NEWS
Urubanza rw’ukekwaho kuriganya Abanyarwanda asaga miliyari 12 Frw rwasubitswe
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwasubitse iburanisha ry’urubanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo, ruregwamo Manzi Sezisoni ukekwaho kuriganya abantu 500 amafaranga arenga miliyari 12 Frw, binyuze mu kigo gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet cya Billion Traders FX.
Manzi yinjiye mu cyumba cy’iburanisha yambaye ishati y’ibara ry’icyatsi ya Made In Rwanda, lunettes, ipantalo y’ibara ry’ivu n’inkweto z’umukara.
Mbere y’uko iburanisha ritangira, kuri uyu wa 19 Kanama 2024, Me Zawadi Sylvère wunganira Manzi, yagaragaje ko we n’umukiliya we bari bafite gahunda yo kubazwa mu Bushinjacyaha ku wa 20 Kanama 2024 Saa yine.
Yahamije ko bamenyeye mu itangazamakuru ko urubanza ruburanishwa kuri uyu wa 19 Kanama 2024.
Ati “Ikibazo cyacu n’umukiliya wanjye, uru rubanza nk’uko twari tugeze ku rwego rw’Ubushinjacyaha twabwiwe ko hazabaho kubazwa ariko kuwa gatandatu tubona mu itangazamakuru banditse ko ruzaba uyu munsi.”
Me Zawadi yahamije ko batigeze bahabwa ubutumwa bubereka ko bazaburana imbere y’urukiko.
Yavuze ko ubwe yamenyesheje inzego zitandukanye ko adahari, ndetse yandika E-mail ko agiye gushyingura papa we ariko atungurwa no kubona n’umukiliya we yarabajijwe.
Ati “Turifuza ko mwatugenera indi tariki ntabwo twigeze tuganira kuza mu rukiko, twaganiriye ku kujya mu Bushinjacyaha gusa.”
Manzi na we yahamije ko yifuza guhabwa indi tariki kugira ngo bategure urubanza.
Umushinjacyaha yavuze ko atarwanya icyifuzo cy’uregwa kuko ari we ubabaye.
Yahamije ko hari abantu benshi bagiye bajya mu Bushinjacyaha Bukuru bagaragaza ko hari ibibazo bahuye na byo, kubera amafaranga menshi bagiye baha Manzi binyuze mu kigo cye.
Byari biteganyijwe ko abo bantu bahura na Manzi tariki 20 Kanama impande zombi zikagira ibyo zumvikanaho ariko ngo ntibikibaye kuko imyanzuro yamaze koherezwa mu rukiko.
Yavuze ko na we yamenye ko urubanza rwimuwe ku wa Gatandatu, bivuze ko bose babimenye batinze.
Umushinjacyaha yemeje ko abaregwa bahabwa indi tariki kugira ngo bashobore kwitegura kuburana.
Perezinda w’inteko iburanisha yanzuye ko iburanisha risubitswe, rwimurirwa ku itariki 26 Kanama 2024, Saa Tatu n’Igice.
Manzi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ku wa 30 Nyakanga 2024. Akurikiranyweho ibyaha by’iyezandonke, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko.
RIB iherutse gutangaza ko ibi byaha uyu mugabo akekwa kuba yarabikoze mu bihe bitandukanye kuva mu 2020 afatanyije n’umugore we uri gukurikiranwa adafunze.