Connect with us

Uncategorized

Rutsiro: Abaturage ntibavuga rumwe n’Ubuyobozi kubyo kwinubira “Ikibuga cya Mukebera”

Published

on

Bamwe mu batuye akarere ka Rutsiro barinubira ko ikibuga cya Sitade Mukebera yabaye intabire, bakavuga ko Ubuyobozi butarebye kure bujya kuyubaka mu Gishanga, ibyo batavugaho rumwe n’Ubuyobozi bw’akarere.

 

 

Ubwo Rwandanews24 yaganiraga na bamwe mu bakinnyi ba Rutsiro FC mu cyumweru dusoje bavuze ko iki kibuga kibagoye.

 

 

Umwe muri bo yagize ati “Ni uku ikibuga cyacu kimeze aka kanya, mudufashe gusenga kuko kucyumweru dufite umukino w’ikirarane n’Intare FC, mu gihe imvura yakomeza ntago bakongera kuwusubika ahubwo bashobora no kugifunga.”

 

 

Umuturage wo muri aka karere we utuye hafi na Sitade Mukebera yavuze ko badafite ikibuga ahubwo ko ari intabire iri mu gishanga.

 

 

Ni mu gihe hari abakomeza kuvuga ko kujyana Sitade ya Mukebera mu gishanga ari ibikomeza gushyira Leta mu gihombo.

 

Ikindi aba baturage bashingiraho ni uburyo imikino myinshi kuri ubu yaba iy’Umurenge Kagame Cup irimo gukinirwa ku kibuga cya Bugabo cyo mu murenge wa Ruhango, aho benshi basanga iyi Sitade yari ikwiriye kubakwa ariko ntibamenye uko yatwawe mu gishanga cyo mu murenge wa Gihango.

 

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative mu kiganiro na Rwandanews24 ntiyemeranya n’ibyo abaturage bavuga ko ari intabire.

 

 

Ati “Ntabwo ari intabire, ahubwo hangirika iyo imvura yaguye kuko hakunda kureka amazi, gusa iyo nta mvura ihari kirakoreshwa.”

 

 

Akomeza avuga ko mu bushobozi bw’Akarere bagiye gukora inyigo bakareba ibikenewe ngo gitunganywe by’agateganyo mu gihe bagitegereje ko FERWAFA ibubakira Sitade yabemereye.

 

 

Ati “Amasezerano na Ferwafa arahari, turacyategereje ko ibiyakubiyemo byubahirizwa gusa natwe dukwiriye gushaka ibyo tuba dukoze by’ibanze.”

 

 

Muri Mata 2023 Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangaje ko ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye [MoU] n’Uturere dutatu harimo ni aka Rutsiro, yo kutwubakira ibibuga.

 

 

Ferwafa yabitangaje kuwa Kabiri tariki 18 Mata 2023 ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo Twitter. Aho iri shyirahamwe ryemeje ko ryamaze gusinyana MoU n’Uturere turimo Rusizi, Rutsiro na Gicumbi.

 

 

Ni amasezerano yashyizweho umukono biciye mu mushinga wa FIFA Forward 2.0 ukubiyemo ibirimo guteza imbere ruhago hirya no hino ku Isi.

 

 

Ni ibibuga by’ibikorano [Tapis synthétique] bizafasha utu Turere kuzamura iterambere ry’umupira w’amaguru biciye mu bakiri bato.

 

 

Kugira ibibuga bibi kuri utu Turere, byatumye ikipe ya Rutsiro FC ubwo yari mu cyiciro cya mbere imikino yayo yo kwakira yayikiniraga mu Karere ka Rubavu ari naho yari icumbitse, ibyatumye ijyamo amadeni abatari bake na nubu babuze uwo batakira.

 

 

Iyi kipe ubwo yamanukaga mu cyiciro cya kabiri yasubiye gukinira kuri Sitade ya Mukebera, ku buryo hari ni umukino iheruka kwakira ugasubikwa kubera ko ikibuga cyari cyabaye igishanga.

Ubwo Madamu Murekatete Triphose wahoze ayobora akarere ka Rutsiro yasinyaga MoU na Ferwafa yo kububakira Ikibuga cya Mukebera

Uko Sitade ya Mukebera imeze muri ibi bihe