Uncategorized
Twitege iki mu nama y’Umushyikirano ya 19?
Guverunoma y’u Rwanda kuwa 13 Mutarama 2024 yatangaje ko inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 19, izaba kuva tariki 23-24 Mutarama 2024.
Guverinoma yabitangaje binyuze mu itangazo , aho iyi nama izatangira ku munsi w’ejo biteganyijwe ko izasuzumirwamo aho Igihugu kigeze mu nzego zitandukanye n’Imibereho y’Abanyarwanda muri rusange.
Itangazo ryagiraga riti “Uyu mwaka inama y’Igihugu y’Umushyikirano izasuzuma aho Igihugu kigeze mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda no gushaka ibisubizo by’ibibazo byagaragaye.”
Iyi nama izaba umwanya mwiza wo kurebera hamwe urugendo rw’Ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda no guha Urubyiruko ubushobozi bukenewe kugira ngo rukomeze kuba ku isonga mu iterambere rirambye.
Iyi nama y’Igihugu y’umushyikirano yaherukaga kuba ku nshuro ya 18 kuva ku ya 27 kugera ku ya 28 Gashyantare 2023, muri Kigali Convention Centre, iyoborwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ese imyanzuro yafatiwe mu nama y’Umushyikirano iheruka yari iyihe?
1. Kunoza ingamba zo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi harimo:
• Koroshya kubona inguzanyo zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi;
• Gufasha aborozi kongera umukamo;
• Gushishikariza abahinzi n’aborozi kwitabira ubwishingizi bw’imyaka n’ubw’amatungo;
• Gukemura ikibazo cy’udukoko n’indwara byangiza imyaka.
2. Gukemura vuba ikibazo cy’imodoka rusange zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hagurwa izindi no kuvugurura gare z’imodoka ndetse no kongera imodoka zihuza imijyi itandukanye, hagendewe ku zikenerwa n’abagenerwabikorwa.
3. Kunoza imikorere ya One Stop Centre ya RDB kugira ngo ihurize hamwe serivisi zose abantu bakenera, harimo n’izikenerwa n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga.
4. Gukemura byihutirwa ibibazo bituma interineti idakora neza kandi ikiguzi cyayo kikaba gihenze.
5. Kurushaho kunoza serivisi zitangwa n’Irembo no kongeramo izikenerwa zose.
6. Gukomeza gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda.
7. Gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro.
Uburezi
8. Gukemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri kugira ngo abarangiza kwiga bashobore guhangana n’ibibazo biri ku isoko ry’umurimo, hibandwa kuri ibi bikurikira:
• Kongera umubare w’abanyeshuri bajya mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro;
• Gukorana n’abikorera mu kumenyereza abanyeshuri umwuga mbere y’uko bajya ku isoko ry’umurimo;
• Kuzamura ireme ry’ubushakashatsi.
Ubuzima
9. Gushyira mu bikorwa, mu gihe cy’imyaka ibiri, ingamba zo kurwanya igwingira ry’abana. Mu bigomba kwitabwaho harimo kurushaho kwifashisha Abajyanama b’ubuzima mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gikorwa aho bazajya bigisha ababyeyi kurwanya imirire mibi no gutanga indyo yuzuye.
10. Kongera imbaraga mu gukumira indwara zitandura harimo kwisuzumisha hakiri kare indwara ya kanseri, iy’umutima na diyabete no kurushaho gukora imyitozo ngororamubiri. Gukangurira Abaturarwanda bose kugira isuku muri rusange harimo n’isuku yo mu kanwa hagamijwe kwirinda indwara.
11. Kuvugurura ibikorwaremezo by’ubuvuzi, kongera umubare w’abakozi, kongera isuku ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi no kwakira neza abagana amavuriro. By’umwihariko kwita ku mibereho myiza y’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi.
Imibereho myiza
12. Gukomeza guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye harimo:
• Gukumira amakimbirane mu miryango;
• Kongera amahugurwa y’abita ku marerero y’abana bato;
• Kongera ubukangurambaga bwo kwirinda ibisindisha no kurwanya ikoreshwa, ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge;
• Gushyira mu bikorwa neza ibiteganyijwe n’amategeko abuza urubyiruko kunywa inzoga kimwe n’ahana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge;
• Kongera ibigo by’imyidagaduro by’urubyiruko hirya no hino mu gihugu;
• Kugira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe y’abantu basambanya abana. Ibi birimo no gukora ubukangurambaga ku ruhare rw’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera mu kugaragaza abakoze icyo cyaha.
Uburere mboneragihugu
13. Guteza imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, gukomeza kwigisha amateka, umuco n’indangagaciro nyakuri by’Igihugu no kongera ingufu mu mikorere y’Itorero haba mu Rwanda no mu mahanga.
Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro ese ryagezweho?
Mu myanzuro yashyizwe mu bikorwa nyuma y’uko ifatiwe muri iyi nama y’umushyikirano iheruka, harimo nk’umwanzuro wa kabiri wavugaga ku Gukemura vuba ikibazo cy’imodoka rusange zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hagurwa izindi no kuvugurura gare z’imodoka ndetse no kongera imodoka zihuza imijyi itandukanye, hagendewe ku zikenerwa n’abagenerwabikorwa.
Nta minsi ibiri ishize tubonye bus zirenga 100 ziyongereye mu zisanzwe zitwara abantu mu mujyi wa Kigali, zije gutanga umusanzu mu kugabanya imirongo miremire y’abakora ingendo mu buryo bwa rusange, aho zije zisanga izindi ngamba zari zarafashwe mu kongera izi modoka nyuma y’inama y’umushyikirano yabaye mu mwaka dusoje.
Uretse uyu mwanzuro n’ibdi yagiye igira ikiyikorwaho, hari niyabaye agatereranzambe ka nyina wa nzambe.
Nk’umwanzuro wa 13 wavugaga ku Guteza imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, gukomeza kwigisha amateka, umuco n’indangagaciro nyakuri by’Igihugu no kongera ingufu mu mikorere y’Itorero haba mu Rwanda no mu mahanga.
Abanyarwanda benshi muri uyu mwaka dusoje niwo babashije kumvamo Dosiye y’itorwa ry’Umutware w’Abakono, kimwe mu bikorwa byafashwe nko kongera kurema udutsiko tudashingiye kuri Ndi Umunyarwanda twanitwazwaga na bamwe mu itangwa ry’akazi n’amwe mu masoko ya Leta wasangaga yarigaruriwe na bamwe.
Ibi byaje gukurirwa n’inkubiri yo kwirukana Abayobozi b’Uturere b’Abakozi batwo byavugwaga ko bazanwe na Gatabazi J.M.V wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Twitege iki muri iyi nama y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 19
Nyuma y’Iminsi mike Leta y’Uburundi ifunze umupaka uyihuza n’u Rwanda, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ntiyigeze abasha gufata umwanya ngo asubize aba baturanyi, dore ko mbere y’uko ufungwa Perezida w’icyo gihugu yumvikanye yikoma abanyarwanda ko bamaze iminsi bajya kurya ubuzima ku kiyaga cya Tanganyika, bakarya indagara zo muri icyo gihugu n’umukeke.
Ikindi cyo kwitega ni uko dushobora kuzumva Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda asubiza Perezida wa RD Congo nyuma y’amagambo yamuvuzeho ubwo yiyamarizaga kuyobora iki gihugu kuri Manda ya kabiri, ndetse akanigamba ibyo guhagaga i Goma akarasa i Kigali. Ndetse n’Ubushotoranyi bw’Ingabo z’iki gihugu zagiye zigerageza gukorera ku butaka bw’u Rwanda.
Muri iyi mana y’Umushyikirano izaba ku nshuro ya 19, dushobora kuzumva Umukuru w’Igihugu agaruka ku izamuka ry’Ibiciro ku isoko rikabije.
Dukeneye kwitega kuzongera kumva Umukuru w’Igihugu agaruka ku kibazo cy’Igiciro cy’inyongeramusaruro n’Imbuto bikabije, dore ko gisa nk’aho cyaburiwe umuti, kikaba kigikomeje kubera umutwaro abahinzi.
Umukuru w’Igihugu kandi biragoye ko yazasoza iyi nama y’Umushyikirano atagarutse ku ngamba zafashwe ku guhangana n’Ibiza, gutuza abagizweho ingaruka nabyo n’ingamba zafashwe mu gugangana n’imihindagurike y’Ikirere.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano itumizwa na Perezida wa Repubulika, igahuza Abanyarwanda bose, baba abari mu gihugu n’abaturuka hanze yacyo, kandi ikitabirwa n’inzego zose z’ubuyobozi bw’Igihugu.