Connect with us

Uncategorized

Rutsiro: Babiri batwawe n’Umugezi wa Koko umwe ahasiga ubuzima

Published

on

Abaturage babiri bo mu karere ka Rutsiro batwawe n’umugezi wa Koko ubwo bageragezaga kuwusimbuka umwe ahasiga ubuzima, undi abasha koga avamo ari muzima.

 

Ibi bibaye nyuma y’uko ikiraro cyo kuri uyu mugezi kimaze imyaka 5 cyaragiye kubera ibiza, abaturage ntibashyirirweho icyo kwifashisha.

 

Twagirayezu Pelagie, n’umwe mubatwawe n’uyu mugezi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki 29 Ukuboza 2023.

 

Ibi byabereye mu murengw wa Gihango, akagari ka Murambi ho mu mudugudu wa Muhora.

 

Kayitesi Dative, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

 

Ati “Nibyo koko Twagirayezu Pelagie yaguye mu mugezi wa Koko ubwo yageragezaga gusimbuka, umurambo we nubu nturaboneka, turacyashakisha.”

 

Amakuru avuga ko aba baguye muri uyu mugezi ubwo bari bagiye kwahira ubwatsi (amayore) Twagirayezu ari kumwe n’umuhungu we witwa Fabrice uri mu kigero cy’Imyaka 13.

 

Twagirayezu abaye umuntu wa kabiri wambuye ubuzima n’Umugezi wa Koko muri uku kwezi, nyuma y’uko mu ntangiriro zako wambuye ubuzima Umunyeshuri wo mu murenge wa Musasa wari uvuye kwiga mu murenge wa Murunda.

 

Mu gice cyegereye Ikiyaga cya Kivu, Umugezi wa Koko ugabanya umurenge wa Musasa na Gihango mu karere ka Rutsiro. Iyo uhageze utangazwa no kubona abambuka uyu mugezi w’ubugari busaga metero icumi n’amaguru.

 

Ku zuba uba ufite ubujyakuzimu bugufi ariko mu mvura ntugendwa.

Aho umugezi wa Koko winjirira mu kiyaga cya Kivu