Uncategorized
Uko Tujyanemo yabaye imbarutso yo kwesa Imihigo i Rusizi
Bamwe mu batuye akarere ka Rusizi basanga gahunda ya Tujyanemo igamije kwishakamo ibisubizo bafatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere yarabafashije kwesa Imihigo, bava ku mwanya wa nyuma bisanga mu myanya 6 ya mbere mu Gihugu.
Kuwa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023 nibwo hasozwaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, ari nabwo uko Uturere twarushanijwe mu kwesa Imihigo 2021 – 2022 byatangazwaga.
Akarere ka Rusizi kaje ku mwanya wa 6 n’amanota 79,2% mu gihe ikinyuranyo n’akarere ka Nyagatare kari kabaye aka mbere muri iyi mihigo kitari kirenze amanota 2,5%, ibi ni bimwe mubyanejeje abatuye Rusizi.
Ibitaravuzwe cyane ku karere ka Rusizi, muri uwo mwaka w’Imihigo ni uburyo kaje mu myanya 6 ya mbere kavuye ku mwanya wa 30 ari nawo wa nyuma kariho mu mwaka w’Imihigo wa 2019-2020.
Kubera icyorezo cya Covid-19 reka twibutse abakunzi ba Rwandanews24 ko umwaka w’Imihigo itabashije kweswa, kubera iki cyorezo cyari cyugarije Isi.
Muri iki cyumweru ubwo Umunyamakuru wa Rwandanews24 yatembereraga muri aka Karere ko mu burengerazuba bw’amajyepfo y’u Rwanda, yaganiriye na bamwe mubagatuye maze bamuhamiriza ko gahunda nshya ya Tujyanemo iri mu byatumye babasha kwesa Imihigo.
Maniriho Boniface, n’Umuturage wo mu karere ma Rusizi, Umurenge wa Mururu uhamya ko gahunda ya Tujyanemo yabafashije kuva mu myanya ya nyuma mu kwesa imihigo bakabasha kugera mu myanya ya mbere.
Aganira na Rwandanews24 yagize ati “Ibibazo byose byagiye bigaragazwa muri Tujyanemo twasanze aribyo byinshi, ku buryo byagiye bihabwa ibisubizo, bidufasha kuva ku mwanya wa nyuma twariho nu mihigo, tugera mu myanya y’imbere.”
Akomeza avuga ko kwesa Imihigo kw’akarere bitagerwaho mu gihe abaturage batabigizemo uruhare rugaragara.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet avuga ko kubera Gahunda ya Tujyanemo iri muzibanze zabafashije kwesa Imihigo.
Ati “Iyi gahunda ya Tujyajyanemo yaradufashije cyane, kuko tubasha kwegera abaturage tukamenya ibibazo bafite, ibikemurwa tukabishakira ibisubizo, ndetse n’ibindi bibazo bisaba Ingengo y’Imari bigashyirwa mu igenamigambi hagendewe kubikenewe kuruta ibindi.”
Dr. Kibiriga akomeza avuga ko kuba baraje mu myanya 6 ya mbere mu mihigo ku rwego rw’Igihugu ari ikintu cyabanejeje cyane, kibongerera imbaraga ku buryo ahamya ko uyu mwaka w’Imihigo bazegera imbere mu mwanya kurushaho kubera ibyo bakoze.
Kuri Dr. Kibiriga asanga uruhare rw’Abaturage mu kwesa imihigo rukenewe, kuko asanga hari ibyo abaturage nabo bikorera, bakenera inyunganizi Ubuyobozi bukayibaha.
Muri iyi gahunda ya Tujyanemo hakozwe ibikorwa byinshi, birimo kumenya no gutuza abaturage batishoboye bari basanzwe batuye mu manegeka, gufasha abana bari mu mirire mibi kuyivamo no gufasha abagore n’urubyiruko muri gahunda zo kwiteza imbere.
Mu ntangiriro z’Ukuboza 2023 akarere ka Rusizi kashimiwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kubera gahunda ya Tujyanemo yahinduye Imibereho y’Abaturage.