Connect with us

NEWS

Umunyamategeko Ibambe yareze Leta y’u Rwanda ikintu gikomeye

Published

on

Me Ibambe Jean Paul, umunyamategeko uzwi cyane mu manza ziregwamo abanyamakuru mu Rwanda, yareze Leta y’u Rwanda mu Rukiko rw’Ikirenga, avuga ko ingingo ya 39 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga inyuranyije n’Itegeko Nshinga, kuko ibuza abantu ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Mu kirego yatanze muri Werurwe 2024, Me Ibambe agaragaza ko iyi ngingo ifite ikibazo mu gufata nk’icyaha gutangaza amakuru ashobora guteza ubwoba, imvururu, cyangwa ihohotera, ndetse no gutuma umuntu atakarizwa icyizere. Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese ukoresha mudasobwa mu gutangaza amakuru y’ibihuha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni imwe na eshatu.

Me Ibambe yavuze ko iyi ngingo ibangamira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo buteganywa n’itegeko nshinga mu ngingo ya 38. Yagize ati, “Inyuranyije n’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 38 kubera ko ifata nk’icyaha gutangaza amakuru y’ibihuha ngo no mu gihe ayo makuru ‘ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere’ ibi kubifata nk’icyaha ni ukubangamira ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo.”

Yakomeje asobanura ko iyi ngingo ifatwa nk’ihano ryo gusebanya mu buryo bw’impanabyaha, mu gihe gusebanya bikagombye gukurikiranwa mu buryo bw’imbonezamubano kugira ngo abantu batananirwa gutanga ibitekerezo byabo batinya ko iri tegeko ryabafungisha.

Ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko “Ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta.” Mu gaka ka kabiri, igasobanura ko “Ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru ntibugomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire mbonezabupfura, ukurengera urubyiruko n’abana, n’uburenganzira bw’umwenegihugu bwo kugira icyubahiro n’agaciro, ubwo kutagira uwivanga mu mibereho ye bwite n’iy’umuryango we.”

Me Ibambe kandi yifashishije urubanza N°RS/INCONST/SPEC 00002/2018/SC rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda ku wa 24 Mata 2019, ruburana Mugisha Richard na Leta y’u Rwanda, aho Urukiko rwanzuye ko guhana ibikorwa byo gusebanya mu ruhame nk’ibyaha binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Ati, “Guhana nk’icyaha gutangaza amakuru ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere bibangamiye ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo kubera ko harimo kurengera cyane mu gihe ikigamijwe mu guhana bisa nk’aho byaba ari ukurengera izina ry’umuntu ku giti cye aho kuba inyungu rusange. Kwita icyaha rero uwatangaje amakuru ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere gusa, nta ngaruka nyirizina zigaragazwa byagira kuri sosiyete cyangwa rubanda muri rusange. Bipyinagaza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwisanzura mu kugaragaza ibitekerezo abantu bafite.”

Politiki y’Itangazamakuru yo mu 2011 igaragaza ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kuvana icyaha cyo gusebanya mu mu ruhame ku rutonde rw’ibyaha, ahubwo bikazajya bikurikiranwa mu buryo bw’imbonezamubano hagamijwe kwirinda kuniga uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru.

Muri Mutarama 2021, ubwo u Rwanda rwahabwaga ibyifuzonama mu isuzuma mpuzamahanga ngarukagihe (Universal Periodic Review-UPR) rya gatatu ku burenganzira bwa muntu, rwemeye gushyira mu bikorwa imyanzuro rwahawe n’ibindi bihugu irimo iyo guhindura amategeko kugira ngo uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo burusheho kubahirizwa mu gihugu.

Amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu mu by’iimbereho rusange na politiki (ICCPR) u Rwanda rwashyizeho umukono mu 1975 mu ngingo ya 19, biteganya uburenganzira busesuye bwo gutanga ibitekerezo.

Me Jean Paul Ibambe ni umunyamategeko ukunze kugaragara mu manza yunganiramo abanyamakuru mu Rwanda. Yanabaye umunyamakuru n’umunyamategeko w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC).