NEWS
Umupasiteri afunzwe azira kugurisha uruhinja
Polisi yo muri Nigeria mu mujyi wa Lagos yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu batanu, barimo umupasiteri, bashinjwa guhererekanya uruhinja rw’amezi abiri bakarugurisha bashaka inyungu. Ibi byabaye nyuma y’uko umubyeyi w’umwana wibwe yari amaze igihe abibwiye polisi.
Ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, Umuvugizi wa polisi y’i Lagos, SP Benjamin Hundeyin, yemeje aya makuru, avuga ko abashinzwe iperereza kuri sitasiyo ya Oko-oba bahise batangira gushakisha abakekwaga ko bibye umwana muto w’umuhungu, bakaba bamaze gufatwa.
Umwe mu bakoze ubwo bujura yafashe umwana nyina atabizi, hanyuma akamujyana ahantu hatazwi mu rwego rwo kumugurisha rwihishwa nk’uko byaje gutahurwa n’abakoze iperereza. Icyo gihe hari tariki 11 Nyakanga 2024.
Guhera ubwo umwana yaburirwaga irengero, inzego z’umutekano zahise zitangira akazi; ibyaje gutuma uwitwa Gloria afatwa, akemera ko yagurishije umwana w’abandi amafaranga ibihumbi 500 by’iwabo, ni ukuvuga asaga ibihumbi 400Frw. Yanemeje ko uwo yamugurishijeho ari Pasiteri Peter.
Pasiteri Peter na we yaje gufatirwa mu mujyi wa Ikenne aho yasobanuye ko umwana yamugurishije akabakaba miliyoni 1.4. Pasiteri yahise avuga ko uwitwa Loretta ari we wamuguze. Bidatinze, uyu Loretta yahise atabwa muri yombi, anemera ko yamutanze bakamuha asaga miliyoni 2.3.
Mu baguze uyu mwana nyuma, bakekwa harimo umugore n’umugabo we, James na madamu we, bafatiwe mu birori byo kwita izina uyu mwana bivugwa ko baguze magendu. Biteganyijwe ko abatawe muri yombi bose baza kugezwa imbere y’ubutabera bakanaburanishwa nyuma y’iperereza rigikomeje gukorwa.