mu bakoresha internet wanditse kuri Twitter itariki azapfiraho kandi biba impamo.

Uyu mugabo, Logan Smith, yari yatangaje ko Elizabeth II azapfa tariki ya 8 Nzeri 2022, kandi koko niko byagenze. Yanavuze ko Umwami Charles III urwaye kanseri azapfa mu 2026.

Logan Smith yashyize ubutumwa kuri Twitter avuga ko Umwami Charles III azapfa tariki ya 28 Werurwe 2026. Ubutumwa bwe bwahise bukwirakwira cyane ndetse bukavugisha abantu benshi.

Gusa, nyuma y’uko Logan abonye ko ubutumwa bwe bukomeje gukwirakwizwa ndetse akagendwa nabi n’abantu benshi, yahisemo guhisha konti ye, ariko Twitter yahise iyisiba burundu.

Bamwe mu bantu bagaragaje impungenge zabo kuri ubu butumwa bwa Logan, bavuga ko Abongereza bashobora kumuhigisha uruhindu kubera guhanura iby’urupfu rw’abayobozi babo bakomeye.

Hari umwe wavuze ati “Nanjye nizera ko Umwami Charles III azategeka igihe kigufi, hagati y’imyaka itanu na 10.” Undi yagize ati “Nta muntu ushobora kuvuga ngo Umwami Charles III azapfa mu 2026, Imana yonyine ni yo ishobora kugena ko runaka azapfa ku munsi uyu n’uyu.”

Umwami Charles III arwaye kanseri itaratangajwe ubwoko bwayo. Mu Bwongereza, imibare igaragaza ko umugabo umwe muri batanu ashobora kurwara kanseri mu buzima bwe, mu gihe umugabo umwe muri batanu ahitanwa na yo.

Umwami Charles III, ufite imyaka 73, yimye ingoma nyuma y’urupfu rwa mama we wari umaze imyaka 70 ari Umwamikazi.